Imurikagurisha Mpuzamahanga ryafunguwe ku umugaragaro kuri uyu wa 30 Nyakanga, Rwiyemezamirimo Sina Gerard Nyirangarama avuga ko yazaniye abanyarwanda n’abanyamahanga udushya twinshi, bityo yizeza abazitabira bose kutazagira icyo babura mu bikorerwa kuri Nyirangarama.
Ni igikorwa cyatangijwe na Nyakubahwa Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda Jean Chrysostome Ngabitsinze, kikaba kandi cyari kitabiriwe n’abandi bayobozi bo mu nzego bwite za Leta, abo mu nzego z’ibanze, abashinzwe umutekano n’abikorera bo mu ngeri zitandukanye baba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga.
Mu ijambo rye Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, ashima cyane Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera PSF, akazi gakomeye baba bakoze kugira ngo imurika mpuzamahanga ritegurwe neza kandi rizasoze rigeze ku nshingano baba bihaye.

Aboneraho gushimira abitabiriye kuzana ibicuruzwa n’ibihangano byabo, baba abanyarwanda ndetse n’abaturutse mu bindi bihugu bitandukanye.
Agira ati “Ni iby’agaciro kenshi. Kubona abanyamahanga bigomwa amatike yabo bakaza gushyigikira imurika mpuzamahanga ry’abagenzi babo bo mu Rwanda kugira ngo bungurane ubumenyi nabo ni ibyo gushimirwa cyane. Birakwiye ko tubakira neza rero, tukabacungira umutekano uko bikwiriye kuko ni ubucuruzi baba bajemo bagamije ahanini kubona inyungu n’umusaruro w’ibyo bazanye.”

Avuga kandi ko byagaragaye ko uko umwaka ugenda ushira hakaza undi, abitabira imurikagurisha nabo niko bagenda banoza ibicuruzwa n’ibihangano byabo, bikaragazwa ahanini n’udushya dutandukanye bagaragarijwe ubwo bagendaga basura aho abitabiriye imurika bacururiza ibintu byabo ‘ku ma Stands’.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF Jeanne Francoise MUBILIGI, avuga ko imurika gurisha ry’uyu mwaka ririmo udushya twinshi cyane cyane nk’ibigendanye n’ibikomoka ku umusaruro w’ubuhinzi n’ibikorerwa mu nganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa hakiyongeraho n’ikoranabuhanga byinshi muri byo bikoreye.
Agira ati “Iri ni murikagurisha twizeyemo umusaruro uhagije cyane ko ryateguwe neza, rikitabirwa n’abantu benshi kandi bafite ibicuruzwa n’ibihangano bitunganyijwe no mu buryo bugezweho kandi bunogeye ababigura.”

Avuga ko bateganya ko buri munsi hazajya hinjira byibura abantu ibihumbi bitanu (5,000) abo bose bakazajya bakirwa neza nta muvundo kuko umutekano uhari mu buryo buhagije, inzego zishizwe kuwubungabunga zikaba zirikubibafashamo neza kuva Expo yatangira kuzageza isoje.
Asaba abantu kuzitabira ari benshi, cyane ko n’ubwo muri rusange imurikagurisha mpuzamahanga ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 30 Nyakanga, muri rusange ngo ryatangiye kuwa 25 Nyakanga 2024, rikaba rizasozwa kuwa 15 Kanama 2024.
Ku bigendanye no kwagura aho Expo izajya ibera ikimukira i Gahanga, avuga ko inyigo yabyo yarangiye, ku buryo mu minsi mike ibikorwa byo kubaka bizatangira, leta y’u Rwanda ikaba ibifitemo ubushake bwinshi bitewe n’uko ahari kubera Expo muri kino gihe, byagaragaye ko ari hatoya, mu gihe abitabira baza ari benshi ku buryo hari nabo bahakanira.
Umwe mu bitabiriye Imurikagurisha nk’uko asanzwe abigenza buri mwaka ni Sina Gerard Nyirangarama.

Avuga ko uruganda ahagarariye rwazanye ibintu by’ubwoko butandukanye uyu mwaka, akarusho kakaba ‘Ice cream’ ikoranwe ikoranabuhanga ry’ uruvange rw’imizabibu na Divanyi nyarwanda ikozwe muri iyo mizabibu n’ubundi.
Agra ati “Ni byinshi twazaniye abakunzi bacu badukunda, kandi ni mugihe, ibyo kuri Nyirangarama bihora ari bishya nk’uko abantu bose bamaze kubimenyera. Turashima leta y’u Rwanda ikomeje gufasha abikorera kugira ngo tubashe gutera imbere no kugaragariza isi yose ibyo dukora. Ni kenshi twitabira n’andi mamurikagurisha mpuzamahanga yo hanze tukahakura ubumenyi butandukanye, ari nabwo budufasha kunoza ibyo dukora, tukaba tubizeza kandi ko ariko bizahora igihe cyose.
Avuga ko ubushakashatsi n’ubuhanga bakomeje kugaragaza mu bikorwa byabo bya buri munsi, bahisemo kujya babisangiza n’abanyeshuri barererwa muri Fondasiyo Sina Gerard kuri Nyirangarama, kugira ngo ahanini nk’abantu bazabasimbura mu bihe biri imbere, bazakure bafite ubumenyi buhagije, ari nabwo buzabafasha guhimba no gutunganya imirimo yabo izabafasha mu buzima bwabo buri imbere.

Ku bigendanye n’umutekano wo muri Expo, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Boniface Rutikanga avuga ko nta mpungenge na nkeya ku bigendanye n’umutekano kuko Abapolisi bashyizwemo ari benshi, bakaba bafite inshingano zo gucunga umuteano w’abitabiriye imurikagurisha n’ibintu byabo.
Agira ati “Umutekano ni wose muri Expo. Abapolisi bashinzwe umutekano umunsi wose kugeza bukeye barahari, cyane ko niyo bene kumurika ibicuruzwa byabo batashye, n’ijoro ibintu byabo dukomeza kubicungira umutekano kugeza ubwo izasorezwa. Ikindi ni uko hari n’imodoka ishinzwe kuzimya aharamuka havutse inkongi muri Expo.”

Avuga ko ku bigendanye n’abashobora kurangwaho n’ubujura cyangwa urugomo, inzego z’ubugenzacyaha RIB zirahari kugira ngo bafatanye n’urwego rwa Polisi gufatira ibihano abantu nkabo.
Imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo, ni kunshuro yaryo ya 27 ribaye.
Uyu mwaka wa 2024, ryitabiriwe n’ibihugu 17 n’u Rwanda rurimo. Abitabitiye kumurika no gucuruza ibintu byabo bose hamwe ni 448 barimo abanyarwanda 329 n’abanyamahanga 119.





