Impuguke mu bijyanye n’ubukungu na Politiki n’imibanire mpuzamahanga zisanga uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame rw’iminsi ibiri muri Oman rwarasize umubano w’ibihugu byombi ugeze ku rundi rwego, nyuma y’uko Kigali na Muscat byemeranyije kwagura ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, ubuhinzi, ibikomoka kuri peteroli n’ingufu, ndetse bigafata n’umwanzuro wo gufungura ambasade zihoraho muri buri gihugu.
Perezida Kagame yagiriye uru ruzinduko muri Oman guhera ku wa 7 kugera ku wa 8 Nzeri 2026, ku butumire bwa Sultan Haitham bin Tarik wa Oman. Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida w’u Rwanda agiriye muri Oman mu buryo bwemewe, rukaba rwarasize impande zombi zemeranyije gushyiraho ambasade zihoraho, Komisiyo ihuriweho n’Inama ihuriweho y’Ubucuruzi, ndetse na gahunda y’ubufatanye mu bya tekiniki.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke muri politiki n’imibanire mpuzamahanga, Dr. Ismael Buchanan, avuga ko uburyo Perezida Kagame yakiriwe muri Oman, ndetse n’ibikorwa bitandukanye yagiyemo, bigaragaza ko umubano wa Kigali na Muscat uri gufata umurongo mushya, agasanga hari byinshi u Rwanda n’Abanyarwanda bashobora kungukira kuri Oman nk’Igihugu gifite ubunararibonye mu nzego zitanduknaye.
Ati “Oman, iyo bigeze mu rwego rwa serivisi, gutwara no kugeza ibintu aho bigomba kujya, ni ibintu u Rwanda rushobora kungukiraho, kandi murabizi ko u Rwanda rushyize imbere ibyerekeranye na serivisi. Iyo tuvuga ngo u Rwanda ruri kubaka ibibuga by’indenge nk’ikibuga cya Bugesera, kugira rero umubano na Oman yateye imbere mu rwego rwa serivisi, birumvikana neza ko bishobora kugira icyo bibyara mu gihe u Rwanda ruzaba rufungura ku mugaragaro kiriya kibuga cy’indege.”

Kuba iki gihugu gituriye inyanja z’Abarabu, kikaba kiba mu butayu, kikaba cyarateye imbere mu rwego rw’ubukerarugendo, n’ikindi u Rwanda rushobora kungukira kuri Oman nk’Igihugu gifite politike yo guteza imbere ubukerarugendo binyuze muri gahunda zarwo zitandukanye nka Visit Rwanda, Kwita Izina n’ibindi.
Dr. Buchanan avuga ko gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi bifitanye isano no gukomeza ingamba rusange z’ubukungu na dipulomasi n’ibindi bihugu byo mu gace Oman iherereyemo.
Ati “Muzi neza ko biriya bihugu dufitanye umubano mwiza, za Qatar, Saudi Arabia, kandi ni ibihugu bituranye na Oman, icyo byaduha nk’inyungu, biriya ni ibihugu bituriye neza uriya murongo unyurwamo na za peteroli na Gaz kuko ni ibihugu bikize kuri peteroli na gazi, kandi ni naho buriya peteroli nyinshi dukoresha inyura. Bivuga ko kugira umwihariko wo kuba hari igihugu twagirana umwihariko, byaba byiza cyane kubera ko dushobora kugirana umubano wihariye bikadufasha mu ruja n’uruza rwo kunyuza peteroli muri kariya gace.”

Kimwe mu byemezo byagaragaye cyane muri uru ruzinduko ni amasezerano yo kuvanaho visa ku bafite pasiporo za dipolomasi, iz’akazi n’izihariye.
Buchanan kandi yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Oman utagomba kureberwa gusa mu ndorerwamo y’ubucuruzi n’ishoramari.
Yavuze ko Oman izi neza amateka y’u Rwanda n’urugendo rw’igihugu mu kubaka amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko kuba Sultan Haitham yaragaragaje ko ashyigikiye uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere umutekano n’amahoro mu karere ari ikimenyetso cy’umubano ushobora no kugira uruhare muri dipolomasi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwabaye nyuma y’uko u Rwanda na Oman byari bimaze gutera intambwe mu mubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ingufu.

Muri Mutarama 2026, impande zombi zari zaraganiriye ku bufatanye mu by’ubwikorezi n’ibikoresho, iby’indege, ikoranabuhanga mu itumanaho, ibikorwa remezo, ibyambu byo ku butaka n’uruhererekane rw’ibicuruzwa. Muri uyu mwaka kandi hatangiye ingendo z’indege zitaziguye hagati ya Muscat na Kigali.
Uko umubano wa Kigali na Muscat uzagenda ushyirwa mu bikorwa, ni ho hazagaragara niba uru ruzinduko ruzasiga amateka nk’intambwe ya dipolomasi gusa cyangwa nk’intangiriro y’igihe gishya cy’ubufatanye mu bukungu, ingufu, ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu.
U Rwanda na Oman birashaka guhindura umubano w’imyaka irenga 40 ukava ku mubano wa dipolomasi gusa ukajya ku bufatanye bufatika bushobora kubyara ubucuruzi, ishoramari n’inyungu ku baturage b’ibihugu byombi.






















































