Kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Gicurasi 2023, Eco-Arts Initiative ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batangije umushinga witwa “Sustainable environmental conservation Tournament ” mu rwego rwo gufasha urubyiruko rufite impano muri siporo, ubuhanzi, umuco , n’imyidagaduro hamwe no kubungabunga ibidukikije.
Eco-Arts izashora arenga kuri miliyari 450 mu bikorwa byo kurengera ibidukikije binyuze mu marushanwa y’umupira wamaguru.
Mu butumwa bwe bw’ikaze, Umuyobozi mukuru wa Eco-Arts Initiative, Shumbusho Patience asobanura impamvu bahisemo umupira w’amaguru nk’uburyo bwakoreshwa mu kurengera ibidukikije kuko abantu benshi bashishikajwe nawo bigatuma uba ihuriro ry’ubucuruzi nkuko ariyo siporo yitabirwa cyane ku isi.
Yagize ati: “Twahisemo umupira w’amaguru kuko uri ku isonga ryo guhuza abaturage bo mu mico itandukanye, amadini ndetse n’amoko Abantu barenga miliyari 4 bakunda gukurikirana umupira w’amaguru.”
Abazaza ku mwanya wa mbere muri aya marushanwa azahabwa ibihumbi 50.000 USD, Uwa kabiri azahabwa ibihumbi 30.000 USD harimo gusura ingagi, naho uwa gatatu izahabwa amadolari ibihumbi 25.000.
Amakipe yose azayitabira azahabwa imidari yintwari zo kubungabunga ibidukikije angana n’ibihumbi 10,000 USD kugirango akomeze ibikorwa byayo bya Siporo mu kubungabunga aho batuye.
Intego nyamukuru ya SECOTO ni uguteza imbere no kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye mu kuzamura abana bafite impano mu mupira w’amaguru, ubuhanzi mu kuzamura ijwi ry’urubyiruko mu kubungabunga umupira w’amaguru n’imyidagaduro.
