Mu gikorwa cyo kumurikira ababyeyi impano zihishe mu bana babo, cyabaye kuri uyu wa Kane Tariki ya 10 Kanama 2023 ku cyicaro cya Akeza Education Future Lab, ishuri rihererye mu Karere ka Gasabo, hagaragaye ko abana benshi burya bafite ubwenge bushobora kubyazwa umusaruro u Rwanda rugatunga abahanga benshi mu by’ikoranabuhanga.
Ni umuhango waranzwe no guha ubwisanzure abana bakerekana ibyo bakoze mu ikoranabuhanga rya za Robo, aho hari nk’abakora imodoka ishobora guhura n’ibisitaza mu nzira igahita yihagarika ubwayo aho yari igeze.
Muri bo kandi abagaragaza ubuhanga bwo gukora amatara ayobora imodoka azwi nka Feux rouge, imashini zitanga amasomo ku bantu bari kure, izitanga amashanyarazi n’ibindi byinshi bigaragaza ubwenge bwihishe mu bana b’abanyawanda.
Umuyobozi wa Keza Education Future Lab, Ngendabanga Celestin, avuga ko nk’uko izina ryabo ribivuga, bagamije kurera muri rusange, by’umwihariko abana bazaba abagabo n’abagore mu bihe biri imbere, bityo bikaba ari ngombwa ko batozwa ikoranabuhanga rya za ROBO, aho umuntu yakoresha igikoresho runaka yibereye iwe kandi intego yifuza akayigeraho.
Agira ati: “Abana mubona ni abasoje amasomo yabo ku bumenyi bwo gukoresha Robo, amasomo y’ibyo biga atwara igihe kigera ku minsi 360, bakaba biga muri week-end no mu bihe by’biruhuko. Kuri uyu munsi hakaba hari n’abasoje amasomo y’ibiruhuko y’iminsi 10 kandi bose bagaragaje ubuhanga budasanzwe nk’uko mwabyiboneye.”
Avuga ko abana bigisha batanga icyizere cy’ejo hazaza ku u Rwanda, aho abana b’imyaka 9 n’10 bagerageza gusobanura neza umushinga w’ibyo bakoze mu bwenge butangaje.
Ikindi avuga ni uko bakira abana bari mu kiburamwaka kugeza ku basoza icyiciro rusange bafite myaka 14.
Mutsinzi Aime Alcide, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’isumbuye, avuga ko Keza Future Lab yabafunguriye ubwenge ikaba iri kubaha ubumenyi bubaha ibitekerezo n’ibyifuzo byo kumenya gukora ibintu bizabahindura abahanga bo mu rwego rwo hejuru mu ikoranabuhanga.
Agira ati: “Ku myaka yanjye 13 ndishimira ko nabashije kuvumbura ubuhanga bwakoreshwa kugira ngo imodoka nigera ahantu hayiteza impanuka nk’ikinogo, umukingo n’izindi nzitizi ziri mu nzira, yo ubwayo ibashe kwihagarika itarahagera. Iyi ni ntangiriro, nkaba nifuza ko ababyeyi bazakomeza kunshyigikira no kunkundisha ikoranabuhanga, bityo nkazabyiga kugeza muri Kaminuza nkazasoza nzi byinshi kurushaho.”
Uyu mwana w’umuhanga kandi uteganya kuziga akaminuza mu bigendanye n’ikoranabuhanga rya Robo, yunganirwa n’umwe mu babyeyi barereshereza muri Keza Future Education Lab, Benihirwe Marie Claire, uvuga ko kuba barereshereza muri icyo kigo, ari amahirwe bagize cyane akurikije ubwenge yasanganye abo bana.
Avuga ko mu by’ukuri bataruhiye ubusa, bakaba bagiye gukomeza kubishyiramo imbaraga bashakira abana babo ibyo bakeneye byose byazabafasha kunoza ibyo biga kandi bakora neza.
Agira ati: “Muri kino gihe isi iri kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho, biragaragara ko aba bana bari gutanga icyizere nyacyo ku gihugu. Biratwereka ko abana bacu baramutse bakurikiraniwe hafi, bagakundishwa ikoranabuhanga uko bikwiriye, nta kabuza mu bihe biri imbere hari byinsi byazajya bikorerwa mu Rwanda bigendanye n’ikorabuhanga, ku buryo abanyamahanga bajya babigurira mu Rwanda rwacu.
Birakwiye rero ko twarushaho gukundisha abana bacu ubumenyi mu by’ikoranabuhanga kugira ngo bakure babizi neza, bazabibyaze umusaruro bubaka igihugu n’isi yose muri rusange
Ikigo Keza Future Lab kimaze imyaka irenga ine gitanga uburezi mu ikoranabuhanga ry’ama Robo, gikorana na Ministeri y’uburezi aho gikorera mu bigo 114 mu gutanga ubwo bumenyi bukenewe na benshi muri kino gihe.
Ubuyobozi bwaryo, buvuga ko bakomeje kwagura ibikorwa byabo bagahamagarira ababyeyi gukomeza kujya bazana abana babo kwiga ubumenyi bubafasha gufunguka mu bwenge, bakavumbura kandi bagahanga udushya rimwe na rimwe bifashishije ibyuma abantu bibeshyaga ko byashaje byataye agaciro bo bakabibyaza umusaruro.
Keza Future Lab, ni ishuri riherereye mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.
Abifuza kuhagera no gushaka ibisobanuro bihagije, rikaba riherereye kuri No 109, KG 192 St Kigali Rwanda.
Ubwanditsi