Ibihugu byo mu karere ka Sahel birasabwa kuva mu guhora bishakira ibisubizo ibibazo by’ibura ry’ibiribwa n’imihindagurikire y’ikirere, ahubwo bigashora imari mu buhinzi butanga umusaruro, imirimo n’amafaranga.
Ubusanzwe Akarere ka Sahel ifite abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko ikirere cyumutse, amapfa, imihindagurikire y’ikirere, amakimbirane n’ibikorwa remezo bidahagije bituma umusaruro w’ibiribwa udahagije.
Ibi byagarutsweho Kuri uyu wa 01 Nzeli 2026 mu nama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku biribwa yitabiriwe n’abahagarariye Niger, Mali, Senegal na Nigeria, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abashoramari.
Abitabiriye iyi nama bavuze ko, nubwo Akarere ka Sahel kamaze igihe gahura n’ibibazo by’ibiribwa, amapfa n’izindi ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aka karere gafite amahirwe akomeye yo kwihindura isoko ry’ishoramari mu buhinzi.
Safia Boly, Visi Perezida Mukuru wa Heifer International ushinzwe Afurika, yavuze ko Sahel idakwiye gukomeza kureberwa gusa nk’akarere gakeneye ubutabazi.
Ati: “Sahel ifite amahirwe akomeye cyane mu bukungu, ariko aya mahirwe ntaramenyekana cyane.”
Boly yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage muri aka karere bukomeza kongera umubare w’imirimo ikenewe, amafaranga n’amasoko, ibintu avuga ko bishobora gutuma ishoramari mu buhinzi rigira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu.
Heifer International ivuga ko iteganya gushora hafi miliyoni 40 z’amadolari mu bihugu umunani bya Afurika, ariko Boly ashimangira ko hakenewe ubufatanye n’imari iboneka kugira ngo hakururwe n’abashoramari bigenga.
Niger ishaka guhindura uburyo ikemuramo ibibazo
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi wa Niger, Colonel Mahamane Elhadj Ousmane, yavuze ko igihugu cye gishaka kuva mu buryo bwo guhora gisubiza ibibazo by’ibura ry’ibiribwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati: “Tugomba kuva ku bukungu bwo guhangana n’ibibazo tukajya ku bukungu bushingiye ku musaruro.”
Niger ibona kuhira nk’igisubizo cyo kwirinda ubuhinzi buhungabanywa n’ibihe ahubwo bukajya bukorwa mu bihe byose by’umwaka Iki gihugu kandi kirashaka ishoramari mu biryo by’amatungo, gutunganya amata n’ubworozi bw’inkoko.
Ousmane yasabye abafatanyabikorwa guhuza inkunga batanga n’ibyo ibihugu byo muri Sahel byashyize imbere, aho gukomeza gushingira ku mfashanyo zisanzwe.
Ati: “Ntabwo dusaba abafatanyabikorwa kudufasha gusa; turabasaba kubaka ibisubizo hamwe natwe.”
Mali yagaragaje imishinga y’Ishoramari ifite agaciro ka miliyari 215 z’ama CFA mu bworozi n’uburobyi.
Muri ayo mafaranga, miliyari 200 zizashyirwa mu bworozi, mu gihe miliyari 15 zizajya mu bikorwa by’uburobyi.
Imishinga irimo kuhira hegitari 75,000, kubaka ahantu 125 h’amazi, amasoko 10 y’amatungo ndetse n’ibikorwaremezo byo gutunganya umusaruro w’ubworozi n’uburobyi.
Mali ivuga ko iyo mishinga ishobora gutanga hafi toni 180,000 z’inyama zitunganyijwe no guhanga imirimo igera ku 80,000.
Muri iyo mirimo, abagore bashobora kubona imirimo igera ku 32,000, naho urubyiruko rukabona 24,000.
Iki gihugu kandi kirateganya gushyiraho agro-poles 11, zizahuza ubuhinzi, gutunganya umusaruro, kuwutwara no kuwugeza ku masoko.
Sahel irashaka kugumana agaciro k’umusaruro muri Afurika
Abitabiriye inama banagarutse ku gukenera guteza imbere amasoko yo muri Afurika no kongera gutunganya umusaruro imbere ku mugabane.
Bavuze ko aho kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi bidatunganyijwe, ibihugu bikwiye kongera inganda zitunganya umusaruro, kuko ari bwo hazavamo imirimo myinshi n’amafaranga menshi ku baturage.
Minisitiri Ousmane yavuze ko Sahel ikwiye kurebwa mu buryo bushya.
Ati: “Sahel ntabwo ari akarere k’ibibazo gusa; ni Sahel y’amahirwe.”
Abitabiriye inama i Kigali basabye guverinoma, ibigo by’imari biteza imbere ubukungu, abagiraneza n’abashoramari bigenga guhuriza hamwe ubushobozi, bagashora mu mishinga y’ubuhinzi yashyizwe imbere n’ibihugu.

















































