Mu gihe hongeye gufatwa ingamba zo gukaraba intoki mbere yo kwinjira ahahurirwa n’abantu benshi, hifashishijwe amazi n’umuti wica udukoko wa SANITIZER kugira ngo harwanywe kwandura no kwanduza icyorezo cy’Ubushita (Mpox). Uruganda rwa MASTER BEAUTY PRODUCTS Ltd rufite SANITIZER zizewe zishobora kwifashishwa mu kugira isuku.
Nyuma yo kubona ko indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) ikomeje kugera hirya no hino, na nyuma y’amabwiriza y’inzego zibishinzwe zirimo n’iz’ubuzima arimo no kugira isuku yo gukaraba intoki, Uruganda MASTER BEAUTY PRODUCTS Ltd rurashishikariza abantu bose kuza kurangura uwo muti (SANITIZER) ari benshi, kugira ngo bajye bakarabya abakiliya baza babagana mu buryo buboroheye.
Uru ruganda rufite uburambe kandi ruzobereye mu gukora ibikoresho by’isuku, birimo imiti yica udukoko two ku mubiri n’amavuta y’ubwoko bwose.
Ubuyobozi bw’Uruganda buvuga ko muri kino gihe bari gukora SANITIZER nyinshi mu buryo bushoboka bwose kugira ngo haboneke umuti mwinshi wo kwifashisha muri za Gare bategeramo imodoka, ku bigo by’amashuri, kwa muganga, kuri za Minisiteri, ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga; rugakangurira abantu bose kuza ku ruganda ari benshi, baba abarangura n’abagura nkeya bose ngo amarembo arafunguye kandi ibiciro byabo biri hasi cyane ugereranyije n’ahandi hose.
MASTER BEAUTY PRODUCTS Ltd ni Uruganda ruhereye mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Ndera mu Karere Gasabo, ni hirya gato y’Ishuri IMANZI aho bakunze kwita kwa Nayinzira.
Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788539505 cyangwa se kuri 0782127962.