Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yakeje ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa volleyball nyuma yo gutsinda amakipe bari basangiye itsinda arimo Algeria, u Burundi ndetse na repubulika iharanira demokarasi ya Congo bose amaseti 3-0.
Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X (twitter) nyuma yaho ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yari imaze gutsinda ikipe y’igihugu y’u Burundi amaseti 3-0 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda rya kane mu gikombe cy’Afurika gikomeje kubera Nairobi muri Kenya.
U Rwanda rwasoje ari u rwa mbere muri iri tsinda ni nyuma yo gutsinda Algeria ku munsi wa mbere w’irushanwa amaseti 3-0, Dr Congo 3-0 ndetse n’u Burundi narwo amaseti 3-0. Ibi byatumye u Rwanda rugwiza amanota 9 aho nta mukino numwe rwatsinzwe mu itsinda.
Ibi bivuze ko u Rwanda rwahise rubona itike ya 1/8 aho rugomba kwesurana na Burkina Faso ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 30 Kanama 2026.
Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika, yatangiye taliki ya 23 Kanama ikazarangira taliki ya 5 Nzeri aho irimo kubera mu mujyi wa Nairobi ku bibuga bya Kasarani indoor Arena ndetse na Ulinzi Sports Complex.














































