Ubuyobozi n’abahinzi bibumbiye muri Koperative y’Abahinzi b’icyayi ikorera mu murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi,Intara y’i Burengerazuba, baravuga ko bamaze amezi 6 nta mvura babona, ibyatumye icyayi cyose cyuma umusaruro urabura, ku uburyo ahavaga Toni hagati ya 50 na 60 ku umunsi, hari kuboneka Toni 2 gusa. Iki ni ikibazo abahagarariye Koperative COOTHEGIM, bavuga ko kubera ko nta bushobozi buhari bwakoreshwa ngo babashe kuvomerera imirima y’ibyayi byabo bimaze amezi 6 byicwa n’izuba, ko nta kabuza ikigiye gukurikiraho ari inzara izabibasira, cyane ko hafi ya bose amikoro ariho bayakuraga.
Mu Kiganiro n’Itangazamakuru, Umuyobozi wa COOTHEGIM, Kanyandekwe Samson, avuga ko ubusanzwe Koperative yabo yatangijwe mu 1999, itagira ku umugaragaro muri 2000, iza kubona Ubuzimagatozi muri 2010. Ngo kuva icyo igihe cyose, abahinzi b’icyayi babonaga umusaruro mu buryo bushimishije, byatumye benshi muri bo bubaka amazu agezweho, abana bariga basoza za Kaminuza, barya neza muri make bagira ubuzima bwiza biturutse ku musaruro bagenda babona mu cyayi cyabo.

Agira ati “ ni Koperative yari imaze kuba ubukombe, ikagira icyayi cya mbere ku isi gikunzwe na benshi, none dore izuba riraduhemuje kugeza n’ubwo tumara amezi arenga 6 nta mutonyi w’imvura tubonye, bikaba bitugizeho ingaruka ikomeye, aho twasaruraga icyayi cya Ton i50 cyangwa 60 ku umunsi, ubu turasarura Toni 2 zonyine, nihatagira igikorwa ni inzara gusa, ndetse n’amapfa akaziramo.”
Akomeza avuga ko Koperative igizwe n’abanyamuryango 3131, cyakora ngo ntabwo kuba umuhinzi w’icyayi bivuga kuba umunyamuryango, uba we ari uko wishyuye Umugabane shingiro, muri kino gihe umuntu akaba atanga ibihumbi 90, uretse ibibazo kandi biri kuvuka ngo bakaba bateganyaga no kuwongera.
Ku rundi ruhande, avuga ko abahinz b’icyayi bari batuje nta kibazo, cyane ko ukizanye ahabwa icyemezo kiriho ibiro yapimiwe akakijyana ku uruganda, igihe cyo guhembwa agahabwa ayo yakoreye yose, hakuwemo ay’ifumbire cyangwa se irindi deni yaba yarafashe bibaye ngombwa.
Cyakora ngo uretse n’iri zuba rigiye kubicira umusaruro muburyo buaragara, ngo hari n’ikibazo cy’ifumbirebahabwa yamaze kwanga ubutaka bwaho, bagasaba abashinzwe ubushakashatsi kubabonera ihakwiriye kugira ngo umusaruro wiyongere uko babyifuza.
Avuga ko bafite ikigo cy’ubwishingizi bakorana nacyo, bakizera badashiidikanya ko kizabagoboka kigafasha abahinzi kubona ibyaziba icyuho cyatewe n’iryo zuba ryabateje igihombo.
Abajijwe niba nta buryo bwo kuvomerera buhari, avuga ko bitashoboka kuko amazi ari musi y’imisozi, ku uburyo icyayi kigiye kiri hejuru, bityo ubushobozi bwo kukivomera, bukaba ari ntabwo uretse kubona imvura byonyine.
Abahinzi barashimira Leta yabafashije kumenya guhinga icyayi no kugikunda, cyakora bagataka igihombo bagiye guhura nacyo kizabashyira mu bukene
Abahinzi barishimira ibyagezweho, bagatangaza ko mu myaka yose bamaze bibumbiye muri Koperative yabo bungutse byinshi mu iterambere ryabo babikesheje imiyoborere myiza y’igihugu cy’u Rwanda, n’uburyo by’umwihariko Leta yabakundishije icyayi.
Mukamana Drothea, uhagarariye abahinzi mu murenge wa Twumba mu cyo bita Segiteri y’icyayi ya Kibonwa.
Avuga ko agace batuyemo, benshi mu bahinzi b’icyayi bamze kwiteza imbere mu buryo bugaragara, uretse izuba ribategushye.
Agira ati “Icyayi ni Ingirakamaro ku wagihinze, nta kibazo na kimwe wakongera kugira. Usoroma buri munsi umusaruro wawe ukajyanwa ku uruganda, ukwezi kwashira ugahabwa inoti. Turashimira Leta yacu yadutoje guhinga icyayi, tukanashimira Koperative yacu, cyane ko ntacyo tuyibura kuva ku ngemwe ndetse n’ifumbire.

Ku birebana n’uburyo yiteje imbere, avuga ko yatangiye guhinga icyayi asasa ibyatsi, none ubu we n’abana bose baryamira Matela. Avuga ko yari afite inzu y’amategura, ubu ni amabati. By’umwihariko akaba afite umwana usoje Kaminuza, akagira n’uwize Tekininike ufite Perimi, byose kubera Icyayi, asaba abagore bagenzi be, kutitinya bakayoboka ubuhinzi bw’icyayi kuko gikiza uwagihinze. Gusa asaba Leta ko yabatekerezaho hakiri kare, kubw’igihombo batewe n’izuba ryatumye icyayi cyabo cyuma, umusaruro ukagabanuka.
Mukankuriye Marie Claire, nawe ni umuhinzi w’icyayi uhagarariye abandi muri Segiteri y’ubuhinzi ya Bibondo ya 2.
Kimwe na mugenzi we, icyayi cyamugejeje kuri byinshi kuko yabashije kubaka inzu nziza yo guturamo ndetse n’iy’ubucuruzi.
Agira ati “ ubuhinzi bw’icyayi ni bwiza. Ndashishikariza buri wese ubishoboye, cyane abagore bagenzi bacu, guhinga icyayi kuko uretse n’ibi bihe byagenze nabi, twizera ko mu bindi bihe imvura izagwa ubuzima bugakomeza.”
Avuga ko uretse inzu yo guturamo n’iy’ubucuruzi, ko mu bana batandatu afite, batatu buribo bari kwiga Kaminuza, nderse hari uwarwaye Amaso Ibitaro bimutumiriza Imboni mu mahanga araziyishyurira, byose abikesheje amafaranga yakuye mu cyayi.

Ashimira Leta yabafashije ikabegereza irerero ry’abana (ECD), ryafashije ababyeyi kubona aho barerara abana batinjiranwe mu cyayi, cyane ko Seritifika y’Ubuziranenge bw’icyayi mu biyikubiyemo, hari no kutagira ujyana umwana mu cyayi.
Kimwe n’aba babyeyi banyuzwe no kuba babarirwa mu bahinzi b’icyayi, Mvuyekure Samson, ni umuhizi w’icyayi uhagarariye abandi muri Segiteri y’icyayi ya Kibonwa, bagenzi be bakaba ngo bariteje imbere mu buryo bugaragara kubera icyayi.
Agira ati “Maze imyaka 8 mpinga icyayi. Muri iyo myaka nabashije kwagura umurima, cyane ko natangiye mfite igice cya Hegitari, muri kino gihe nkaba mfiite Hegitari 3. Byumvikane ko mfatanyije na Koperative ndimo, nabashije kwagura ibikorwa byanjye, nkaba mfite inzu nziza na Moto imfasha mu kazi kanjye ka buri munsi ndetse n’umuryango wanjye.”
Asaba abaturage bagenzi be, kudacika intege kuko n’ubwo bwose bahuye n’ikiza cy’izuba umusaruro ukagabanuka, nta kabuza ko imvura nigwa ubuzima buzakomeza uko byari bisanzwe, akizera ko kuba bari mukigo cy’ubwishingizizi, kizabafasha kuziba icyuho cy’igihombo bahuye nacyo.
Niyondekwe Elias, nawe ni umuhinzi w’icyayi uhagarariye bagenzi be. Avuga ko ashimira abahinzi bagenzi be, cyane ko n’ubwo bwose babuze imvura ngo ntibacitse intege bakomeje kukitaho no gushyiramo abakozi bagitunganya uko bisanzwe kugira ngo imvura nigwa, umusaruro uzahite uboneka nta nkomyi.
Agira ati “imyaka 22 irashize ndi umuhinzi w’icyayi. Nabashije kwigeza kuri byinshi ndetse by’umwihariko nkatoza abana banjye kugikunda mbabwira ko aho tugeze ari ukubera icyayi. Bityo nabo bakaba baramaze kumenya kugikorera no kugisarura.”

Avuga ko uburyo Icyayi ari kiza, ngo hari bagenzi babo banze kugihinga bigira mu zindi Ntara, amasambu yabo yifatirwa n’abandi ariko iyo bagarutse gusura, bakabona uburyo abo basize bateye imbere ngo bagira ipfunwe ku uburyo hari n’abahitamo kwimuka bakagaruka.
Kimwe na bagenzi be, yishimira uburyo Koperative ibafasha muri byinshi, bafatanyiije n’uruganda rwa Gisovu rubagurira umusaruro. Akishimira ko bafite imodoka zihagije zibajyanira umusaruro, ndetse n’imihanda ikaba yaratunganyijwe, ku buryo bworohera abahinzi n’imodoka ziza gufata icyayi mubice bitandukanye bakoreramo.
Ku birbana n’abakozi ba Koperative, Murangi Prosper, ni Umuncungamutungo.avuga ko nk’abatekinisiye, bafasha abahinzi kugeza umusaruro aho ukusanyirizwa ku byo bita Hangari, bakabapimira neza ibiro byose bazanye, bifashishije abitwa Abapezeri bakoresha ikoranabuhanga, ku buryo ibyo bapimye, imashini ihita isohora urupapuro ruriho ibiro by’umuhinzi ku uburyo n’abari muri Biro baba babikurikirana hifashishwe Ikoranabuhaga, kugeza ubwo umusaruro ugejejejwe ku ruganda.

Agira ati “Koperative ifasha abahiznzi muri byose, ku buryo ntawagira ikibazo cyo gusahaka kwagura umurima we cyangwa se gusoromesha icyayi no kugura ifunbire ngo agire imbogamizi, Koperative ibimufashamo, ndetse n’Abasaza bageze mu zabukuru, bakeneye gukoresha abakozi, abo nabo bahabwa inguzanyo ibafasha muri ako kazi bakazishyura nyuma.”
Avuga ko icyayi cya Koperative yabo kuva yashingwa, cyakomeje kuza ku mwanya wa wa mbere ku urwego rw’isi no mu Rwanda muri rusange.
Ibanga rikaba ari uko bafite abahinzi bakunda icyayi, bakigihingira ku gihe, bagafumbirira igihe, kandi ifumbire igakoreshwa yose uko yagenwe idakoreshejwe ibidi.
ikidi kikaba ari uko Koperative ngo ifite ubuyobozi bwiza n’abakozi bakorana umurava akazi bashinzwe,
Ashimira Leta y’uRwanda yateje imbere umuhinzi w’icyayi mu Rwanda. Akizera ko n’ubwo bwose hadutse ikiza cy’izuba rikabije, nta kabuza ko imvura nigwa umusaruro uzakomeza kuboneka uko bisanzwe.
Koperative COOTHEGIM y’abahinzi b’icyayi ba Gisovu mu Karere ka karongi n’agace ko muri Nyamagabe, ni imwe mu ma Koperative akora neza, bikagaragazwa n’uburyo icyayi cyabo kiza buri gihe mu myanya mbere.
COOTHEGIM yatangiye ibikorwa byayo mu 1999, itangirana abnyamuryango 2697 ku Umutungo fatizo “Part Sociale” wa Miliyoni 14 ku umugabane w’1000 kuri buri muntu. Ni mu gihe muri kino gihe, kubera ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga, bageze ku banyamuryango 31131 ku mutungo fatizo wa Miliyoni zisaga 300, ku umugabane w’ibihumbi 90 (90,000 Frw) kuri buri muntu.

























































