Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabahuje na Minisitiri w’Imari Dr Uzziel Ndagijimana hamwe n’Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Murangwa Yusuf, hatangajwe ko ikoreshwa rya bumwe mu butaka butakoreshwaga byatanze umusaruro ugaragara mu gihembwe cy’ihinga gishize, bityo hakizerwa ko mu gihembwe gikurikiyeho ririgukorwa, nabwo umusaruro uziyongera kurushaho.
Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko mu guharanira ko habaho umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi uhagije, hafashwe ingamba zo gutanga mu gihe gito ubutaka butari gukoreshwa na bene bwo, kugira ngo bubyazwe umusaruro, bikaba ngo bimaze gutanga umusaruro wo ku gipimo cyo hejuru.
Agira ati “Nibyo hasabwe ko ubutaka butari gukoreshwa na bene bwo, ko buhabwa ababishoboye mu gihe gito, kugira ngo bubyazwe umusaruro kandi basabwa ko bahinga kijyambere bikaba byarakozwe, abahinzi barahinze kandi barejeje ni ibyo kwishimira. Muri uko guhinga cyakora, hari hifujwe ko hahingwa ibihingwa byera mu gihe gito, n’ubwo bwose twavuga ko hatakoreshejwe ubutaka bwose uko bukwiriye. Gusa hakizerwa ko muri iki gihembwe cy’ihinga kiri gukorwa, hafi ya hose hazakoreshwa uko bikwiriye umusaruro ukazarushaho kuba mwinshi.”
Ministiri Dr Uzziel, avuga kandi ko n’ubwo bimeze bityo bwose, hakaba haratanzwe uburenganzira bwo gukoresha bumwe mu butaka bwariho ubusa, bitavuze ko bene bwo babwambuwe, ko igihe cyose bazabusubizwa kugira ngo babukoreshe icyo babugeneye, ari nayo mpamvu basaba abahinzi guhinga imyaka idafata igihe kinini mu murima.
Muri iki kiganiro kandi cyari kigamije kumurikira abanyarwanda uko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu mwaka wa 2023 wagenze, havuzwe ko muri rusange wari Miliyari 16.335, uvuye kuri miliyari 13.720 mu mwaka wa 2022.
Ku bigendanye n’ubuhinzi, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Yusuf Murangwa, avuga ko ubuhinzi bwatanze 27% by’umusaruro mbumbe wose, inganda zitanga 22%, Serivise zitanga 44%, naho ibindi bisigaye bigira 7%.
Mu mwaka wa 2023 kandi, Umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9,2% mu gihembwe cya mbere, mu gihembwe cya kabiri uba 6,3%, igihembwe cya gatatu wiyongeraho 7,5%, mu gihembwe cya kane uba 10%, bityo umusaruro mbumbe muri rusange ukaba wariyongeye ku buryo bwa 8,2% mu mwaka.
Ku birebana n’icyiciro cy’ubukungu, hatangajwe ko umusaruro mumbe mu buhinzi wiyongereyeho 2%, Inganda 10% naho Serivisi ziyongeraho 10%.
Mu buhinzi umusaruro wazamuwe no kwiyongera wa 7% ku musaruro w’ibikomoka ku bworozi n’ubwo umusaruro ngengabukungu nk’icyayi n’ikawa wagabanutseho 4%.
Ku birebana n’inganda ho, umusaruro wazamutse ngo bitewe ahanini n’izamuka rya 12% ry’imirimo y’ubwubatsi ndetse n’izamuka rya 11% ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye, nk’inganda zitunganya ibiribwa wazamutseho 14%, izituganya imyambaro n’inkweto zizamukaho 20%, izitunganya ibikoresho bya Plastiki n’ibiva mu binyabutabire uzamukaho 21%.
Ku bigendanye na serivisi, umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 9%, amahoteli na Resitora 18%, serivisi z’ikoranabhanga n’itumanaho 35%, ibikorwa by’ubwikorezi 13%.
Ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 29%, ubwikorezi bwo ku butaka bwiyongeaho 9%.
Ku birebana n’imirimo y’ubuyobozi yo ngo yiyongereyeho 11%, uburezi buzamukaho 18% mu gihe serivisi z’ubuvuzi zo zagabanutseho 1%.
Muri iki kiganiro kandi, Ministiri w’Imari Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko ibyo kubaka ahagenewe ubuhinzi mu kajagari byafatiwe ingamba ku buryo bitazongera bitewe n’uko hafashwe ingamba zo gushyiraho igishushanyo mbonera kerekana neza aho buri gikorwa cyagenewe haba ahagomba kubakwa inganda, aho gutura, aho gucururiza, ahagenewe amashuri n’ibindi bikorwa remezo, ahagenewe ubuhinzi n’ibindi.
E. Niyonkuru