Abanyeshuri biga kuri East Africa University bagiye ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kwibuka Abatutsi bishwe bazize Jenoside mu 1994, beretswe banunamira imibiri y’abishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho ishyiguwe banasobanurirwa uko yateguwe.
Umuyobozi wa kaminuza ya East African University mu Rwanda Prof Kabera Callixte ati;” Jenoside yateguwe ishyirwa mubikorwa na Leta yaririho icyo gihe, yatanze amasomo y’irondakoko yambura abatutsi ubumuntu ibita inyenzi, ikomeza ishishikariza urubyiruko gutoteza no kwica abatutsi cyane ko baterwaga ingabo mubitugu na Leta y’icyo gihe.”
Umuyobozi wa kaminuza ya East African University mu Rwanda Prof Kabera Callixte, aganira n’abanyamakuru yagize ati “East African University twaje kwibuka abacu bishwe bazize urwagashinyangro muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko tunibuke amateka yaranze iki gihugu, ntibyapfuye kuba ahubwo byarateguwe kuva kera 1994 hakaba indunduro ya Jenoside. Nka kaminuza yigamo urubyiruko rwinshi ndetse ubungubu dufite abanyeshuri bavutse nyuma ya Jenoside batanayibonye ariko ningobwa ko urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri kaminuza bamenya amateka y’Igihugu cyacu bakanamenya ukuntu Jenoside yateguwe n’ubuyobozi bubi bukanayishyira mubikorwa.”
Akomeza agira ati;” Iyo tuje hano nk’abanyeshuri tuba tuje kunamira abacu no kubaha icyubahiro. Ni urugendo shuri kuri aba bana babanyeshuri kandi bakiri bato ni ngombwa ko bahingira amateka agaragara kandi bakarushaho gusobanukirwa amateka bituma bafata ingamba z’uko Jenoside itazogera kubaho ukundi.”
Mu by’ukuri Jenoside ntabwo yakozwe n’abantu batize abwo abize nibo bari kwisonga gutuma n’abandi bakora Jenoside kubwibyo abiga muri kaminuza iyo basobanukiwe bituma bafata ingamba nziza zubaka Igihugu bakanarushaho gukora Ndumunyarwanda y’ukuri bubaka indangagaciro ituma baba abanyarwanda beza bazi icyogukora.
Kandi yashishikarije urubiruko kwamagana abapfobya amateka cyane ko haje imbugankoranyambaga, ibyo rero bayifashisha bahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. barasaba abakoresha Fecabook, Twitter, Instagram n’izindi mbuga zitandukanye kuzikoresha bamagana abo bose bapfobya Jenoside ndetse no kurwanya abafite ingegabitekerezo ya Jenoside. Bahereye kuri ya mateka y’ukuri bayasobanurira abandi ari abanyarwanda, abanyamahanga, aho bakorera cyangwa aho batuye uko Jenoside yakozwe kandi yakorewe abatutsi ndetse bakabasha no gufata ingamba no kubaka ubumwe butajegajega bwubakiye kuri ndumunyarwanda.
Ufitinema Francoise umunyeshuri wiga muri East African Univenirsity yavuze ko iyo yumvise ubuhamya bw’abandi bantu uko byageze icyo gihe bavuga ko bitaribyoroshye, ko bo nk’urubyiruko nubwo batari bakavutse. kuva abantu bishe abandi kubyakira bibagora ukuva ukuntu umuntu yafashe umuhoro cyangwa ntampongano y’umwanzi akica mungezi we, inshuti ye cyangwa umuturanyi.
Ufitinema akomeza avuga ati;” Ingamba zacu nk’urubyiruko nuko tungomba gushyira hamwe twese tugasenyera umungozi umwe tukitabira ndumunyarwanda dukumira amacakubiri n’irondakoko tukimaka urukundo mu banyarwanda bityo Jenoside niyazogera kubaho ukundi, urubyiruko n’imbaranga z’Igihugu ni muri urwo rwego rero tugomba gushyirahamwe tukubaka Igihugu cyacu.”
Abanyeshuri ba East African University Rwanda bibutse Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro 30, abanyeshuri bahakuye isomo ryo gukumira ingengabitekerezo n’ivangura, bashyira hamwe bafatana amaboko muguteza imbere Igihugu.
Alex RUKUNDO