Abayobozi b’Uturere bacyuye igihe basezeranyeho

admin
6 Min Read

Ni Umuhango wo gusezeranaho ku Abayobozi b’Uturere twose bacyuye igihe wabaye nyuma y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali  RALGA, yabahuje kuri iki cyumweru Tariki ya 24 Ukwakira 2021 yari igamije kubagezaho ibyakozwe hagendewe ku ngengo y’imari y’umwaka ushize, ibiteganyijwe muri uyu mwaka wa2021-2022 no kwizihiza imyaka 25 ishyirahamwe rimaze rishinzwe.

Atangiza ibikorwa by’Inteko rusange  Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyirarukundo Ignacienne yashimiye abo yise abagize ishyirahamwe ry’ubutegetsi bw’igihugu, aribo bayobozi b’inzego z’ibanze,  kuva ku Urwego rw’Umudugudu kugera ku Ntara. 

Avuga ko mu by’ukuri Abayobozi b’Inzego z’ibanze, aribo muri rusange ubutegetsi bwose bushingiyeho muri rusange, aboneraho gusaba abasoje imirimo yabo m’Ubuyobozi bw’uturere kuzakomeza kuba hafi abaturage babo kuko inama n’ibitekerezo byabo bakibibakeneyeho mu buryo bwose nk’abantu b’inararibonye mu miyoborere.

Agira ati “ Tubashimira kenshi uruhare mugira mugukorera umuturage mugamije kumushakira icyamuteza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi mubashishikariza gutanga ubwisungane mu kwivuza by’umwihariko inzego z’ibanze mukaba mushimirwa uburyo mufatanyije n’abaturage mwarwanya kandi mukumira ubwandu bw’icyorezo cya Covid 19.”

Yasabye kandi buri wese bireba kwisuzuma akareba ibyo yakoze mu gihe amaze ayobora, aho yagaragaje intege nke akazahokosora kugira ngo abazamusimbura bazagire aho bahera mu gukomeza gukora ibikorwa by’ubaka igihugu hashingiwe ariko no kubyifuzo by’abaturage bahagarariye.

Asobanura ibyakozwe mu Ishyirahamwe ry’Uturere n’umujyi wa Kigali muri rusange, Umunyamabanga Mukuru waryo Ngendahimana Ladisras avuga ko n’ubwo mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021, bitari byoroshye kubera ahanini icyorezo cya Covid 19, ibyakozwe ngo ni byinshi byo kwishimirwa kubera ko inzego z’ibanze bitaziciye intege bakaba barakomeje gukora neza baharanira inyungu z’umuturage n’igihugu muri rusange.

Ku bigendanye n’ingaruka cyangwa imbogamizi  zatewe n’icyorezo cya Covid19,  avuga ko nko muri Serivise 193 zitangwa mu nzego z’ibanze 32 arizo zonyine zabashije gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ingengo z’imari z’uturere zaragabanutse uretse Akarere ka Rusizi ngo yiyongereyeho 8%na Musanze 6%.

Ikindi avuga Bwana Ngendahimana ni uko nk’inguzanyo muri Sacco ngo zagabanutseho 28,9%, Inka za Girinka zigabanukaho 11%, imisoro igabanukaho11% hakaba n’inama nyinshi zagiye zikoreshwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze ntibabashe kugeza raporo y’ibyazivugiwemo ku babakuriye.

Muri iyo nama benshi mu bayobozi bahawe umwanya wo kugeza kuri bagenzi babo ibyakozwe muri manda yo kuva muri 2016 hamwe n’ibyo batabashije kugeraho ndetse n’umusanzu basigiye abazabasimbura kugira ngo bazahereho  nibinashoboka bazakore ibirenzeho kurusha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard n’uwa Rulindo Kayiranga Emmanuel, bahuriza kubigendanye n’uko iyi manda basoje bishimira ko yaranzwe n’ibintu byinshi byo kwishimirwa birimo nk’amatora ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite, imihanda, amavuriro n’amashuri byose ngo byakozwe neza m’Uturere twabo muri rusange n’ubwo icyorezo cyaje ngo ari kirogoya,  ariko bafatanyije ngo n’abaturage bakaba barayirwanyije ikumirwa mu buryo bugaragara ku buryo abamaze guhabwa inkingo imibare yabo  igenda yiyongera ubwandu bwo bukaba ngo buri hafi ya ntabwo.

Bimwe mu byemezo byafashwe n ‘Inteko rusange ya Ralga  birimo iby’uko ikigo cy’ishoramari cyahataniraga gukora amasoko amwe namwe LGC “Local Government Consultancy, bikaza gusangwa ko gikorera mu gihombo aho kubyarira inyungu Ralga, hafashwe icyemezo cyo kugisezsa.

Umunyamabanga Mukuru wa Ralga Ladisras Ngendahimana avuga kuri cyo kigo 

Agira ati” twaje gusanga kuva muri 2015 nta musaruro na muke cyatanze kuko hagaragaye ko hari nk’aho kinjije miliyoni 90,  nyamara amfaranga cyakoreshe yasohotse aza kugera kuri miliyoni 150, bimwe mu bigaragaza ko nta musaruro na muke cyari kigitezweho uretse kugihagarika burundu.”

Umunyamabanga Mukuru wa RALGA Ladislas Ngendahimana ageza ku nteko rusange raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Inteko Rusange 25 ya RALGA yo kuwa 10 Nzeri 2020.

Asoza inteko rusange yavugiwemo ibintu byinshi bigendanye n’ibyakozwe n’ibiteganyije gukorwa ndetse n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covud 19,  ku bigendanye n’imiyoborere myiza muri rusange, Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, ashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uburyo ashima akanashyigikira imikorere y’inzego z’ibanze, n’ikimenyimenyi akaba arizo yakuyemo Umuyobozi wa Ministeri ifite inshingano zikomeye mu gihugu ariyo  y’Ubutegetsi bw’igihugu”

Agira ati “ kuba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika areba, maze umuntu wayoboraga Intara akamushinga Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ni ikimenyetso cy’uko zikora neza zikaba zigomba gushyigikirwa buri gihe kugira ngo zibashe gusoza neza gahunda y’ikorwa ziba zihaye kugeraho”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney

Ashimira cyane Abayobozi b’Uturere bacyuye igihe umurava n’ubushake bagaragaje  mu gihe cyose bamaze bari ku isonga ry’Uturere twabo, abasaba kuzaba hafi y’abazabasimbura kugira ngo bajye babungura ibitekerezo bakurikije ubunararibonye bamaze kugira.

Avuga ko inzego z’ibanze zifite inshingano nyinshi zigamije kurengera no kuzamura umuturage, ariyo mpamvu hariho gahunda yo kuzongerera ubushobozi haherewe ku Urwego rw’Akagari kugira ngo umuturage akomeze kubonera Serivise hafi ye hamwegereye.

Avuga ko abayobozi bacyuye gihe bagize uruhare rugaragara mu bukungu bw’igihugu akabashimira ko n’ubwo haje icyorezo cya Covid 19, mu mwaka ushize, habashije kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 babigizemo uruhare,  hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana b’u Rwanda.

Inteko rusange ya Ralga itumirwamo Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali,  Abayobozi ba Njyanama z’Uturere, Abagize Komite z’uturere, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Uturere, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge  uhagarariye bagenzi be muri buri Karere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari uhagarariye bagenzi be muri buri Karere n’uhagarariye Umudugudu muri buri Karere. Inteko rusange ikaba yarabaye n’umwanya w’uko Abayobozi basoje Manda bari baratorewe mu kwezi kwa kabiri 2016, basezeranaho n’ubwo bivugwa ko abenshi muri bo bagifite igihe cyo kuba bakomeze kuyobora igihe cyose bakongera kugirirwa ikizere kuko bagifite Manda imwe imbere yabo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *