Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yatsindiye FC Garde Républicaine kuri Kigali Pele Stadium ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda rya mbere rya CECAFA Kagame Cup 2026 wari uwo kuyigarura mu mibare yayigeza muri 1/2 cy’iri rushanwa nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia FC 5-0 mu mukino wa mbere.

Ni umukino ikipe ya APR FC yinjiranyemo impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ugereranyije nabari babanjemo batsindwa na Gor Mahia FC 5-0 aho umunyezamu Hakizimana Adolphe yari yasimbuye Ernâni Siluane Mamadou Traore asimbura Dauda Yussif bose batigeze bagaragara no ku rupapuro rw’umukino uyu munsi.

Izindi mpinduka zari hanze y’ikibuga kuko abakinnyi nka Djibril Ouattara, William Togui na Dauda Yussif bagaragaye biyogoshesheje bagabanya ingano y’umusatsi ugereranyije nuko bari bameze ku mukino wa mbere, ibintu bisanzwe bibaho muri iyi kipe ya Gisirikare gusa bikanahuzwa n’umusaruro mubi bagize KY mukino wa Gor Mahia FC


Ikipe ya FC Garde Républicaine ikinamo Sibona Patrick Papy ndetse na Boateng Mensah uheruka gutandukana na Mukura VS, yatangiye kwihagararaho ariko akagozi gacika ku munota wa 34 William Togui wari mu kibuga hagati mu kibuga agana ku yahaga umupira rutahizamu Djibril Ouattara wari wegereye urubuga rw’amahina. Uyu Munya-Burkina Faso yahise yinjirana umupira mu rubuga rw’amahina aroba umunyezamu wa FC Garde Républicaine mu gihe ba myugariro be bacyekaga ko habayemo kurarira ariko abasifuzi bemeza ko ari igitego.

FC Garde Républicaine yagaragaza intege nke mu bwugarizi yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 40 nacyo cyatsinzwe na Djibril Ouattara ahawe umupira n’ubundi na William Togui Mel ukamusanga mu rubuga rw’amahina aho yisanze ari kumwe n’umunyezamu agashyira umupira mu izamu.
Kuri iyi nshuro nabwo ba myugariro ba FC Garde Républicaine ndetse n’umunyezamu bacyetse ko yaraririye ndetse umunyezamu Koffi Mensah ajya kubaza umusifuzi wa kabiri w’igitambaro kugeza anahawe ikarita y’umuhondo. APR FC ntabwo yagarukiye aho kuko yakomeje gukina neza ikosora amakosa yakorwaga na FC Garde Républicaine.

Ku munota wa 45 binyuze ku ruhande rw’iburyo APR FC yazamukanye umupira maze Djibril Ouattara arawuhindura usabga abakinnyi benshi mu rubuga rw’amahina, Amani Kouadiokan Michel arawureka kuko yabonaga ko mugenzi we awukina ari nako byagenze Mamadou Traore ahita awunyuza mu kirere awushyira mu izamu ryari ryambaye ubusa kuko umunyezamu yari yamaze gusohoka.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC itsinze ibitego 3-0 ndetse yanihariye umukino ku ijanisha rya 63% kuri 37% ya FC Garde Républicaine, yateye amashoti umunani yarimo atanu agana mu izamu yavuyemo ibyo bitego mu gihe iyi kipe yo muri Djibouti yateye abiri yarimo rimwe rigana mu izamu.

Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka mu bihe bitandukanye ikuramo Amani Michel, William Togui Djibril Ouattara, Byiringiro Jean Gilbert, Mamadou Traore basimburwa na Uwiyaremye Fidali,Rubuguza Jean Pierre,Iraguha Hadji Omborenga Fitina na Ngabonziza Pacifique ariko igorwa no kubona ikindi gitego.

Bitandukanye n’igice cya mbere ikipe ya FC Garde Républicaine yari yasimbuje umunyezamu Koffi Mensah hagiyemo Liban, yakinnye neza binatuma ibona igitego ku munota wa 86 gitsinzwe na Maarouf Abass ku mupira waturutse iburyo awuhawe na na Mahad Abdi ba myugariro ba APR FC bakananirwa gukuraho umupira.
Iyi kipe muri iki gice cyateye amashoti abiri agana mu izamu rimwe rivamo igitego cyo kimwe na APR FC nayo yateye abiri agana mu izamu ariko iburamo igitego na kimwe. Muri rusange umukino warangiye APR FC yihariye umukino ku ijanisha rya 54% kuri 46% ndetse inatsinze umukino n’ibitego 3-1 gusa itungurana idakora ibyo abantu bari biteze aribyo gutsinda ibitego byinshi.
Nubwo yatsinze APR FC iracyafite ibyago byo gusezererwa itageze muri 1/2 dore ko kuri ubu mu itsinda ryayo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu n’umwenda w’ibitego bitatu mu gihe umukino wa nyuma usoza itsinda izawukina na Vipers SC yo yamaze kugera muru 1/2 kuko uyu munsi yo yatsinze Gor Mahia FC.
Kuri uyu wa Kabiri harakinwa imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda rya kabiri aho aho ikipe ya Mogadishu City yo muri Somalia irakina na Singida Black Stars yo muri Tanzania yatsinzwe umukino wa mbere ibitego 2-0 aho umukino uratangira Saa Cyenda z’igicamunsi naho Jamus FC ikine na Simba SC Saa Kumi n’Ebyiri, imikino yose irabera kuri Kigali Pele Stadium.

















































