Ku itariki ya 07 Nzeri 2026 nibwo amasomo y’umwaka w’amashuri 2026-2027 yatangiye. Kimwe n’abandi banyeshuri, abo muri APAER School ishuri rikorera mu murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwaryo bukavuga ko batangiye umwaka neza, ibikenerwa byose bikaba Bihari, ibyo byose ari ukugira ngo abanyeshuri bakomeze bitware neza kandi batsinde ibizamini bya Leta nk’uko babigaragaje mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri ushize, baba abo mu cyiciro rusange “Troncommun”ndetse n’abo mu mashuri abanza “Primary.”
Iri ni ishuri rikomeje kugaragaza ubudasa mu kwigisha neza no gutsindisha abana bose bahiga 100%, ibi bikaba bituma APAER ikomeza kugira igikundiro mu gihugu hose ku uburyo usanga ababyeyi babaririza cyangwa se bashaka kumenya uburyo bayigeraho ngo baharere abana babo.
Mu kiganiro kigufi Umuyobozi w’ishuri rya APAER School, Seth Bayiringire aherutse kugirana n’ikinyamakuru Igisabo, avuga ko umwaka w’amashuri 2025-2026 bawusoje neza, abana bo mu mashuri abanza n’abo mu cyiciro rusange, bakaba baratsinze ibizamini bya Leta neza hafi ya bose, uyu mwaka wa 2026-2027 Intego ikaba igomba gukomeza kuba intego, barushaho kwigisha abana neza uko bisanzwe hagamijwe gukomeza kwesa imihigo.
Agira ati “mu by’ukuri twatangiye neza umwaka w’amashuri 2026-2027, ubu abanyeshuri bose bamaze kugera mu myanya yabo haba mu mashuri abanza ndetse no mu ayisumbuye ku kigo dushinzwe. Mu minsi mike ishize twabonye uburyo abana batsinze neza amasomo mu bizamini bya Leta, bikaba biduha imbaraga zo gukomeza guharanira ko ikigo cyacu gikomeza kurangwa n’indangagaciro zo gutanga uburezi bwiza kubana bacu dushima cyane ko batadutenguha, batahukana Intsinzi ibihe byose.”
Ibyo Umuyobozi wa APAER avuga byo gutsindisha neza abana bose bari basoje Icyiciro rusange ndetse n’amashuri abanza, byakomeje kuba byiza kuko ubwo twateguraga iyi nkuru, ni na bwo hari hamaze no gutangazwa amanota y’abasoje umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye y’umwaka wa 2026-2027.

Amakuru yahise agera ku kinyamakuru Igisabo, ni avuga ko abana bose basoje mu mashami atandukanye agaragara muri icyo kigo mu mwaka wa 6 bose ko batsindiye ku manota meza mu bizamini bya leta, bakaba bahise bagira uburenganzira bwo kwinjira muri Kaminuza zitandukanye.
Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAER babashije kuvugana n’ikinyamakuru Igisabo kuwa 10 Nzeli 2026, bashimiye cyaneubuyobozi bw’ikigo cyabo bigaho, uburyo babafata neza kuri byose guhera ku barimu bafite ubuhanga n’uburambe mu byo bigisha, ari nabo bibafasha cyane gusoza neza amasomo, bigatuma batsinda ibizamini bya Leta kandi bose.
Umwe muribo wiga mu ishami ry’amashanyarazi wirinze ko twatangaza mazina ye n’amashusho agira ati “nishimiye kwiga kuri iki kigo ntangarugero cyigisha neza kandi kigaha umunyeshuri ibyo akeneye byose. Mu by’ukuri ngiye gusoza ndi Umutekinisiye mwiza kandi dukenewe ku isoko ry’umurimo hanze ahangaha cyane ko imyubakire y’u Rwanda ikomeje gutera imbere aho dukenewe cyane. Nzajya nkumbura kenshi APAER kuko urwego ndi kugenda nganaho ariyo mbikesha.

Ku urundi ruhande, abanyeshuri bavuga ko bafatwa neza kugeza no ku mafunguro meza bahabwa kandi abahagije, bakaba bayasimburanya ku buryo buri munsi ugendana n’ifunguro ryawo, ibyo bigatuma ngo barushaho kwiga neza bafite imbaraga mu mubiri ndetse no mu mwuka, cyane ko ikigo cyabo ari icy’abasenga b’Abadivantisite b’Umunsi wa 7, akarusho ikigo kikaba giha ubwisanzure ku basengera no mu yandi madini n’Amatorero.
APAER School, ishuri rikomeje kuza mu myanya ya mbere mu kugira abana b’abahanga kandi batsinda neza masomo yose, ni rimwe mu mashuri yigenga ari mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo.
Ni sihuri rirangwa no kugira abana b’abahanga nk’uko byasobanuwe hejuru, rikaba kandi rigira n’umwihariko wo kugira abakobwa bazi gukina umupira w’amaguru, ku uburyo benshi muri bo ari abagize Academy ya Polisi WFC, ibyo bikabafasha kuba abahanga mu mupira w’amaguru ku uburyo usanga barwanirwa n’amakipe atandukanye bagerayo bakitwara neza kurushaho.
Uretse ibi byo kugira abakobwa bazi guconga Ruhago, ubuyobozi bw’ishuri bukavuga ko ikigo cyabo, gishyigikira cyane abafite impano zitandukanye, ku uburyo hari n’abagiye baharangiriza bamaze guhinduka aba Stars bazwi mu Rwanda no mu mahanga.
Kuri iyi nshuro, Ubuyobzi bw’ishuri APAER School burahamagarira ababyeyi babishoboye, kuzana abana babo kwiga mu myaka yo hejuru kuva mu mwaka wa 4, hakaba habarizwa amashami akunzwe kandi aberanye n’isoko ry’umurimo bakaba bagomba kwihitiramo, ariyo : ACCOUTING, MULTIMEDIA PRODUCTION, NETWORKING AND INTERNET TECHNOLOGY, SOFTWARE DEVELOPMENT, ELECTRONICS AND TELECOMMUNICATION, BUILDING AND CONSTRUCTION na TOURISM.
ANDI MAFOTO


































































