Imurikagurisha mpuzamahanga ryatangiye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024 aho risanzwe ribera i Gikondo, Ubuvugizi bukuru rw’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, buvuga ko abana barengeje imyaka 4 bazishyura mu rwego rwo guca akajagari.
Ni ibigarukwahwo na Bwana Rubegasa Walter Hunde Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), uvuga ko Expo y’uyu mwaka iteguwe neza, ikazarangwamo udushya twinshi.
Avuga ko mu rwego rwo kugabanya akavuyo ku bantu baza muri Expo nta gahunda ari ukwitemberera, uzazana umwana wese wigenza ugejeje ku myaka ine kugera kuri 14 azajya yishyurirwa amafaranga 500, mu gihe abakuru bazishyura 1000 Frw.

Agira ati “Ni Expo yateguwe neza ku buryo twizera tudashidikanya ko izatangira neza ikazanasozwa uko bikwiriye. Turateganya kuzakira abasaga ibihumbi 500 bazayigana ariyo mpamvu dusaba abantu kuzajya baza nta muvundo bagahaha neza ibyo bifuza”.
Ku kibazo cy’abantu bamamariza ibigo bambaye imyenda ibabuza guhumeka, ku buryo umwaka ushize hari abo byagizeho ingaruka, avuga ko bazavugana n’umuyobozi bw’ibigo bikoresha abo bantu kugira ngo bazabikosore.
Ku rundi ruhande Bwana Walter Hunde avuga ko uburyo bwo kwishyura bworohejwe kuko bazifashisha ikoranabuhanga ry’ibigo bya MTN Rwanda kuri Mobile Money na Airtel Rwanda kuri Airtel Money.
Ku bigendanye n’abazaza kumurika no gucuruza ibihangano byabo, avuga ko abazitabira ari abantu n’ibigo bagera kuri 700 bava mu bihugu 20 n’u Rwanda rurimo, ibihugu 19 byose ni ibyo muri Africa na kimwe cyo ku mugabane w’Uburayi.

Ku kigendanye n’umutekano, avuga ko inzego n’umutekano zihari ari nyinshi kugira ngo abazamurika n’abazacuruza ibihangano byabo n’abazitabira bazagire umutekano usesuye, bityo agasaba abantu kuzajya baza bamaze kwishyura itike ibinjiza kugira ngo hatabaho gutonda nishyura tike no gutonda binjira.
Imurikagurisha mpuzamahanga ryatangiye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024, ni ngaruka mwaka ikaba ibaye ku nshuro yaryo ya 27, rikaba ritegurwa n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF ari nayo ihamagarira abantu kuzitabira ari benshi kuko hazaba harimo byinshi kandi bishya byaba ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro, imyidagaduro, ibigendanye n’ikoranabuhanga n’ibindi, iri mukagurisha rikazasozwa tariki 15 Kanama 2024.


