Mu minsi mike ishize ku mbuga nkoranyambaga, hari ahagaragaye ibiganiro bisa n’ibyibasira Umuryango w’Abarangi mu Rwanda, bavugamo amwe mu mazina y’abafunzwe, abahunze igihugu n’ibindi, hanaziramo kuvuga ko hari Abayobozi bo mu Rwanda no muri Uganda bakorana nabo ndtde n’Abasirikari bakuru.
Nyuma y’ibyo byatangajwe byose, umwe mu barangi ubimazemo igihe, yahamagaye ikinyamakuru Igisabo, yamagana abatangaje ibyo bintu yita Ibihuha, maze adusaba ko twamugereza ku banyarwanda bose ubu butumwa.
Mu mvugo ye, asaba Abanyarwanda kudatega amatwi na gato Ibihuha by’abantu bamwe batifuriza abandi Ineza.
Avuga ko abavuga nabi Abarangi ari abatabazi mu by’ukuri. Bakaba batazi ko ari Umuryango w’Abantu barangwa n’Urukundo n’ibikorwa by’Amasengesho asabira buri wese kurangwa n’ Imigisha n’Amahoro.
Akomeza avuga ko Abarangi, bazwiho kuvura bakoresheje Impano n’Amasengesho.

Aboneraho kuvuga ko abajyanye ibyo bitekerezo biyobya abantu mu Itangazamakuru, ari bamwe mu bavuzi gakondo basanzwe barananiwe n’ibyo bakora, bahitamo kugirira Ishyari Abarangi, hamwe ndetse na bamwe mubavuwe n’abarangi bagakira, nyamara bakaza kunanirwa gucika ku ngeso mbi bari basanganywe, mu gihe Abarangi baba basabye kwitandukanya nazo, cyane ko iyo agarutse kwivuza yarabikomeje ngo biramenyekana, yakumva bamurondoye, agahungira mu madini akiyoberanya, agatangira gusebanya..
Muri ibyo biganiro byavuzwe haruguru byaciye ku mbuga Nkoranyambaga, ababikora bagaragara bavuga ko Abitwa abarangi bo mu Rwanda hariho Igikorwa cyangwa se Opertion mu ndimi z’Amahanga yo kubashakisha Uruhindu.
Mu byo bavuga, humvikanamo Amazina y’abafunzwe n’abahunze igihugu, ndetse hakavugwamo Ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwo mu gihugu cya Uganda, ko nabo harimo Abakorana n’Abarangi.
Bakavuga no mu basirikari bakuru b’ibihugu byombi, baba abari mu kazi n’abagasezerewemo. Abo mu Bugande ngo bakaba bitwa ABACWEZI.
Kuri ibi byose bivuzwe byatangajwe, nyiri ugutanga makuru akaba n’Umurangi ubimazemo igihe,
Agira Ati “Abakwiza ibyo bihuha ni Abanzi b’igihugu. ni abagamije ahanini kutwangisha abantu nta kindi. None se kuba Abayobozi cyangwa Abasirikari bakuru bakunze Abarangi Icyaha kirimo ni ikihe ? Abarangi nta mutima mubi ubarangwaho, yewe nta n’ubwo bakorana n’Imyuka mibi ya Satani nk’uko abasebanya bavuga, Satani ntibuze Abayoboke bayo ku uburyo yakorera mu bantu barangwa n’ibikorwa byiza by’Urukundo nk’Abarangi.
Akomeza agira,
Ati “Icyo nabwira buri wese, ni uko Abarangi barangwa n’Urukundo tukaba dusengera mu idini umuntu ashaka ntawuhatiwe iryo ajyamo. Gusa tugira Impano yihariye yo gusengera abantu bagakira, ubuhamya ni bwinshi kandi burahari, abakize nabo ni benshi. Ni muri urwo rwego dusaba Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, gukora igenzura ryayo ryihariye ku buvuzi dutanga, kugira ngo duhabwe ibyangombwa nk’abavuzi gakondo, cyane ko twabisabye kenshi ariko hagakomeza kuzamo imbogamizi.”

Ku bigendanye n’Abarangi bashobora kuba bafunze, uyu mutangabuhamya, avuga ko bitaba bitangaje haramutse hari Umurangi ufunzwe kuko nabo ari abantu nk’abandi.
Avuga ko kuba hari uwagwa mu ikosa agafungwa, ngo nta gishya na kimwe kibirimo kuko ni abanyarwanda nk’abandi uwakosa yabihanirwa.
Cyakora ahishura ko n’ubwo byavuzwe gutyo bwose, ko hafi ya bose bafunguwe batashye kandi ko batari bazize ko ari Abarangi, ngo ababifurizaga inabi bashobora gusubiza Amerwe mu Isaho kuko u Rwanda rudahohotera abantu bazizwa ukwemera kwabo.
Ahakana cyane ko hari Umurangi n’umwe waba warahunze Igihugu. avuga ko ibyo byose byazanywe ku mbuga Nkoranyambaga n’abantu adashatse kuvuga agiriye ibanga, ariko ngo bahoze mu nzego z’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abavuzi gakondo, baza kwitwara nabi bararusenya kandi rwari rufitiye akamaro abavuzi gakondo, none ngo kubera Ipfunwe, bakaba bakomeje kubabazwa n’uburyo abarwayi benshi bakomeje kugana no kwitabwaho n’Abarangi uko bisanzwe, bakavurwa bagakira, abatabyishimiye bahitamo batyo gusebanya mu Itangazamakuru.
Ku bigendanye n’Abayobozi b’igihugu cyangwa se Abasirikari bashobora kuba bakorana n’Abarangi, avuga ko kubwe yumva bitaba bitangaje, cyane ko Abarangi ari abantu nk’abandi, baba Abanyarwanda cyangwa se Abagande.
Avuga ko kuba Abarangi barangwa n’ibikorwa by’urukundo no gufasha abantu bose, ko ntawe utagombye kubakunda, cyane ko bizwi ko Abanyapolitiki cyangwa se Ingabo nabo, ko barangwa n’urukundo rw’igihugu no gukorera abaturage bose batavanguye.
Ku urundi ruhande, Umutangabuhamya, avuga ko ABACWEZI bo mu gihugu cya Uganda, iyo urebye nta tandukaniro na rito riri hagati yabo n’Abarangi bo mu Rwanda.
ABACWEZI, ngo bivuga Abamalayika bamurikira abantu bose. Bigasobanura kandi umuntu wita ku bantu bose atavanguye, abereka inzira nziza n’ibikorwa byiza bigomba kubaranga bibaganisha ku Mana,.
Ku bigendanye n’Abarangi, Abarangi naryo ngo ni ijambo ry’ikinyankore rivuga « Kuranga » ibi bikaba bisobanuye ko Abarangi barangira buri wese inzira y’Agakiza kagana ku Mana, ariko kandi bakayigeraho barushaho kurangwa n’ubuzima buzira Umuze, ariyo mpamvu, Abarangi barangwa no kuvura no kwita ku ubuzima bw’abantu b’Imana, kenshi ngo abo bavura barakira kandi bakagaruka gushima.
Kuba hari abantu baza kuvurirwa aho bakorera bakahamara igihe, ibi arabihakana, akavuga ko ibyo byabagaho cyera cyane, ariko muri kino gihe umuntu wese uje kwivuza mu barangi, ngo aravurwa agataha iwabo, byaba ngombwa ko agaruka ku gihe runaka yahawe akagaruka, kuko nta bitaro bagira.
Avuga ko kuba abantu bashobora kubona abantu benshi baje kwivuza ku Umurangi, ngo ni uko babaziho ubushobozi. Gusa akemeza ko bose bavurwa bagataha.
Ku bigendanye n’umunsi mukuru uvugwa ko wabaye mu mpera z’umwaka wa 2025, ibirori bikaza kugaragaramo Ifoto y’Umukuru w’igihugu,

Agira ati “ntabwo numva ikosa ryaba ryarabaye. kuba abari bateranye mu birori, bari bafite n’ifoto y’umukuru w’Igihugu, cyane ko ari umubyeyi wacu dukunda ntibitangaje. Niba mwaba mwarakurikiye kandi, mu gihe cy’impano zatangwaga, hari umuntu umwe watanze impano y’Ifoto y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Abari mu birori bose barishimye, bakomera mu mashyi batanga n’impundu ku ubw’iyo mpano nziza bahawe. Abavuga andi magambo, abo ni Abanzi b’igihugu ntawabatega matwi.”
Yibutsa neza ko no mu magambo yavuzwe n’uwari uyoboye Ibirori, yakanguriye abantu bose, gukunda Ubuyobozi bw’igihugu, banubahiriza gahunda zose za Leta, bakirinda abavuga nabi u Rwanda n’abanyarwanda, anabibutsa itegeko ry’urukundo ryo kwikunda ubwawe, gukunda inshuti n’abavandimwe by’umwihariko urukundo ukarukunda Imana yawe n’Igihugu cyakwibarutse.
Uyu mutangabuhamya akaba yamagana cyane, abantu bose bagaragaye cyangwa bumvikanye bibasiye Abarangi n’abanyamuryango babo, ko nta kuri bagira.
Abasaba kujya bitondera ibyo bavuga bidahuye n’ukuri, bakirinda gusebanya no gukwiza ibihuha, abibutsa ko bihanwa n’Amategeko.
Umuryango w’Abarangi avuga ko ukorera ahantu hazwi hatari mu bwihisho. Guhera mu Isibo kugera ku Urwego rw’igihugu ngo barazwi. ariyo mpamvu basaba Leta y’u Rwanda kubemera nk’Abavuzi gakondo, nabo bagahabwa ibyangombwa bisabwa, kugira ngo n’abongabo bakwiza impuha bitewe no kudasobanukirwa bazabicikeho.
Asoza asaba buri wese washaka kwimenyera ukuri, kuzegera Umurangi aho yamubona hose, akamuha makuru yose y’ubuzima bwabo n’ibyo bakora byose.
Avuga ko Abarangi bazira Ubusinzi, Ubusambanyi, Ubujura, Uburiganya n’ubutiriganya. kenshi rero ngo ababasebya, ni abaza mu barangi bakabona ibyo byose batabasha kubicikakaho, bagahitamo kugana Amadini n’Amatorero, bagahitamo gusebanya, mu gihe nyamara ngo usanga nabo ubwabo batari ba Miseke igoroye.
Atanga urugero rw’Abapasitoro azi neza ubwe, banavugwa mu bitangazamakuru ko basenya ingo z’abandi, hakaba hari abarya Amaturo y’Abakristo n’ibindi.
Umuryango w’Abarangi, ni bamwe mubavuzi gakondo bakorera mu Rwanda nk’uko babyivugira.
Abarangi bakaba barangwa no kuvurisha Amasengesha ndetse n’Impano y’Imana karemano.
Ni umuryango bivugwa ko urangwa n’urukundo, kwicisha bugufi no gukunda Igihugu. Abarangi barasaba Minisiteri y’ubuzima, kubashyira ku urutonde rw’abavuzi gakondo bakabona ibyangombwa, kugira ngo bajye bakora batikandagira, cyane ko baganwa n’abantu benshi barwaye, benshi muri bo bakaba bataha bakize neza uko babyifuzaga.




















































