Mu gihe byari ikibazo kubona aho kwiga icyiciro cya 4 cya Kaminuza “Doctorat cyangwa se PHD muri Kaminuza zigenga zo mu Rwanda, Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, yamurikiye Abanyarwanda icyo cyiciro cya 4 cya Kaminuza, kuri uyu wa 12 Ukwakira 2026, igikorwa cyahuriranye n’itangizwa ry’umwaka w’amashuri mushya wa 2026/2027.
Ni igikorwa kitabiriwe n’Abanyeshuri bose biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), abarimu n’abakozi ba Kaminuza, bose barangajwe imbere na Perezida w’Icyubahiro akaba n’uwayishinze Prof. Rwigamba Balinda.
Agaruka kuri Porogarame nshya ya PHD, Perezida w’Icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) akaba n’uwayishinze, Prof.Rwigamba Balinda,

Avuga ko bishimiye cyane kuba itangira ry’umwaka w’amashuri mushya 2026/2027, rihuriranye n’itangizwa rya Porogarame nshya y’Icyiciro cya 4 cya Kaminuza PHD.
Akomeza avuga ko ari Porogarame mu by’ukuri ije gufasha abanyarwanda babishoboye, kwiga bakaminuza kurushaho bakagera ku rwego rwa PHD, by’umwihariko kuba utangiriye muri ULK ukanaharangiriza ibyiciro byose bya Kaminuza, bitagusabye kwambuka ngo ujye mu mahanga nk’uko byari bisanzwe ni ibyo gushimira Imana cyane.
Agira ati “Turashimira Imana itugejeje kuri ibi byose, ni iyo gushimwa cyane. Turashimira kandi Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida wacu Nyakubahwa Paul Kagame, kuba bararebye bagasanga twujuje ibisabwa byose kugira ngo dutangize iyi Porogarame nshya ya PHD. Dufite abarimu bashoboye bo ku rwego mpuzamahanga bayigishamo, abo bakaba baje biyongera ku bandi bahanga dusanganywe kandi bo mu yandi ma porogarame dufite.”
Akomeza agira ati “ Dukomeje kwishimira kandi uburyo ULK yacu ikomeje kuba igicumbi cy’uburezi muri byose. Bityo tukaba duhaye ikaze abanyeshuri muri uyu mwaka mushya w’amasomo dutangiye, baba abahasanzwe ndetse n’abashyashya. tukaba tubasaba bose gukurikirana neza ibyo biga, kugira ngo bazatahane umusaruro nyawo uzabagirira akamaro n’igihugu muri rusange.”
Prof. Rwigamba Balinda, avuga kandi ko batangiranye umwaka w’amashuri mushya ibakwe, bakaba barawiteguye mu buryo buhagije hakomeza gushakwa abarimu bafite ubumenyi buhagije mu byo bigisha.
Aboneraho gusaba buri wese bireba, gukora uko ashoboye kugira ngo ireme ry’uburezi Kaminuza ya ULK yaharaniye kuva igishingwa mu myaka 30 ishize, rikomeze risigasirwe kurushaho, bityo ULK ikomeze kuba ku isonga nk’uko yabiharaniye, bikaba bigaragazwa by’umwihariko na porogarame nshya bagiriweho icyizere na Leta y’u Rwanda, ubwo yabahaga uburenganzira bwo kuyitangiza, abanyeshuri bakaba bari kuyigana ari benshi baba Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga.
Iyi Porogarame nshya yatangijwe ya PHD, ikaba izibanda ku bigendanye n’iby’ubukungu. Ni ukuvuga abiga Ubukungu “Economics, Icungamari “Accounting” n’Ibigendanye n’Imari “Finance.”
Mu butumwa bwihariye Prof. Balinda yagejeje ku banyeshuri bo muri ULK, bukubiye mu ngingo 6 yabasabye, kurangwa no kwiga neza, gusubiramo amasomo, gukorera mu matsinda bungurana ibitekerezo, gusoma ibitabo, kumenya ururimi rw’icyongereza no kugendana n’ikoranabuhanga na tekinoloji bigezweho.
Ibyo Perezida w’icyubahiro akaba n’uwashinze ULK, Prof. Balinda avuga, bishimangirwa kandi na Professor Martin, Umuyobozi wa Kaminuza ULK wungirije, uvuga ko batangiranye umuvuduko wo kwiga neza no gutsinda masomo, kugira ngo Kaminuza yabo yahoze kuva mu ntangiriro ari intangarugero, ikomeze ize ku isonga.

Agira Ati “Kuri uyu munsi turashimira Imana yadufashije kurangiza umwaka neza ushize, tukaba dutangiye undi neza wa 2026/2027. Turashimira Imana kurushaho, kuba kandi dutangiranye Porogarame nshya ya PHD, izadugasha gukomeza gushimangira Ireme ry’uburezi bufite Imbaraga muri kaminuza ya ULK, kaminuza yamaze kuba Mpuzamahanga ku urwego rwo hejuru.”
Avuga ko uretse porogarame nshya bahawe, izibanda muri kino gihe ku masomo agendanye na Economics and Business, no mu cyiciro cya 2 aricyo Bacheelor’s Degree Programmes, haziyongeramo andi masomo nka Procurement & Supply Chain Management, Insurance na Project management.
Umuyobozi wa ULK Polytechnic Engineer Musabyimana Jean Pierre avuga ko ishuri ryabo ariryo ryashinzwe bwa mbere muri 2014, aho bibanda kuri porogarame enye zigendanye n’isoko ry’umurimo riri hanze, kugira ngo umunyeshuri asoze afite ubumenyi buhagije, butuma ahita atangira akazi ari nako yigisha abandi.

Agira ati “Muri ULK Polytechnic twibanda kuri Porogarame enye arizo: Ibigendanye n’Amashanarazi, Ubwubatsi, Ibigendane no gupima ikirere n’ubutaka ndetse n’itumanaho. Mu gutangira izi porogarame twagendeye ahanini kuri porogarame za leta zari zigezweho muri Vision 2020. Muri kino gihe tukaba twarahinduye integanyanyigisho, tugeneye kuri Vision nshya ya 2050, ku uburyo umunyeshuri agomba gusoza azi neza ibyo yize kurushaho, akagera ku isoko ry’umurimo atarwana no gushaka akazi, ahubwo agahanga akazi ke, ndetse agatanga akazi kuri benshi.”
Avuga ko ibikoresho byo kwigisha tekinike bihenze, ariko kandi kugira ngo byorohe bakaba bakoresha abakozi bo mu nganda zikomeye, nabo bakaza gutanga amasomo, hakabaho n’ingendo shuri nyinshi, abiga bakajya mu nganda zitandukanye, bigatuma bukunguka ubumenyi bwisumbuyeho, cyane ko Abanyenganda benshi ari n’abafatanyabikorwa ba Kaminiza ya ULK.
Abanyeshuri bishimiye kuba bashyiriweho Porogarame nshya ya PHD
Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’Itangazamakuru, bashimira cyane Kaminuza bahisemo ya ULK, uburyo ihora irangwa n’udushya, nyuma y’uko amasomo yose mpuzamahanga wasanga ku isi yose, abarizwa muri kaminuza yabo, bongeyeho akarusho ko kubona Icyiciro cya 4 cya Kaminuza utasanga mu zindi Kaminuza zigenga mu Rwanda,
Linguyeneza Fidele ni Umucungamari w’Umwuga. Ari kwiga mu cyiciro cya 4 cya kaminuza “PHD” muri ULK.

Avuga ko yashimishijwe cyane no kumva ko Muri kaminuza yigenga ya Kigali, hashyizweho Icyiciro ya 4 cya kaminuza, mu gihe yari afite gahunda yo kujya kureba aho yakwiga mumahanga.
Kuri we ngo ni ibintu byiza cyane kuko agiye kwiga ashyizeho umwete kugira ngo azasoze ari Umuhanga mu ba mbere.
Agira ati “ birashimishije kuba tubonye Icyiciro cya 4 muri Kminuza yacu ya ULK. Byagoraga abantu benshi batagize amahirwe yo kwiga muri kaminuza y’u Rwanda, ubwo rero tubonye aya amahirwe adasaznwe yo kuduha Porograme ya PHD, ndasaba bagenzi banjye kwiga batiyigishije kugira ngo dukarishye ubwenge, tuzasoze turi abahanga, cyene ko dufite abarimu b’Inzobere kand b’abahanga cyane.”
Avuga ko nk’Umukontabure w’umwuga, agiye gusoza muri ULK ari umuhanga. Bityo akazakomeza kuba ku isoko ry’umurimo afasha abanyawanda gucunga no kubungabunga neza imari yabo, cyane cyane bayicunga mu uburyo bw’iKoranbuhanga rigezweho.
Kabasinga Chantal we yiga mu mwaka wa 2 mu by’amategeko.
Ku rundi ruhande yishimira ko we na bagenzi be biga neza muri kaminuza yabo ya ULK. Yizera adashidikanya ko amasomo bahafatira ndedetse n’imyitozo bakora ihagije. Agahamya ko azasoza afite ubumenyi n’ubushobozi bihagije.

Yishimira ko kaminuza yabo ifite abafatayabikorwa benshi ku uburyo babona aho bitoreza amasomo, ibyo bikaba bibafasha gusoza bafite Impamba ihagije mu byo bize, ari nabyo bituma abasoza muri ULK, baba barwanirwa n’abantu benshi ku isoko ry’umurimo, haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, yatangije Porogarame nshya y’Icyciro cya 4 cya Kaminuza PHD, ni Kaminuza imaze imyaka 30 irerera u Rwanda
ndese n’amahanga, cyane ko ibihugu bitandukanye byo ku isi bihohereza abanyeshuri ari byinshi.
Ni kaminuza imaze gushyira abasaga ibihumbi 42 ku Isoko ry’umurimo. Benshi bakaba bashimira cyane Perezida w’Icyubahiro wayo, akaba ari nawe wayishinze Prof Rwigamba Balinda, Umuganda uhamye yahaye Uburezi bw’u Rwanda ashinga Kaminuza y’intangarugero, ikaba igeze naho ijya ku urwego rwo gusohora Abanyeshuri bo ku rwego rwa Dogiteri.

ANDI MAFOTO

























































