Abanyamakuru Umukazana Germaine na Ruzindana Janvier basanzwe bakorana ku gitangazamakuru kimwe KT Radio, ubu ni umugore n’umugabo nyuma yuko basezeranye kubana.
Ni ibirori byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, birimo ibyabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ahakorewe ibirori byo kwishimira urugo rw’aba banyamakuru bombi.
Ibi birori byahurije hamwe imiryango yombi, inshuti n’abandi batumirwa, aho habaye umuhango wo gusaba no gukwa, banasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi Stella Maris.
Nyuma y’imihango, abatumiwe bakiriwe muri Hotel Roxy, izwi nka Kwa Nyanja, aho basangiye amafunguro, baridagadura, babyina ndetse bifotozanya n’abageni mu byishimo byinshi.
Byari ibirori byaranzwe n’akanyamuneza, aho umukwe n’umugeni, hamwe n’abari babaherekeje, bagaragaje ibyishimo binyuze mu mbyino n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Mu muhango wo gutanga impano z’umuryango wa Kigali Today, Umuyobozi wa KT Radio, Sylvanus Karemera, yashimiye Umukazana Germaine na Ruzindana Janvier ku bw’umurava bagaragaza mu kazi kabo, anashimira imiryango yabareze neza.
Urukundo rwa Ruzindana Janvier na Umukazana Germaine rwatangiye kumenyekana ku mugaragaro ku wa 15 Nyakanga 2025, ubwo Ruzindana yamutunguraga amwambika impeta anamwambaza ko bazabana akaramata. Umukazana yahise abyemera, bemeranya gukomezanya urugendo rw’ubuzima.
Nyuma y’amezi make, ku wa 6 Ukuboza 2025, bombi bashimangiye umwanzuro wabo basezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda. Uwo muhango wabereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, aho barahiye ko bagiye kubana nk’umugore n’umugabo nta gahato.




















































