Abanyamakuru n’abahagarariye Inzego za Leta n’Imiryango itari iya Leta bitabiriye Inama nyunguranabitekerezo yo guhuza imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yateguwe na @RwandaCejp ifatanyije na @AMI.
Umunyamabanga mukuru wungirije wa @RIB_Rw@KamarampakaCon1 arasaba inzego zitandukanye kugira uruhare mu gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara hirya no hino mu miryango. @KamarampakaCon1 avuga ko mu by’ukuri abantu bamwe baba bafite amakuru ku ihohoterwa ariko bakayahishira kubera impamvu zitandukanye, bigatuma abahohoterwa badahabwa ubutabera.
Padiri Valens NIRAGIRE, Umunyamabanga Mukuru wa @RwandaCejp yashimiye abakomeje gufatanya n’iyi Komisiyo mu rugamba rwo kurwanya Ihohoterwa rikorerwa umugore. Ibi yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo ku guhuza imbaraga mu guhanga n’iri hohoterwa.















































