Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) cyatangaje ko ingurane z’imitungo y’ahari kwagurwa umuhanda Giporoso-Masaka yishyuwe arenga miliyari 30 Frw byiganjemo inzu z’ubucuruzi zizasenywa n’izamaze gusenywa.
RTDA yavuze ko imitungo isaga 530 ari yo yagenwe ko igomba kwishyurwa kubera ibikorwa byo kwagura uyu muhanda. Umushinga wose uzatwara amafaranga arenga miliyari 130 Frw, aho uzaba ugizwe no kuvugurura umuhanda ufite uburebure bwa kilometero 10,4.
Uyu muhanda uri mu mishinga yatewe inkunga mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by’imijyi. U Bushinwa bwatanze miliyari 95 Frw, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda izatanga miliyari 35 Frw mu bikorwa bitandukanye by’uyu mushinga.
Imirimo izakorwa ikubiyemo kwagura ibice by’umuhanda, kubaka ibiraro, imiyoboro y’amazi, amatara yo ku muhanda, ndetse no kunoza uburyo bwo gucunga urujya n’uruza rw’ibinyabiziga. Igice cya mbere gifite kilometero 1,37 kizavugururwa kivuye ku muhanda w’imirongo ibiri ugahinduka umuhanda w’ibisate bine, mu gihe ikindi gice cya kilometero 9,04 na cyo kizagurwa kigahinduka umuhanda w’ibisate bine.
Imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka yatangiye ku wa 30 Kanama 2026, izamara amezi 30, ni ukuvuga imyaka ibiri n’igice.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu yasabye
abazagira uruhare mu kwagura no kuvugurura uyu muhanda gushyiramo imbaraga ku buryo bashobora gusoza iyi mirimo mbere y’amezi 20 cyangwa 15.


















































