Gitisi Secondary and TVET School, iri ni ishuli riherereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Gitisi ishuri abantu benshi bakomeje gushimira ireme ry’uburezi rihatangirwa haba mu mashami asanzwe ndetse n’ay’imyuga ategurira urubyiruko ruhiga kuzaba abagabo n’abagore bishakamo ibizubizo mu bihe biri imbere.
Uhagarariye iki kigo imbere y’amategeko Bwana Lambert Sinzayigaya, avuga ko Gitisi Secondary & Gitisi TVET School ari ikigo cyashinzwe n’Umuryango w’Ababyeyi AFEPROF mu 2003, nyuma y’igitekerezo cyari cyatangiye mu 2001, hagamijwe ahanini gufasha abana b’ababakobwa n’abagore bari bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima, bigishwa imyuga ariko hibandwaga cyane ku umwuga w’ubudozi maze muri 2008, ishuri ngo riza gukura hashingwa ikiciro rusange O’Level mu minsi mike n’amashami atandukanye arashingwa kugeza ubu, bakaba bafite abanyeshuri benshi mu byiciro bitandukanye. Muri iyi minsi nabwo bakaba baratangiye kwakira abandi benshi bari kuza kwiyandikisha bashaka kwiga muri uyu mwaka wa 2021-2022.
Agira ati ” Iri ni ishuri rikunzwe na benshi cyane, kubera ko rifite intumbero yo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kwiga amasomo n’imyuga bizabafasha mu buzima bwabo mu gihe kirambye.
Mu masomo atangirwa aha harimo : Ikiciro rusanga(O’Level) hari kandi ishami ry’Ubwubatsi(Masonry), Ikoranabuhanga(Computer Applications ad Software Development),Culinary Arts& Tailoring, Gutunganya imisatsi(Hair Dressing), Ubukanishi(Mecanique Automobile), Accouting L3(icungamutungo), Welding L1(Gusudira) ndetse n’ikiciro cya mbere mu mashami y’ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubukanishi.”
Bwana Sinzayigaya avuga ko ibiciro muri buri kiciro umunyeshuri ashaka kwigamo biri hasi cyane ugereranyije n’ahandi bityo agasaba ababyeyi kuza kwandikisha abana babo ari benshi na cyane ko itariki yo gutangira amasomo yamaze kumenyekana ko ari kuri 11 Ukwakira 2021.
Bwana Sinzayigaya Lambert, avuga kandi ko uretse ibyiciro by’amasomo bitandukanye banafite n’uburyo bwo kwigisha abantu igihe gito Short Corse mu gihe cy’amezi 6 ndetse n’umwaka umwe cyane cyane kubiga ubudozi no gutunganya imisatsi.
Akandi karusho muri Gitisi Secondary & TVET School nk’uko Sinzayigaya nabyo abivuga, ni uko banigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, amasomo akaba nayo yitabirwa mu buryo bushimishije bityo agasaba ababyifuza nabo gukomeza kuza kwiga ari benshi.
Mu gufasha no gutera inkunga kandi bamwe mu banyeshuri barangije kwiga imyuga iciriritse nk’ubudozi, gutunganya imisatsi n’ibindi Bwana Sinzayigaya akaba yaratangiye gufasha abana barangije kwiga iyo myuga iciriritse gushinga Company zigamije kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Ku ikubitiro bamwe mubize ubudozi bakaba bamaze gufashwa gutangira gukora, aho bari gukorera mu mujyi wa Ruhango bakaba bari gukora neza uko bikwiriye muri bino biruhuko bakaba bunganiwe na bamwe mu barimukazi babiri babigishaga.
Abo bana b’abakobwa babashije gushinga Company yitwa Gitisi TVET Best Textile Company Ltd, babifashijwemo n’ubuyobozi bw’ikigo cyabo.
Baganira n’ikinyamakuru Igisabo.rw, urwo rubyiruko rwamaze gutera iyo ntambwe, rukaba rugaragaza ibyishimo by’uko babashije gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize bashyigikiwe n’ubuyobozi bw’kigo bizeho. Bityo bakizera ko bazabasha kugera ku musaruro ushimishije cyane ko bakiri bato.
Bwana Sinzayigaya Lambert, akavuga ko ibanga bihariye muri Gitisi Secondary & TVET School bituma abana biga neza kandi bakanatsinda, birimo kubatoza gusenga, kugira ikinyabupfura no kumvira abarezi n’ababyeyi babo kugira ngo bige ariko banarangwa n’indangagaciro zibereye umwana w’umunyarwanda. Ibyo ngo bakabifashwamo n’abashinzwe imyitwarire yabo (Prefet de Discipline na ba Animateurs).
Ikindi ni uko ishuri ngo rifite amacumbi y’ibitsina byombi naho bafatira amafunguro hisanzuye ibiri mubituma bakira abanyeshuri bavuye mu Ntara zoze z’igihugu bizeye kuzabaho neza.
Yishimira ko abaharangiza n’abahiga benshi aribo bagira uruhare runini mugukangurira bagenzi babo kuza kwiga muri Gitisi Secondary School& TVT School ahanini bitewe n’ireme nyaryo ry’uburere bahavoma bagamije kwirinda ko bakwisangiza ibyo byiza bonyine.
Ni muri urwo rwego Bwana Sinzayigaya Lambert akangurira ababyeyi n’abana gukomeza kuza kwiyandkisha ari benshi kubera ko imyanya igihari mu mashami yose, bikaba byiza ngo baje hakiri kare imyanya itarashira kuko ubusabe bukomeje kuba bwinshi.
Kugira ngo bakemure kandi ikibazo cy’abanyeshuli bitezwe ko bazaba benshi muri uyu mwaka wa 2021-2022 hakaba hari kubakwa n’izindi nyubako nshya, hanasanwa izisanzwe haba izigendanye n’amashuri ndetse n’amacumbi y’abanyeshuri «Dortoir.» hanongerwa ibibuga by’imikino n’imyidagaduro.
Bwana Sinzayigaya asoza ashimira ababyeyi bafatanya mu kurerera igihugu ubwitange n’umurava bakorana kugira ngo imyigire ikomeze ibe myiza, akanashimira Leta y’u Rwanda inkunga badahwema kubagenera haba mu bitekerezo no ku mfashanyigisho.
Gusa akifuza ko Leta yajya ibagenera inkunga igaragara y’ibikoresho ndetse no kuyandi mikoro ashoboka cyane ko abana barera ari ab’igihugu cyose muri rusange.
Abifuza kwiyandikisha bakaba babikorera ku kigo cy’ishuri kiri m’Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Gitisi Akarere ka Ruhango buri munsi mu masaha y’akazi bagahamagara kuri Tel. 0783531830 cyangwa 0785201516, abaturuka mu bice bya Kigali no mu mpande zayo bakaba babikorera ku muryango w’inzu uri hafi y’amarembo yinjira muri gare ya Nyabugogo kwa madame Muhimpundu Rosine Tel. 0788852545.
Abiyandikisha mukaba mushobora no gukoresha ubutumwa busanzwe cyangwa n’ubwa Whatsap kuri 0783531830, 0785201516; na 0780198701 mukakirwa neza uko bisanzwe.
Amafaranga yo kwiyandikisha ndetse n’ay’ishuri akaba yihyurwa kuri Konti 1115019860111, iri muri URWEGO BANK. Mukaba muhawe ikaze mwese muri Gitisi Scondary School & TVT School, mwiyandikishe muri benhi kuko itariki yo gutangira kwiga ari 11 ukwakira 2021 nk’uko Ministeri y’uburezi yamaze kubitangaza.