Nkuko tubikesha imbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse na bamwe mu bakurikiranira hafi uburezi bwo mu Rwanda bemeza ko mu bigo by’amashuri byitwara neza mu gutanga uburezi bufite ireme usangamo cyane cyane ibigo byigenga,ibyinshi bikaba biherereye mu mujyi wa Kigali ndetse ku babyeyi bishoboye akaba ariho bajyana abana babo kuko niho baba bizeye ko babaha ubumenyi bukwiriye.
Ikinyamakuru Igisabonews tumaze igihe twitegereza uburyo ibigo by’amashuri byitwara yaba mu gutsindisha,imibereho myiza,isuku,guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya maze tubakorera urutonde rw’ibigo by’amashuri byigenga bigaragara ko bihiga ibindi muri Kigali ndetse no mu Rwanda.
Uru rutonde twarukoze tutitaye uko ibigo bikurikirana ariko nawe nusoma ino nkuru uraza kugira uko ubibona.
Kigali international community school: iki kigo giherereye mu karere ka gasabo,ahazwi nk’igacuriro ni ikigo gikomeye mu buryo ababyeyi batari bacye baba bahirimbanira kujyanayo abana babo kubera uburyo abanyeshuri baho batsinda neza amasomo kandi n’ubabonye ugasanga bikwije ku bumenyi kuko n’indimi z’amahanga baba bazididibuza badategwa,byakarusho muri kino kigo bigisha porogaramu zo mu Rwanda ndetse niyo hanze(mu bwongereza) izwi nka camblidge.hakaba higa abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Wellspring Academy: iki kigo kizwiho gitsindisha cyane ku rwego rwo hejuru cyubatse mu karere ka gasabo I Nyarutarama kikaba cyigisha muri porogaramu yo mu Rwanda ndetse niyo mu bwongereza(camblidge),uretse kuba ari ikigo gisa neza n’abanyeshuri baho baba ari indyoza mu ndimi ndetse na science kuko umwana atozwa n’abarimu binzobere kuva agitangira amashuri y’incuke,tukaba tutakwirengagiza uburyo ababyeyi benshi baba bifuza kujyanayo abana babo rimwe na rimwe imyanya ikababana micyeya.iki kigo kandi kimwe n’ibindi bikomeye hano mu Rwanda kigwaho n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
St Ignatius School Rwanda: iki kigo cyimakaza indangagaciro za gikristu ni kimwe mu bigo byo muri Kigali bitanga ubumenyi bukwiye ku buryo abanyeshuri bahiga baba bafite ubushobozi bwo gutsinda ibizamini bose,giherereye muri Gasabo,umurenge wa Kimironko mu kagali ka Kibagabaga ku muhanda neza wa kaburimbo,gifite umwihariko wo kugira ibyiciro byose by’amashuri guhera muy’incuke kugeza muyisumbuye,iki rero kikaba ari ikigo kigaragara kuri runo rutonde rwibigo byahize ibindi mu byigenga hano mu Rwanda.
Kigali Christian School: iki nacyo ni ikigo cy’amashuri kigaragara kuri runo rutonde rwacu,nacyo giherereye Gasabo mu murenge wa Kimironko I Kibagabaga,iki kigo gifite umwihariko wo kuba gitanga amasomo ku buryo umunyeshuri wese wahize ahava afite impamba y’ubuzima ariko by’akarusho hari n’irerero ry’umukino wa Basketball rifasha abana kuruhuka neza no kuzamura impano zabo nabyo bikaba byabagirira akamaro.iki kigo kandi cyimakaza indangagaciro za gikristu ari nabyo bifasha abana bahiga kugira uburere bwiza.kimwe n’ibindi bikomeye kikaba cyakira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Green Hills Academy: ni ikigo kimaze kuba ubukombe kubera ubushobozi bwacyo mu kwigisha dore ko kiri mu byatangiye mbere bifite gahunda ya Cambridge,iki kigo kikaba cyarakunze kwigwaho n’abana bava mu miryango ikomeye cyane cyane abana b’abayobozi batandukanye bakomeye mu gihugu cya,kino kigo kigaragara ku rutonde rw’ibigo byishyura agatubutse ariko bitewe n’ubumenyi umwana ahakura usanga ababyeyi benshi bahateye amatako bahashaka imyanya rimwe na rimwe ikanabashirana,kino kigo kandi kizwiho gutanga amakuru mpamo abana biga ibyo bareba(field work).kikaba kiri mu bigo byakira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
World Mission TVET Secondary School: iki kigo kiri mu karere ka gasabo,muri kagugu hafi y’umurenge wa Kinyinya, nacyo ni kimwe mu bigo by’ubukombe mu byigenga byo mu Rwanda,iki kigo gifite umwihariko kuko bigisha amasomo agezweho ku isoko ry’umurimo,aha twavuga nka Accounting,Computer Science,Computer Application na Networking,ibi bituma ababyeyi benshi bahashakira ishuri ry’umwana kuko baba bizeye ko ubumenyi azahakura buzamufasha kwihangira umurimo ndetse akaba yanawutanga aho guhora awushaka.iki kigo cyaje kuri runo rutonde kubera uburyo abanyeshuri bahize barangiza ari abahanga mu ikoranabuhanga.
Glory Secondary School: iri shuri ryubatse mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru naryo ni rimwe mu mashuri yigenga kandi yubashywe hano mu Rwanda,iri shuri rimaze kuba ubukombe kubera uburyo riteza imbere amasomo ya science ibyo bituma ababyeyi benshi bifuza kujyanayo abana babo kugirango bazamure ubumenyi bwabo bitewe n’abarimu b’inzobere bafite bigisha amasomo ya siyansi(science).by’akarusho kandi iki kigo abanyeshuri bahiga bakaba barangiza bafite ubushobozi bwo gutsinda neza ikizamini cya leta.
White dove girls school: iri ni ishuri naryo rigaragara ku rutonde rw’amashuri yigenga afite izina rikomeye ku buryo iyo umubyeyi abonyemo umwanya aba yumva atekanye kubera ubumenyi n’uburere bwiza umwana ahakura,iri shuri ryashinzwe mu 2013 ritangijwe na Jake ndetse na Beth Chaya,ariko mu myaka rimaze ababyeyi benshi buri mwaka baba bahifuza kugirango barebe ko babonamo umwanya w’abana babo kubera ibigwi bafite mu gutsindisha ndetse no gukurikirana umwana neza.iri shuri rikaba ryubatse mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru.bakaba bakira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kandi by’akarusho nabo bafite porogaramu ya cambridge.
Riviera High School: iri shuri rizwiho kuba higa abana bava mu miryango yishoboye ariko kikaba cyimaze kuba ikigo cyamamaye kubera uburyo abana babo batsinda ibizamini kandi kikaba gifite n’ubushobozi bwo gukurikirana buri munyeshuri kuko babasha no kubacumbikira bose,iki kigo cyubatse I kabuga mu mujyi wa Kigali kikaba cyigisha muri gahunda yo mu Rwanda ndetse niy’abongereza izwi nka Cambridge ibyo bituma abifuza gutegura abana neza bahitamo kubajyana kwiga muri Riviera High School.bakaba bakira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kuko bafite abarimu babifitiye ubushobozi.
Mother Mary International School Complex: iri ni ishuri riherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa kimironko akagali ka Kibagabaga rikaba ari rimwe mu mashuri akomeye hano mu Rwanda,rikaba ryigwaho n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kubera ko rifite abarimu mpuzamahanga,sibyo gusa ahubwo ababyeyi batandukanye barikundira ko ryimakaza indangagaciro za gikristo bituma umwana wahize agira uburere bwiza,byakarusho kandi iri shuri rizwiho gutsindisha neza ibyo bigatuma ababyeyi batari bacye bifuza kujyanayo abana babo.
Ano ni amwe mu mashuri twakozeho ubushakashatsi dusanga imyigire n’imyigishirize,isuku,ikoranabuha n’ibindi byose byafasha umwana kugira ubumenyi bwuzuye babyujuje bitewe kandi n’amakuru twahawe na bamwe mu babyeyi barerera muri bino bigo,nawe ushobora kuduha igitekerezo cy’ikigo uzi kigenga kandi ubona cyujuje ibisabwa byose tukazacyongera ku rutonde rwacu rw’ubutaha.
Mwaduha ibitekerezo mu nyuze ku muga zose z’igisabo.rw cg mu kanyandikira kuri:
Email: ndayisabaeric501@gmail.com
Contact: 0782511443