Mu gihe Umujyi wa Kigali hakomeje kugaragara iterambere ryo kubaka no gutunganya inyubako zigendanye n’igishushanyo mbonera, mu murenge wa Gatenga, Umudugudu w’Ihuriro mu kagari ka Nyanza, haravugwa abakomeje kubaka uko bashatse umuyobozi w’Umudugudu n’abamwe mubamufasha babona ntibagire icyo babikoraho.
Hari amakuru yageze ku Kinyamakuru Igisabo, avuga ko mu bihe bitari byoroshye bya Covid 19, hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gatenga bagiye bubaka mu buryo butemewe, nyamara benshi muri bo byamara kumenyekana, abayobozi b’Inzego z’ibanze ntibagire icyo bakora ngo barwanye ako kajagari.
Urugero rwa hafi bavuga, ni urwo mu mudugudu w’Ihuriro, Akagari ka Nyanza mu gace kitwa Murambi. Uwitwa Dancilla Mujawayezu, bivugwa ko yubatse inzu imbere mu gipangu atuyemo irinda yuzura. Uwo Dancilla, akavuga ko inzu yayubatse cyera, mu gihe nyamara nta byangombwa byo kuyubaka yerekana, akanavuga ko Umuyobozi w’Umudugudu we Madame Denyse Karugwiza n’ushinzwe Umutekano Rukundo P. Celestin bamubera umuhamya w’uko iyo nzu imaze igihe yubatswe.
Aganira n’ikinyamakuru igisabo, Madame Dancilla Mujawayezu, avuga ko atigeze yubaka mu kajagari, cyane ko yubatse abayobozi be babizi.
Agira ati “kereka niba ari abashaka kumpimbira. Hano hantu nahubatse cyera. Ari ubuyobozi bw’umudugudu bwahozeho ndetse n’ubushyashya dufite kino gihe, bose bashobora kumbera abahamya ko nta nzu nubatse muri kino gihe cya hafi.”
Uyu Dacilla Mujawayezu avuga ibi byose, mu gihe iyo nzu ye itangwaho amakuru n’abamwe mu bagiye basenyerwa n’ubuyobozi bw’Akagari.
Abaturanyi ba Dancilla, bahamya ko nta mezi atatu ashize inzu yubatswe nk’uko bigaragara ku mafoto yafashwe abafundi bari kubaka amanywa n’ijoro.
Muri abo baturanyi be baganiriye n’ikinyamakuru igisabo, ubwo cyageraga muri ako gace kavugwamo imyubakire idahwitse, bifatiye mu gahanga cyane bamwe mu bayobozi babo uburyo batonesha bamwe bakarenganya abandi.
Bavuga ko mu gace ka Murambi n’umudugudu w’Ihuriro ubarirwamo muri rusange, hagiye hagaragara abantu benshi bubaka mu buryo butemewe amazu akuzura, bakanayakoreramo cyangwa bakayaturamo nyuma yo gutanga agatubutse ku muyobozi w’Akagari badasize n’abayobozi b’imidugudu ndetse n’ushinzwe imyubakire Madame Yvette ngo amakuru y’imyubakire idahwitse, akaba ayamenya ntagire icyo akora na gito.
Urugero rwa hafi bavuga ni uko ubwo Dancilla Mujawayezu ngo yubakaga iyo nzu mu buryo butemewe, baragejeje amakuru ku buyobozi bw’Akagari n’ushinzwe imyubakire mu murenge wa Gatenga Madame Yvette Nyumbayire ngo bagire icyo bakora, na cyane ko haba hari bamwe basenyerwa abandi bagakingirwa ikibaba.
Abaturage bakavuga ko bariya bayobozi bose bahawe amakuru, ariko ntihagire n’umwe ugira icyo akora, bagasubiza ko ari amatiku ashingiye ku nzangano.
Ikinyamakuru Igisabo cyabajije Umuyobozi w’Umudugudu w’Ihuriro Madame Karugwiza Denyse, avuga ko nta muturage we azi n’umwe wigeze yubaka inzu muri bino bihe bya vuba. Gusa avuga ko agiye gukurikirana neza icyo ibazo.
Agira ati “Nta muntu n’umwe nzi waba warubatse mu buryo butemewe. Gusa umudugudu wacu ni munini, biramutse byarabaye byaba ari ikibazo. Ubwo mu bitubwiye reka tubikurikirane.”
Uyu muyobozi, avuga ko atazi ko hari inzu iri kubakwa mu buryo butemewe, mu gihe nyamara iyubatswe ya Madame Dancilla Mujawayezu, iri imbere yaho atuye, ikindi ni uko ngo yaba yarubatswe mu gihe cya nijoro irinda yuzura, cyane ko ikingirijwe n’igipandu.
Umuyobozi w’Akagari ka Nyanza Emmanuel Niyonkuru, abajijwe ku by’akajagari kubakwa muri Murambi, hakaba hasenyerwa bamwe abandi bagakingirwa ikibaba barimo n’uwitwa Dancilla wubatse inzu ikarinda yuzura, avuga ko mu byukuri nta muntu n’umwe bakingira ikibaba, kandi ko uba wese yarubatse mu buryo butemewe nta kabuza iyo nyubako yahita ikurwaho nta kindi.

Agira ati “ Abubaka mu buryo butemewe , nta bindi bisobanuro bibaho uretse kubasenyera. Uwo Dancilla muvuga nzi ko ari umucuruzi wagiye unitwara nabi mu gihe cya Covid 19, ku buryo yanaciwe amande kenshi. Ibyo kuba yarubatse mu buryo butemewe byo simbizi, ubwo birasaba ko twabikurikirana.”
Umuyobozi w’Aakagari Emmanuel Niyonkuru, n’ubwo bwose ahakana ko atazi iby’inyubako ya Dancilla yubatswe mu buryo butemewe, yemereye uwamubazaga, ko hari amakuru yaba yarumvise, nyuma aza kubwirwa ko ari iby’amagambo y’inzangano ko nta nzu yigeze yubakwa, bityo akaba ngo agiye gukomeza gukirikirana amenye ukuri.
Mu gushaka kumenya icyo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga buvuga ku mpungenge z’abaturage bavuga ko hari abubaka bakingiwe ikibaba, abandi babigerageza bagasenyerwa bitewe ko nta kintu baba bahaye abayobozi, inshuro nyinshi uyu muyobozi Mugisha Emmanuel yahamagawe, ntiyashatse kwitaba telefoni ye igendanwa ndetse n’ubutumwa bubiri bwanditse yahawe ntacyo yabusubijeho,
Ibyo ninako byagenze ku muyobozi ushinzwe imyubakire mu murenge wa Gatenga, Madame Yvette Nyumbayire, bivugwa ko nta kintu ajya yitaho kigendanye no kurwanya imyubakire idahwitse mu murenge we, ndetse bikavugwa ko n’iriya nzu ya Madame Dancilla Mujawayezu, yaba ngo yarayimenyeshejwe, ariko ntagire icyo abikoraho.
Kimwe na mugenzi we uyobora Umurenge, yanze gufata telefoni igendanwa, aho ayifatiye bigoranye, avuga ko nta makuru na make afite ko twabaza umuyobozi w’Umurenge ngo niwe muvugizi we.

Amakuru Ikinyamakuru cyaje kumenya yandi, n’uko Umuyobozi w’umurenge wa Gatenga Mugisha Emmanuel ngo yaba amaze igihe atavugana n’itangazamakuru, aho asubiza abamushaka ko bagomba gusaba amakururu Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kagatanga amakuru we ngo ntabyemerewe.
Ikibazo cy’imyubakire idahwitse cyakunze kuvugwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Benshi bo mu murenge wa Gatenga bakavuga ko ufite amafaranga akayaha abo mu nzego z’ibanze, barimo ba Mudugudu n’Abayobozi b’Utugari, byaba ngo bimworohera kuyubaka, gusa agasabwa kubaka vuba na vuba gashoboka, ari nazo nzira bivugwa ko Madame Dancilla Mujawayezu, wo mu mudugudu w’Ihuriro Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, yaba yaranyuze ubwo yubakaga inzu akayuzuza mu buryo butemwe.
Mu gihe binavugwa ko Umuyobozi w’Umudugudu Karugwiza Denyse we n’ushinzwe umutekano Rukundo P. Celestin ndetse n’uw’Akagari Niyonkuru Emmanuel n’ushinzwe imyubakire mu murenge wa Gatenga Madame Yvette Nyumbayire, bose ngo bari babizi.
Ubwanditsi
Mwiriwe
Murakoze kubw’amakuru mutanze
Ariko nabaza kuki amakuru nkaya muyamenya mbere ntimuyatange ku inzego zibishinzwe ngo zibikurikirane hakiri kare?
Urugero: nk’iyi nkuru mwakoze muravuga ko inzu yubatswe mu bihe bya COVID-19 (Guma mu rugo) none mubivuze hashize imyaka….?
Mwisubireho namwe
Murakoze