Umuraperi w’umunyabigwi O’Shea Jackson Sr., uzwi ku izina rya Ice Cube, agiye gukora urugendo rw’ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.
Uru rugendo ruzaba rugizwe n’ibitaramo 22, rukaba ari ubwa mbere mu myaka irenga 10 Ice Cube agiye kongera gukora ibitaramo bikubiyemo urugendo rurerure ku nkombe zombi za Amerika.
Uyu muhanzi, uzwi mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye burengera uburenganzira bwa muntu n’iryinyo ry’ukuri, yavuze ko uru rugendo rwiswe “Truth to Power” rugamije gusubiza icyizere abantu no kubakangurira gutinyuka kuvuga ku bibakorerwa n’ubutegetsi.
Azaririmba indirimbo ze za kera zakunzwe nka “AmeriKKKa’s Most Wanted” na “F—- Tha Police”, ariko anibanda cyane ku ndirimbo nshya ziri kuri album ye aherutse gushyira hanze mu Ugushyingo 2024 yise Man Down.
Iyo album igizwe n’indirimbo 19 zose ziganjemo ubutumwa bufite ireme, zirimo nka “It’s My Ego” yatumye Ice Cube asubira ku rutonde rwa Billboard Top Rap Albums ku nshuro ya mbere mu myaka 14 ishize. Nk’uko byatangajwe na RollingOut.com, iyi ndirimbo ni imwe mu zagaragaje ubuhanga bwe bwo guhuza umuziki n’ubutumwa bwubaka sosiyete.
Uretse umuziki, Ice Cube akomeje no gutanga umusanzu mu mishinga y’iterambere ry’abirabura, binyuze muri gahunda ya Contract with Black America no mu irushanwa rya basketball rya BIG3 yashinze mu 2017.
Ubu iri rushanwa ririmo kugenda rikwaguka, aho biteganyijwe ko kuva mu mpeshyi ya 2025, buri kipe izajya yakirira imikino ku kibuga cyayo, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
Uru rugendo Truth to Power ni ikimenyetso cy’uko Ice Cube adateze gucika intege mu rugamba rwo guharanira impinduka binyuze mu muziki.
Abakunzi be bo muri Amerika bafite amahirwe yo kongera kumubona ku rubyiniro, naho abo mu bindi bice by’isi, barashishikarizwa gukurikirana ibikorwa bye binyuze ku rubuga icecube.com no ku mbuga nkoranyambaga ze.
