Ni ibikomeje kwibazwa n’abibumbiye mu Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda “AGA Rwanda Network” nyamara bakabiburira igisubizo bashingiye ku myanzuro y’inteko rusange yateranye kuwa 08 Werurwe 2022 ikirukana uwari Umuyobozi wabo Madame Nyirahabineza Geretrude, kubera imyitwarire idahwitse no gucunga umutungo nabi w’Ihuriro, nyamara amezi ngo akaba ashize ari ane yose, akibwira abantu ko ariwe uyobora iryo huriro bigatuma hari n’inshingano yaba asigaye yiha imbere y’ubuyobozi bwite bwa Leta n’ubw’abikorera.
Mu nteko rusange idasanzwe y’abagize iri huriro yateraniye I Kigali kuri iki cyumweru Tariki ya 06 nyakanga 2022, abanyamuryango bagera kuri 80, bari bahuriye hamwe ngo bategurire hamwe Umunsi nyafurika w’abavuzi gakondo uba kuri 31 kanama buri mwaka, bagejejweho impungenge z’abavuzi gakongo bo mu bice bitandukanye by’igihugu, bakomeje ngo guterwa ubwoba na Nyirahabineza Geretrude wirukanwe ku buyobozi bw’Ihuriro, avuga ko nibatamuha amafaranga y’imisanzu ngo abahe n’imyenda mishya y’Ihuriro azabirukana mu mwuga nta nteguza bahawe, Ibyarakaje abagize Inteko bose, bityo bakomeza kwibaza uwaba amwoshya cyangwa akamushuka kwiyitirira ibintu yirukanwemo cyera babiburira igisubizo.
Nyirarugari Venantia, umuvuzi gakondo wo mu Karere ka Musanze yagejeje ku nteko rusange impungenge afite y’abantu ngo bamaze iminsi bamutera ubwoba, bavuga ko batumwe na Nyirahabineza Geretrude umuyobozi w’ihuriro, bamusaba ko yatanga amafaranga ibihumbi 10 (10,000 Frw) y’umusanzu w’Umuryango wa FPR, ibihumbi 16 (16,000 Frw) by’umupira mushya w’ihuriro, hamwe ngo n’ibihumbi 100 (100,000 Frw) byo gukomeza ngo kuba umunyamuryango yaramuka atabitanze agahita yirukanwa ntazongere kuba mu ihuriro.
Agira ati “ nahamagawe n’abantu bambwira ko umuyobozi abatumye amafaranga y’umupira, aya FPR nayo gukomeza kuba umunyamuryango w’ihuriro.
Nagiye kubona mbona bageze mu rugo mbabwira ko nta mafaranga mfite bahita babwira Gereturuda ko nabaciriye amazi, bahita bamumpa turavugana anyuka inabi cyane, avuga ko nintatanga ibyo nsabwa byose azaza akamfungira ibyo nkora byose.
Umwana wanjye wari uri aho, amaze kumva ko ngiye gufungirwa ibikorwa, yahise anyishyurira umupira ngo w’Ihuriro ibihumbi 16 (16,000Frw), ariko mbabwira ko nta yandi mfite.”
Uyu mukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 watekewe umutwe, n’abo avuga ko ari abakozi ba Nyirahabineza, avuga ko nyuma yah ngo yabajije amakuru neza asanga Nyirahabineza yarirukanwe ahubwo ko ari imitwe n’ubujura arigukorerwa, ahamagaye ubuyobozi bushya bw’ihuriro, bumusaba kuzana uwo mupira bakareba ibyawo.
Asoza asaba kurenganurwa n’inzego zibishinzwe bagakurikirana uwo muntu ukomeje kumutera ubwoba amusaba amafaranga atagira icyo ashingiyeho.
Bwana Mukire Jean Damascene ukuriye Komisiyo y’imyitwrire y’abanyamuryango mu Ihuriro, avuga ko bitangaje kubona umuntu uzi ubwenge nka Nyirahabineza, yirukanwa n’abanyamuryango kubera amakosa agaragara yakoze , nyamara ngo akaguma gutera imigeri abeshya ko nta wamwirukanye, akaba ageze aho atekera imitwe n’abakecuru abaka imisanzu idafite ishingiro.
Agira ati “ uriya muntu mu nteko rusange y’Ihuriro yo kuwa 08 Werurwe 2022, yamushinje gucunga nabi umutungo no kuwunyereza, gusuzura abagize komite batoranywe akiha ububasha bwo kubirukana, guhindura ibirango by’ihuriro ntawabimutumye, gutegura ibarura ry’abanyamuryango abeshyako ko yabisabwe na MINISANTE n’ikigo cy’igihugu cy’Irangamuntu n’iibndi byinshi, nyamara kugeza a na n’uyu munsi, ntituramenya uwaba umushuka ngo akomeze yiyite umuyobozi kandi hashize amezi ana yirukanwe.
Bwana Mukire avuga bongeye gutungurwa n’ibyo akora, ubwo bateguraga iyo nteko rusange yo kuwa 06 Nyakanga 2022, bakabona ibaruwa ivanze n’ubujiji n’ubuswa bukabije ngo yandikiye ubuyobozi bwa Hotel iherereye mu murenge wa Nyakabanda bari gukoreramo inama, abasaba kutakira iyo naama ngo abazayikoresha ntibazwi mu ihuriro.
Agira ati “iyo baruwa iteye agahinda kuko yanditse abuza Hotel kutwakira, aho yakwandikiye byibura inzego z’ibanze n’ubwo bwose bose bari babizi twabamenyesheje ndetse na Minisante.
Igitangaje muri iyo baruwa, agenera Kopi Akarere ka Kicukiro kandi inama iri muri Nyarugenge. Agenera kandi Kopi Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi , MINISANTE, RIB na Police bya Kicukiro. Ngaho nyumvira nawe abo bose yahaye Kopi y’ibintu bitabareba, icyo yari agamije.
Ikindi kibabaje muri iyo baruwa ni uko itari umwimerere na gato, yari Fotokopi agamije ngira ngo kuzabyigarika, avuga ko atariwe wabyanditse.”
Ibyo uyu Mukire avuga kandi bishimangirwa na Bwana Aimable Tuyisenge Sandro, Umuvugizi w’ihuriro AGA Rwanda Network, uvuga ko aho bigeze bafashe umwanzuro wo kurega Nyirahabineza mu buryo bweruye, kugira ngo ibyaha byose yakoreye urugaga n’ibyo akomeje gukora arwiyitirira, kugeza n’ubwo ari kwaka ngo imisanzu akanongeraho ko ari iy’Umuryango wa FPR Inkotanyi kandi ntawabimutumye.
Bwana Aimable, avuga ko Nyirahabimana amaze igihe ategura ama murikagurisha, Akaka imisanzu yo kurahiza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ibikorwa nk’akajagari akorera urugaga yirukanwemo.
Uwitwa Gapasi SERUSHAGO, avuga ko bitumvikana na gato, uburyo Nyirahabineza akomeje gutesha agaciro Ihuriro ry’abavuzi gakondo yirukanywe ku buyobozi ku manywa y’ihangu, ubuyobozi bwose bireba bugahabwa imyanzuro y’inama yamwirukanye, ariko kugeza ku itariki ya 06 Nyakanga akaba atarava ku izima bigeze naho akoresha imyambaro ye bwite akayitirira Ihuriro.
Bwana Dukuzimana Theoneste Umuvuzi gakondo uhagarariye abavuzi gakondo bibumbiye mu muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rulindo, avuga ko ibiri gukorwa na Nyirahabineza Geretrude ari nko kwiyahura kuko atumva na gato uburyo umuntu muzima uzi ubwenge yirukanwa ku buyobozi agakomeza kurashya imigeri yiyitirira icyo ataricyo.
Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro AGA Rwanda Netork Bwana Murengerantwali Jean Bosco wari uyoboye Inteko rusange mu izina ry’Umuyobozi mukuru w’ihuriro madame uwimana beatha urwaye, yavuze ko bamaze kurambirwa ibikorwa bya Nyirahabineza byo gutesha agaciro urugaga arwiyitirira, akaba asigaye atera n’abantu ubwoba ko azabirukana mu rugaga, bityo hakaba hafashwe icyemezo cyo kwitabaza ubutabera ngo buhagarike ibikorwa bye bisa n’ubutekamutwe.
Agira ati “ nyuma y’uko afungishije Umunyamabanga mukuru w’ihuriro n’umuyobozi waryo wahoze ariwe umwungirije Uwimana Beatha bikaza gufata ubusa ubutabera bukabarenganura, twamusabye gukora iherekanyabubasha ry’umutungo n’ibikoresho by’urugaga ngo abihe abamusimbuye, hifashishijwe Umuhesha w’inkiko w’umwuga, byose yarabyanze ahitamo gushyira ibiro bye ku Kicukiro mu marembo ya MINISANTE, akaba anakomeje kugenda akoresha inama zitazwi anasaba imisanzu itabaho, duhisemo gusaba inzego zibishinzwe gukurikirana uyu muntu.
Ikinyamkuru igisabo cyavuganye n’abandi bavuzi gakondo benshi bari bitabiriye inteko rusange, bose bahuriza ku kintu cy’uko Nyirahabineza Geretrude akwiriye gufatwa agafungwa nta kindi, maze ngo akaryozwa umutungo w’urugaga yanyereje yirirwa akiniramo, by’umwihariko akabazwa ngo n’impamvu yaba akomeje kugenda atekera imitwe abantu, abasaba amafaranga yo gushyigikira urugaga yirukanwemo cyera.
Ikinyamakuru igisabo kivugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima Dr Lt Col. MPUNGA Tharcisse kuri ibi bibazo biri muri AGA Rwanda Network, bivugwa ko byaba bishingiye ku wahoze ari Umuyobozi wirukanwe amezi ane akaba ashize, avuga ko bwaba ari ubwa mbere yumvise ko hari Umuntu waba warirukanwe muri Koperative cyangwa igisa nayo, bikaba byakozwe n’inteko y’abanyamuryango babifitiye ububasha, we akaguma kwinangira
Agira ati “icyo kibazo twaracyumvise kirazwi muri MINISANTE, ariko ntabwo nari nzi y’uko uwo muntu akiyitirira ubuyobozi yasezereweho. Murakoze kuduha ayo makuru turabikurikirana kandi bizakemuka vuba.”
Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru igisabo, ni ay’uko hari umwe mu bavuzi gakondo, wanabaye mu buyobozi bw’Ihuriro, waba ariwe wahaye Nyirahabineza Miliyoni 20(20,000,000 Frw) kugira ngo ayifashishe akomeze asenye Ihuriro, ari nayo yaba ngo yaragabanyije abamukingira ikibaba mu bikorwa yirirwamo byose byo kwiyitirira Ubuyobozi yirukanwemo, amazina yabo bose, akaba azwi n’ikinyamakuru igisabo.
Ni benshi bagaye cyane imyitwarire igayitse ya Nyirahabineza Geretrude, Komite iriho ikavuga ko yamaze kumenya n’andi makuru y’uko ari kugenda yaka amafaranga abavuzi gakondo asanzwe akorana nabo, cyane bamwe mu batanga ibiganiro ku ma Radio, ababeshya ko ari ayo gutegura umunsi nyafurika w’abavuzi gakondo uba kuwa 31 kanama, we ngo akazawukoresha kuwa 30 Nyakanga, bagasaba abantu kwirinda kugwa mu mutego w’uwo muntu wirukanwe kuwa 08 Werurwe 2022 agasimburwa, amezi ane yose akaba arangiye.

Urwandiko rwuzuye amakosa uwirukanwe yandikiye Hotel ahagarika inteko rusange ya AGA Rwanda Network










