Ku nshuro ya karindwi, East African University Rwanda, Kaminuza mpuzamahanga yigenga, yatanze Impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 779 basoreje amasomo yabo mu mashami atandukanye mu Ishami rya Kigali ndetse n’irya Nyagatare. Abasoje bakaba bahawe ubutumwa bwo kugenda bagahanga imirimo, bityo bagatanga akazi aho kugasaba.
Ni mu birori byaberye muri Intare Arena mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026, bikaba byitabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo Abayobozi ba Kaminuza ku rwego rwa Afurika y’i Burasirazuba n’abo mu Rwanda, abanyeshuri, ababyeyi n’inshuti bose bagaruka ku byiza kaminuza yabo ikomeje kugaragaza mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga, cyane ko abarangiza baba bafite ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga.
Prof. Mondo Kagonyera Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ku urwego rwa East Africa
Prof. Mondo Kagonyera, Umuyobozi wa East African Universty ku rwego rwa Afurika y’i Burasirazuba, avuga ko icyo bashyize imbere muri rusange, ari ugufasha abo barera gusoza bafite ubuhanga n’ubumenyi buhagije mu byo bize byose, bityo bakaba bagomba gusoza bashishikajwe no gushyira mu bikorwa ibyo bize nta mwanya bapfushije ubusa.
Agira ati “Mu by’ukuri ntibikiri ngombwa ko twiga tugendeye kubyo abanyaburayi bifuza ngo tugendere kuri gahunda zabo. Igihe kirageze ngo abanyafurika bagire ubumenyi ariko kandi bige n’ibizabagirira akamaro mu bihe birambye bigendanye n’Isi ya none y’amafaranga, ubucuruzi buhamye n’ikoranabuhaga muri byose.”
Atanga urugero ku gihugu cya Koreya y’Amajyepfo, aho abaturage bashyize imbaraga mu by’ikoranabuhanga, muri kino gihe bakaba babarirwa mu bihugu bya mbere ku Isi, bityo aboneraho gusaba abasoje nabo, kuzabyaza umusaruro ibyo bize bakajya gutanga akazi aho kugasaba.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya EAUR Dr Ndahiro James nawe, yibukije ko guhabwa Impamyabumenyi atari ryo herezo ry’urugendo rwabo, ahubwo ko bagomba kumenya ko ari itangiriro y’undi mutwe w’ubuzima batangiye.
Agira ati “ Gusaba akazi kugira ngo ugaragaze kandi ushyire mu bikorwa ibyo wize ni ngombwa, ariko kandi nta muntu uzaza ngo aguhe amahirwe yo kubona ibyo ukora. Ni wowe ahubwo uzafata iya mbere mu kuyishakamo ukurikije ubumenyi ufite.”
Dr James Ndahiro Perezida w’Inama yUbutegetsi ya EAUR
Kimwe n’Umuyobozi mukuru wamubanjirije, abibutsa ko ubumenyi buhagije bakuye muri Kaminuza yabo, buzabafasha nta kabuza muri byinshi, birimo nko guhanga ibishya, bakazaba batanga kazi ndetse ngo igihe cyose bazabishyiramo imbaraga bakazabigeraho nta kabuza.
Umuyobozi Mukuru wa EAUR “ Vice Chancellor” Prof Kabera Callixte, asaba abasoje amasomo bose, kuzakomeza kurangwa n’indangagairo zikomeye no gukorana intego.
Prof. Kabera Callixte Umuyobozi mukuru wa EAUR
Agira ati “ Muharaniranire mwese kubaho neza. Nimurangwa no kugira ubumenyi muri bose, murusheho kurangwa kandi n’ikinyabupfura n’imyitwarire iboneye ibereye umunyarwanda. Muzaharanire gukorera igihugu cyanyu mutizigama, mugende mushyire mu bikorwa ibyo mwize n’ibyo mukora, ibyo byose mubikore mufite intego n’imigambi iboneye.”
Avuga ko Kaminuza yabo, izakomeza intego yo kwigisha no kurera abahanga baberanye n’isoko ry’umurimo, yibutsa ko abamaze kurangiza, hafi yabo bose bari gutanga umusaruro mu buryo bugaragara mu Rwanda no hanze yarwo.
Abanyeshuri bahawe Impamyabumenyi kuri uyu munsi bize mu mashami atandukanye atangirwa muri EAUR barimo, abize Uburezi, Itangazamakuru n’Itumanaho, Icungamari, Imicungire y’Ubucuruzi, Ubukerarugendo n’Amahoteli, Ubukorikori n’Inganda ndetse no gukora no gutunganya Amasinema.
Abayobozi batanze ubutumwa butandukanye ku basoje Amasomo
Nk’uko byagarutsweho, akaba ari amasomo y’ingenzi ashobora gufasha abasoje, kubona akazi mu buryo bworoshye mu nzego zitandukanye, ariko kandi akabaha n’ubumenyi buhagije bwo gutangiza imishinga yabo bwite, bitewe ahanini n’ubushobozi n’ibitekerezo bibarimo, nk’uko byanashimangiwe n’abayobozi bakuru ba Kaminuza.
Bamwe mu basoje amasomo yabo, bavuga ko amasomo bahawe ari impamba ikomeye bagiye kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Bavuga ko Indangagaciro batojwe, zirimo n’ikinyabupfura n’ibndi, ibyo byose nta gushidikanya ko bizabafasha gukora kinyamwuga no gutanga serivise nziza uko bikwriye.
Mutesi wifuje ko tutangaza mazina ye yombi, asoje mu bigendanye no kwandika no gutunganya sinema.
Ifoto y’Urwibutso hishimirwa isozwa ry’Icyiciro cya 7 muri EAUR 2026
Avuga ko yabigiyemo abikunze, akaba yishimira ko asoje kandi ko yakurikiye neza ibyo yize, igisigaye bikaba ngo ari kujya kubishyira mu bikorwa.
Agira ati “Nsoje amasomo neza kandi nize ibegendanye no gutunganya amasinema. Ni umwuga mwiza ushobora gutunga nyirawo aramutse awukoze neza awukunze, cyane ko mfite ingero nyinshi z’abakobwa bagenzi banjye babyize, muri kino gihe bakaba bamaze kugera mu rwego rw’abakire, nanjye nkaba mpamya ko nzabigeraho nta kabuza kuko mfite ubushake.”
Ni benshi bishimiye ko basoje amasomo yabo neza muri EAUR. Bashimira cyane Abayobozi ba Kaminuza n’abarezi babo, uburyo babanye neza mu rugendo rwose bamaranye rutari rworoshye, baboneraho gusaba bagenzi babo basigaye kuntebe y’ishuri, kutirara na gato cyangwa se ngo barangare, babibutsa ko kwiga bisaba umuhate ukomeye no guhozaho.
Abasoje bafashe Imigabo n’Imigambi yo gushyira mu bikorwa ibyo bize
East Africa Universty yashyize ku isoko ry’umurimo abagea kuri 779, ni imwe muri Kaminuza mpuzamahanga zikorera mu Rwanda, akarusho kuri iyi Kaminuza, ikaba ikundirwa kwigisha masomo agezweho kandi agendanye n’isoko ry’umurimo riri hanze aha.
Abanyeshuri basoje uyu mwaka wa 2026, ni abagize icyiciro cya 7 ku bagiye basoza kuva Kaminuza yatangira ibikorwa byayo mu Rwanda. Abasoje bakaba muri rusange ari 779 nk’uko byavuzwe haruguru.
Muri abo basoje bose, abakobwa ni 439 bangana na 56,3%, mu gihe abahungu ari 340 bangana na 43,7%.
Muri rusange abanyarwanda basoje, ni 762 bangana na 98%, mugihe Abanyamahanga ari 17 bangana na 2%.
Ku rundi ruhande, abasoje bigaga muri Campus EAUR ya kigali ni 435 bangana na 56% naho muri EAUR Campus ya Nyagatare bakaba ari 344 bangana na 44%.
ANDI MAFOTO















































