Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye mu murenge wa Niboyi Akarere ka Kicukiro, bo babihuje no kumurikira inzu Kabagame Calixte warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wayisaniwe bivuye ku nkunga z’abaturage bagenzi be, ifite agaciro ka Miliyoni zigera kuri eshatu.
Uyu ni Umurenge wo mu Karere ka Kicukiro urangwa buri gihe n’abaturage bitabira gufashanya no gukorera hamwe igikorwa bumvikanyeho gifitiye igihugu akamaro, birimo kwiyubakira imihanda, Ibiro by’Ubuyobozi, amateme, kuremera bagenzi babo batishoboye n’ibindi, ibi byose bikaba biri mubituma bakunda kuza ku isonga ry’imihigo bateganya kugeraho buri mwaka, nk’uko bisobanurwa na madame Jeanne d’Arc Murebwayire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboyi, nyuma yo kuremera umuturage no gutaha imihanda ya Kaburimbo ifite Kilometerozigera kuri 2,7 yubatswe ku bufatanye bw’abaturage ubwabo.
Madame Murebwayire Jeanne d’Arc, avuga ko bishimira cyane ko mu murenge wa Niboyi bizihije imyaka 28 yo kwibohora, bari ku isonga muri gahunda zose za Leta, nko mu bukungu, umurenge wa Niboye ngo ukaba urangwa n’abantu bazi gukora bagambiriye kwiteza imbere, banazamura igihugu cyabo muri rusange.
Mu mibereho myiza nabyo, avuga ko abatuye Niboyi nyuma yo guharanira iterambere n’ubukungu bw’Umurenge wabo , hubatswe n’amavuriro, amariba y’amazi, ibiraro n’imihamda, byose ari ibigamije gutuma umuturage wa Niboyi agomba kubonera ibyo akeneye byose hafi ye, bigamije gutuma iteka agira ubuzima bwiza abikesheje ibikorwa remezo byamwegerejwe hafi ye.
Agira ati “ibikwiriye kwishimirwa muri Niboyi byo ni byinshi ntawabirondora ngo arangize. Ikimenyimenyi ni uko kuri uyu munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, Niboyi yamaze gushimirwa nk’umurenge wahize iyindi mu Karere kose ka Kicukiro bikaba ari ibyo gukomeza kwishimira.
Ikindi cyatunejeje , ni uko hanashimiwe Akagari kacu ka Gatare kabaye Intangarugero mu tugari twose 41 tugize Akarere ka Kicukiro. Tukongeraho n’imihanda ya Kaburimbo ya Kilometero 2,7 yatashywe yubatswe n’abaturage ubwabo ku gaciro ka Miliyoni 190 sisaga (191,021,000 Frw)
Ibi byose tubikesha mbaraga, ubushake n’ubufatanye bw’abaturage bagize n’ubutwari bwo bwo gusana inzu y’umuturage utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ijya ku urwego rw’ikitegererezo, ibyayikozweho bikaba bifite agaciro ka Miliyoni eshatu 3 (3,000,000 Frw), yanahawe kandi n’ibiribwa bizamutunga bifite agaciro cy’ibihumbi 200 (200,000 Frw) n’ibahasha y’ibihumbi 150 (150,000Frw) yo kugura icyo yaba akeneye kindi kihutirwa.
Madame Murebwayire, avuga kandi ko kubera ubwitange n’ubufatanye bikomeje kuranga abatuye Umurenge wa Niboye, bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bakomoka mu gihugu cya Gabon biga mu Rwanda, baje kuba inshuti z’Umurenge wa Niboyi, ku buryo nabo bagize uruhare mu gukusanya inkunga zagenewe uriya muturage wasaniwe inzu, kugira ngo nawe abyine intsinzi anafite ibizamwunganira mu mibereho ye.
Mu kanyamuneza kenshi, Kabagambe Callixte, Umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, wasaniwe inzu akanaremerwa n’abaturage bagenzi be, avuga ko yishimiye cyane ubufasha yagenewe n’abagenzi be, maze yiyemeza kuzafata neza inzu yasaniwe no gukoresha uko bikwiriye inkunga y’ibiribwa n’iy’amafaranga yahawe.
Agira ati “ twari tubayeho nabi munzu idatunganije, kubera kandi gusaza no kutagira icyo dukora nabyo bitubera imbogamizi y’imibereho. Tuzafata neza iyi nkunga duhawe, Turashimira cyane Ubuyobozi bwiza bw’Umurenge wacu wa Niboyi n’ubw’igihugu buhora budushakira imibereho myiza.”
RTD Col. Dr Ben Karenzi, akaba n’umuturage wo mu murenge wa Niboye, mu kiganiro yahaye abitabiriye Umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28, yibanze cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu, na cyane ko ari rwo rwanagize uruhare rugaragara mu kubohoza igihugu bakagikura mu nzara z’ababisha.
Agira ati “urubyiruko rubi rw’Interahamwe ruri mubagize uruhare mu gusenya iki gihugu, cyakora tugashimira urubyiruko rw’abasirikari ba RPF Inkotanyi, bagize uruhare rukomeye mu kubohoza igihugu bagakomeza no kucyubaka, kugeza kuri uyu munsi twizihiza imyaka 28 yo Kwibohora u Rwanda rukaba rutengamaye.”
Ikiganiro cye cyanagarutse cyane ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy’Ubukoroni, mu 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga bagatwikirwa bazira ubwoko batihaye, igihe cy’ubwinge n’irangira ry’ubukoroni, Repubulika ya Mbere n’iya kabiri, itangizwa ry’urugamba rwo kubohora igihugu n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo igihugu cyakomeje kwiyubaka imyaka 28 ikaba ishize kandi kigeze no ku urwego rushimwa na buri wese.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere, imibereho myiza n’imiyoborere mu mujyi wa Kigali Jean Paul Munyandamutsa wari umushyitsi mukuru, ashimira ubudasa bw’Umurenge wa Niboyi wakomeje kugaragaza kenshi ndetse na n’ubu imihogo ikaba ikomeje.
Ikindi avuga cyo kwishimirwa, ni iby’uko itariki yo kwibohora ku nshuro ya 28 inabasanze ku isonga ry’indi mirenge yo mu Karere ka Kicukiro, no mu mujyi wa Kigali kandi ngo bakaba bashimirwa ibyiza bakomeje kugaragaza bigirwamo uruhare n’abaturage ubwabo.
Agira ati “ mu mujyi wa Kigali, dushima kenshi imirenge nka Niboye ikomeza kugaragaza ubudasa, nibakomereze aho. Kuri uyu munsi twizihiza isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye, Umujyi wa Kigali wahisemo kwifatanya n’imirenge, kugira ngo tubafashe gutaha ibikorwa byiza bagiye bageraho, birimo imihanda n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye ndetse abenshi bakaba baragaragaje no kuremera bagenzi babo batishoboye nk’uko mwabonye uburyo Niboyi bafashije Umuturage wabo wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, utari ufie imibereho iboneye, akaba yafashijwe kuba ahantu heza no gukomeza kwiremamo icyizere cyo kugira ubuzima bwiza.”
Abaturage bo mu murenge wa Niboye, ni kenshi bagiye bashimirwa ubufatanye no kurwanira ishyaka Umurenge wabo, uretse no kuba hari imihanda yatashywe bakanubakira uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu minsi ishize nabwo, hagiye hatahwa za Biro z’utugari biyubakiye ubwabo, mihanda ya kabirimbo, ibiraro n’ibindi.
Abaturage bakavuga ko kugira ngo ibyo byose bigerweho babikesha Ubuyobozi bwiza bw’Umurenge buba hafi kenshi, bukabunganira bubafasha kwishakamo ibisubizo bigamije kubera ku iterambere ry’umurenge wabo muri rusange.











