Uruganda rukora moto z’amashanyarazi Spiro mu Rwanda rwamuritse moto nshya yitwa EKON M1 V3, rwavuze ko yakozwe hitawe by’umwihariko ku miterere y’imihanda yo mu Rwanda n’ibikenewe n’abamotari bayitwara.
Iyi moto yamuritswe ku wa 14 Kanama 2026, mu gikorwa cyabereye kuri stand ya Spiro mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo, mu Mujyi wa Kigali.
Kwamamaza iyi moto byitabiriwe n’abakozi ba Spiro, bamwe mu bakiliya bayo, abafatanyabikorwa ndetse n’abandi bari bitabiriye iri murikagurisha.
Ubuyobozi bwa Spiro buvuga ko EKON M1 V3 yakozwe hashingiwe ku miterere y’u Rwanda, ruzwi nk’“Igihugu cy’Imisozi Igihumbi”, aho usanga igice kinini cyarwo kirangwa n’imisozi n’imihanda itandukanye.
Ibi, nk’uko Spiro ibivuga, bituma hakenerwa ibinyabiziga bifite imbaraga zo guhangana n’iyi miterere, biramba kandi bishobora no kwikorera imizigo.
Ni yo mpamvu iyi moto nshya yahawe izina rya “Moto y’Imisozi Igihumbi.”
Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko iyi moto itandukanye n’izindi sosiyete yari isanzwe ishyira ku isoko.
“Iyi moto itandukanye n’izindi twari dusanzwe dushyira ku isoko. Twarebye ibyo abamotari bacu bahura na byo buri munsi, kuva ku kugenda mu misozi n’imiterere y’imihanda kugeza ku gukenera moto ihendutse kandi yoroshye kuyitaho. EKON M1 V3 ni yo gisubizo.”
Bamwe mu bamotari bamaze kuyigerageza bavuga ko imwe mu mpinduka zayo zikomeye ari uko iri hejuru bihagije ku buryo ishobora kunyura no mu mihanda irimo ibinogo cyangwa ahantu hahanamye idakora hasi.
Mfashwenimana Amiel, umwe mu bamaze kuyitwara, yavuze ati:
“Izindi moto hari ukuntu iyo ugeze ahantu hazamuka cyangwa mu muhanda mubi, ishobora gukora hasi. Ariko EKON M1 V3 yo ni ndende bihagije. N’iyo wanyura mu mihanda irimo ibinogo ntikora hasi. Iyo ni yo nziza ku mihanda yacu.”
Spiro ivuga kandi ko iyi moto ishobora gufasha uyikoresha kuzigama amafaranga agera kuri 35%, ugereranyije n’ayakoreshwa na moto ya lisansi iri ku rwego rumwe.
Ibikoresho byayo byo gusimbura na byo bivugwa ko bishobora kugura amafaranga make ku kigero kigera kuri 40%, ibintu bishobora kugabanya ikiguzi cyo kuyitaho no kuyikoresha.
Mu myaka itatu ishize, Spiro yakomeje gushora imari mu kubaka no kwagura ibikorwa remezo by’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi mu Rwanda.
Muri ibyo harimo sitasiyo zo guhinduranya cyangwa kongera umuriro muri batiri za moto, zubakwa hirya no hino mu gihugu. By’umwihariko, hamaze gutangizwa ‘mega stations’ nini zirindwi.
Ubu Spiro iteganya gukomeza kumenyekanisha EKON M1 V3 mu bice bitandukanye by’u Rwanda, mu rwego rwo guha abamotari n’abandi bifuza kuyikoresha amahirwe yo kuyimenyaho no gusobanukirwa ubushobozi bwayo.
Iyi moto ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushishikariza ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ubwikorezi burambye.



















































