Abanyeshuri batangiye umwaka wa 6 w’amashuri abanza muri Kigali City School riherereye mu Karere ka Kicukiro ,umurenge wa Kanombe, Akagali ka Kabeza, baratangaza ko bakurikije uburyo bakuru babo batsinze neza amasomo yose 100% umwaka ushize no mu bindi bihe byabanje, ku giti cya bo bana ngo muri uyu mwaka w’amashuri mushya, bafite intego yo kuzahamagarwa mu myanya 5 ya mbere, ku uburyo bazahabwa Ibihembo na Minisitiri w’Uburezi.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, aba banyeshuri bo muri Kigali City School, bavuga ko ikibazanye mu mwaka wa 6 nta kindi, kitari ukwigana ibakwe, ubushake n’umurava, kugira ngo kimwe n’abo babonye bahawe ibihembo ku urwego rw’igihugu, bagahembwa na Ministiri w’Uburezi ubwe n’abandi banyacyubahiro, nabo muri Kigali City School ayo mahirwe azabagereho, kandi ngo byose birashoboka, icyangombwa ni ubushake no kwigana umuhate.
NGENZI Kamali KEFA, ni umwana w’umuhungu uvuga ko uretse no kuba muri uyu mwaka wa 6 binjiyemo, no mu myaka y’indi yasoje ngo yitwaraga neza mu masomo akayatsinda yose neza.
Ni muri urwo rwego yizera adashidikanya ko mu mwaka wa nyuma w’amashuri abanza azakomeza kwiga neza, afatanya na bagenzi be mu gusobanurirana aho batumva, kugisha inama abarezi babo kenshi, gusubiramo amasomo mu rugo no mu biruhuko, ku buryo nta mwanya n’umwe bagomba gupfusha ubusa muri uyu mwaka wose kugeza ubwo bazaba bamaze gukora ibizamini bya Leta.
Agira ati “Tuvuye mu biruhuko twararuhutse bihagije, ariko ntibyatubujije kujya dusubiramo amasomo ariko tugafasha ababyeyi mu mirimo imwe n’imwe dushoboye. Nyuma y’ibyo rero tugarutse kwiga. Ku bwanjye nkaba ndi mu mwaka wa 6 aho jye na bagenzi banjye twafashe ingamba ko tugomba kwiga tutiyigishije, tukazakora neza ibizamini bya Leta bidutegereje, intego twihaye ni uko umwana wa mbere cyangwa se uwa 2 ku urwego rw’igihugu azava muri Kigali City School, natwe tugahabwa ibihembo na Minisitiri w’Uburezi, cyane ko na bariya baza muri iriya myanya ya mbere ari abanyeshuri nka twe, bityo intebe nk’iriya tugomba kuyicaraho nta kabuza.”
Avuga ko ibanga bakoresha mu gutsinda amasomo, ari nta rindi uretse kwiga neza kandi bashyizeho umwete nk’abafite icyo bashaka.

Ku urundi ruhande ashimira cyane abarimu babo uburyo babigisha neza babashakira imyitozo myinshi kandi aho batumva neza bakabafasha.
Yishimira ko ari mahirwe bafite utasanga ahandi yo kugira abarimu beza, bakaba bakazayifashisha mu ntego bihaye yo kuzaza mu myanya ya mbere ku urwego rw’igihugu.
NGENZI, asaba abanyeshuri bagenzi be kwiga batiyigishije bakurikirana neza ibyo biga birinda kurangara kugira ngo intego batangiranye yo kuzaza mu myanya ya mbere ku urwego rw’igihugu bazayigereho nta nkomyi.
Aboneraho gusaba ababyeyi bose babyifuza, kuzana abana babo kwiga muri Kigali City School, cyane ko ari ikigo gifata neza abanyeshuri uretse no kuba babigisha neza ngo bahabwa n’amafunguro ahagije haba mu gitondo na saa sita, ibyo bikabafasha kwiga bafite imbaraga mu mubiri no mu mwuka cyane uko banasenga kenshi haba mbere na nyuma y’amasomo.
Kimwe na mugenzi we, ISHIMWE Benitha ALIYA, nawe yiga mu mwaka wa 6. Mu magambo ye ntanyuranya na musaza we, bose bakaba bahuriza ku ntego yo gutsinda no kuzaza mu myanya ya mbere ku urwego rw’igihugu.
Agira ati “ nk’umukobwa mfite indoto cyangwa intego yo kugera ikirenge mu cya bakuru bacu na basaza bacu batubanjirije bagatsinda neza ibizamini ku urwego rw’igihugu. Intego dufite rero kandi dutangiranye, si ukwiga gusa cyangwa se gutsinda amasomo, ahubwo tugomba no gutsinda ku urwego rw’igihugu. Turifuza tuzajjya mu mashuri meza, byazanashoboka na za Kaminuza tuziga, zikazaba izo ku urwego ruzatuma tuminuza, tukazabasha kwigirira akamaro ubwacu kurushaho, imiryango yacu n’igihugu cyacu muri rusange.”
Kimwe na mugenzi we atumira ababyeyi bose babyifuza, kuzana abana ari benshi kurerera muri Kigali City School, kugira ngo ahanini abana babo babashe kugira ubwenge n’ubumenyi badashobora kubona ahandi, nk’abahiga ubwabo bakaba ari abagabo bo kubihamya.

Avuga ko mu ndoto ze, yumva nyuma yo gusoza Kaminuza mu myaka iri imbere, yumva yazatwara indege kuko ari umwuga areba akabona awukunze.
Uretse aba bana b’abanyeshuri bavuga bisanzuye, bakavuga ibigwi ikigo cyabo ko kigisha neza, kubera izo mpamvu bakaba bizeye ko bazabona imyanya ya mbere ku urwego rw’igihugu, umwe mu barezi babo, Nsanzamahoro Boniface, ni Umwarimu wigisha mu mwaka wa 6.
Avuga ko muri rusange, umwaka w’amashuri 2026-2027 bawutangiye neza, cyane ko bari barawiteguye mu buryo buhagije.
Bityo agakomeza avuga ko nk’uko abasoje umwaka ushize batsinze ibizamimi bya Leta 100%, no muri uyu mwaka mushya ngo ntibazatezuka, cyane ko bamaze kumvikana n’abana bose, ko intego ihari, ari ukwiga neza no gutsinda ku urwego rw’igihugu.
Agira ati “ nibyo koko, twatangiye neza umwaka mushya w’amashuri 2026-2027, ndetse n’abana ubwabo batangiye kwiga, amasomo tuyageze kure, ku uburyo baba abo mu mashuri y’inshuke “Nursery” cyangwa abo mu mashuri abanza “Primary” kuko ari byo byiciro by’amashuri dufite hano muri Kigali City School, bose bari kwiga neza. Gusa turacyafitemo imyanya, ari nayo mpamvu duhamagarira ababyeyi batabashije kugera hano, kuzana abana babo kwiga imyanya itarabashirana.
Avuga ko n’ubusanzwe ikigo cyabo, kirangwa no kugira abana b’abahanga, ku uburyo buri gihe batsindisha 100%, ibyo bakaba babigeraho nk’abarimu, bafasha abanyeshuri gukurikirana amasomo yose uko ateguwe mu nteganyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi amashuri yose agenderaho.

Ku urundi ruhande akavuga ko baha abana imyitozo myinshi, bakabafasha kuyumva no gusobanukirwa uko bikwiriye, ikindi bakabafasha kumenya kwigira hamwe mu ma gurupe basobanurirana hagati yabo, aho bamwe batabashije gucengerwa, abarimu bakabunganira.
Ku bigendanye n’indimi abana bigamo, Bwana Nsanzamahoro, avuga ko ubusanzwe abana biga amasomo yose mu rurimi rw’icyongereza, hanyuma igifaransa n’ikinyarwanda bikaza mu mamsomo asanzwe, ibyo ngo bigatuma abana babo bigisha barangwa no kuvuga neza icyongereza ku buryo n’iyo basoje, bakomeza kuba Intyoza mu bigo byose bimukiyeho.
Kigali City School, ni rimwe mu mashuri y’icyitegererezo akorera mu mujyi wa Kigali arangwa no kugira abanyeshuri b’abahanga kandi batsinda neza amasomo yose uko bikwiriye.
Ni ishuri ryatangiye ibikorwa byaryo muri 2010, maze nyuma y’igihe gito batangira kugaragaza Ubudasa ubwo begukanaga igikombe nk’ishuri ryabaye irya mbere mu gutsindisha neza ku urwego rw’igihugu.
Kigali City School kandi, ni shuri rifite icyiciro cy’amashuri y’inshuke ‘Nursery” ndetse n’Icyiciro cy’amashuri abanza “Primary”, rikaba riherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Nyarurembo mu Mujyi wa Kigali
Ubuyobozi bw’Ishuri bukaba buhamagarira ababyeyi babyifuza kuzana abana babo ari benshi kubandikisha muri uyu mwaka w’amashuri 2026-2027 kubera ko imyanya igihari, cyakora bagasabwa kubikora vuba itarabashirana.


ANDI MAFOTO




























































