Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris guhamya Dr. Eugène Rwamucyo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyibasiye inyokomuntu no kumukatira igifungo cy’imyaka 30.
Tariki ya 30 Ukwakira 2024, uru rukiko rwari rwahamije Dr. Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27. Yaburanye ubujurire kuva ku wa 9 Kamena 2026, agaragaza ko nta ruhare yagize mu byaha ashinjwa mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Uyu muganga wayoboye ikigo cy’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP) ni umwe mu bahanga bitabiriye inama ya Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe yabereye muri iyi kaminuza.
Iyi nama yabaye tariki ya 14 Gicurasi 1994 yashishikarijwemo abahanga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Dr. Rwamucyo ashinjwa kuvugiramo ijambo rishyigikira ubwicanyi.
Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda izwi nka ‘caterpillar’.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside, ariko we yabwiye urukiko ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi, kuko ngo ntibyari gushoboka guhisha ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bugaragarira bose.
Uyu muganga yasobanuye ko ahashyinguwe Abatutsi biciwe i Butare hari hazwi n’abagize uruhare muri ibi bikorwa, ariko ko atigeze akora ikarita yaho cyangwa ngo akore raporo yabyo. Yavuze ko icyakoze yakoze inyandiko ariko ngo zarabuze ubwo yahungaga muri Kamena 1994.
Ku wa 13 Nyakanga 2026, Me Clothilde Hazard wunganira abaregera indishyi yavuze ko uburyo Abatutsi bashyinguwe hashingiwe ku mabwiriza ya Dr. Rwamucyo bwari bugamije guhisha ibimenyetso.
Yagize ati “Icyagaragaye mu rubanza ni uko yagaragaje aho gucukura, imibiri ishyirwamo mu buryo bubonetse bwose, imva ntizashyizweho byibura umusaraba, nta gushyingura kwabayeho umuntu yavuga ko kwishyubashye, yewe n’uyu munsi izi mva ziracyaboneka.”
Undi munyamategeko, Me Alice Zarka yagaragaje ko ibikorwa byo gushyingura Abatutsi byayobowe na Dr. Rwamucyo bigaragaza ibimenyetso bya Jenoside, kandi ko na nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe bikiboneka.
Ati “Ubu turi kubona ibyobo, turi kubona ibimenyetso bya Jenoside. Ibyabaye muri Jenoside biracyagaragara. Ibimenyetso biracyatahurwa. Mbese ni yo mpamvu kudukinga mu maso ikibazo cy’isuku n’isukura agamije guhisha icyaha n’uruhare rwe mu kuyobora ubwicanyi bwarimbuye imbaga, ari ikintu kidashobora kumvikana na gato ku bahohotewe.”
Nyuma y’Ubushinjacyaha, byateganyijwe ko Dr. Rwamucyo n’abanyamategeko be bagaragariza Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ubusabe bwabo.
Dr. Eugène Rwamucyo wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 27 mu rubanza rwa mbere, yasabiwe gufungwa imyaka 30
















































