Home AmakuruMaster Beauty Products Ltd mu rugamba rwo kurwanya ubushita bw’inkende (Mpox)

Master Beauty Products Ltd mu rugamba rwo kurwanya ubushita bw’inkende (Mpox)

by admin
0 comments

Mu gihe hongeye gufatwa ingamba zo gukaraba intoki mbere yo kwinjira ahahurirwa n’abantu benshi, hifashishijwe amazi n’umuti wica udukoko wa SANITIZER kugira ngo harwanywe kwandura no kwanduza icyorezo cy’Ubushita (Mpox). Uruganda rwa MASTER BEAUTY PRODUCTS Ltd rufite SANITIZER zizewe zishobora kwifashishwa mu kugira isuku.

Nyuma yo kubona ko indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) ikomeje kugera hirya no hino, na nyuma y’amabwiriza y’inzego zibishinzwe zirimo n’iz’ubuzima arimo no kugira isuku yo gukaraba intoki, Uruganda MASTER BEAUTY PRODUCTS Ltd rurashishikariza abantu bose  kuza kurangura uwo muti (SANITIZER) ari benshi, kugira ngo bajye  bakarabya abakiliya  baza babagana  mu buryo buboroheye.

Gukaraba intoki kenshi ni bumwe mu buryo bwo kwirinda Mpox wifashishije ibikoresho bya MASTER BEAUTY PRODUCTS Ltd.

Uru ruganda rufite uburambe kandi ruzobereye mu gukora ibikoresho by’isuku, birimo imiti yica udukoko two ku mubiri n’amavuta  y’ubwoko bwose.

MASTER BEAUTY PRODUCTS Ltd ikora ibikoresho n’imiti itandukanye byifashishwa mu kugira isuku.

Ubuyobozi bw’Uruganda buvuga ko muri kino gihe bari gukora SANITIZER nyinshi mu buryo bushoboka bwose kugira ngo haboneke umuti mwinshi wo kwifashisha muri za Gare bategeramo imodoka, ku bigo by’amashuri, kwa muganga, kuri za Minisiteri, ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga; rugakangurira abantu bose kuza ku ruganda ari benshi, baba abarangura n’abagura nkeya bose ngo amarembo arafunguye kandi ibiciro byabo biri hasi cyane ugereranyije n’ahandi hose.

Imiti itandukanye yica za mikorobe nta handi uyisanga atari muri MASTER BEAUTY PRODUCTS Ltd.

MASTER BEAUTY PRODUCTS Ltd ni Uruganda ruhereye mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Ndera mu Karere Gasabo, ni hirya gato y’Ishuri IMANZI aho bakunze kwita kwa Nayinzira.

Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788539505 cyangwa se kuri 0782127962.

MINISANTE na RBC barasobanura ibigendanye n’indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox).

You may also like

Leave a Comment