Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Ruhango uri gusoza Manda ye y’imyaka itanu yari amaze ari Umujyanama uhagarariye bagenzi be, Bwana Rutagengwa Gasasira Jerome, avuga ko n’ubwo muri Manda yabo yo kuva mu 2016, hivanzemo icyorezo cya Covid 19 cyabaye nk’igisubiza ibintu bimwe na bimwe inyuma, ko ibyo bagezeho muri Ruhango ari byinshi byo kwishimirwa, bityo agasaba abagiye kubasimbura kuzasoza ibitarabashije kurangira, ibyarangiye bigasigasirwa, bakarangwa no gukunda abaturage bahagarariye baharanira ko buri wese yarangwa n’ubuzima buzira umuze ibihe byose.
Bwana Rutagengwa Gasasira Jerome, avuga ko kuba Umuyobozi ari akazi gasaba kwitanga, ukagira bimwe wigomwa kugira ngo ubashe guhagararira abaguhaye ikicaro wicayemo uko bikwiriye, ariyo mpamvu muri Manda y’imyaka itanu ishize bahagarariye abaturage bo mu Karere ka Ruhango, ibyinshi mubyo bari babasezeranyije bakaba ngo barabigezeho n’ubwo haje kwivangamo birumvikana kidobya y’icyorezo cya covid 19, bagahangana na cyo, ari nako hakorwa ibishoboka byose kugira ngo ibyagombaga gukorwa birimo guharanira iterambere ry’abaturage no kubafasha kugera ku buzima bwiza bikomeze, bikaba byarabashije kugerwaho ku bufatanye bwa buri wese bireba, bityo agasaba abagiye kubasimbura uhereye mu Isibo kugera kuiri Komite Nyobozi y’Akarere na Njyanama, gukomereza aho bari bageze ndetse bakanarenzaho kurushaho.
Agira ati “Turishimira ko dusoje Manda yacu neza tukaba tugiye gukorerwa mu ngata n’abandi. Icyo mbifuriza ni uko bakorana umuvuduko kurushaho, cyane ko iterambere riharanirwa kino gihe bisaba gukora utikoresheje ari nayo mpamvu abantu benshi, bagaragaje muri ino minsi ko byaba byiza, mu maraso mashya ategerejwe mu matora y’inzego z’ibanze yatangiye muri uku kwezi kwa 10, hakagombye kubamo ubwiganze bw’urubyiruko n’abategarugori, kubera ko byagaragaye neza ko abo bantu baba bafite imbaraga zihagije haba mu bitekerezo no mu bikorwa byabo bya buri munsi.”
Avuga ko mu bikorwa byari biteganyijwe muri Manda yabo , nko kubigendanye no kugeza amazi meza ku baturage, uduce twinshi ngo twabashije kuyagezwaho, hubakwa imiyoboro minini hagamijwe kongera amavomo yegereye abaturage.
Avuga ko ubusanzwe nta muturage wakagombye kurenza Metero 500 ajya gushakisha amazi meza, ariyo mpamvu ngo mu karere ka Ruhango kwegereza amazi meza abaturage ndetse n’ingufu z’amashanyarazi, biri mu byashyizwemo imbaraga n’Ubuyobozi bw’Akarere, cyane ko ari gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ko abantu bose bagomba kugerwaho n’amashanyarazi n’amazi mu mwaka wa 2024 kugira ngo buri muturage arusheho gutura heza amurikiwe n’amashanyarazi kandi abona n’amazi asukuye.

Ku bigendanye n’ubuhinzi muri Ruhango, Bwana Rutagengwa, avuga ko igihingwa cy’ikawa cyatejwe imbere kurushaho cyane cyane mu gace ka Mayaga, ahabarurwa umubare w’ibiti bisaga Miliyoni imwe na 200 , mu gihe umuturage ashobora gusarura ibiro 5 kugera ku 10 kandi ikiro cy’ibitumbwe kikaba cyarazamuriwe agaciro ku buryo kigeze ku mafaranga 500.
Uretse Igihingwa cy’ikawa avuga ko n’icy’imyumbati kimaze gutezwa imbere ku buryo uruganda rwayo rwubatse mu murenge wa Kinazi rwongerewe agaciro bituma umusaruro w’ifu batunganya inakunzwe na benshi kino gihe, isigaye igera henshi mu gihugu hashoboka.
Ku bigendanye n’ibindi bihingwa nabyo avuga ko byatejwe imbere kurushaho, harimo ibigori n’ibishyimbo n’umuceri byongerewe agaciro n’umusarururo mu bice byeramo by’umwihariko, kandi abaturage nabo bashishikarizwa gukoresha ifumbire mva no kororera mu biraro kugira ngo haboneke ifumbie yo kwifashishwa mu buhinzi bwabo yunganiwe n’imvaruganda.
Bimwe mu bikorwa byashyizwemo imbaraga nk’uko abivuga ari nako anasaba Komite nshya na Njyanama kuzakomeza igikorwa cyo kubyihutisha, harimo nko Gutunganya imihanda y’ibanze muri Ruhango haharanirwa ko yajyamo Kaburimbo mu bihe bya vuba.
Urugero rwa hafi n’urw’umuhanda uhuza Ruhango n’Akarere ka Karongi, umuhanda uva Kirengere , Byimana , Buhanda Kaduha(Nyamagabe), bityo umushinga wiswe Kaduha Coordor ukarushaho kugera ku musozo wayo neza.
Hari kandi umuhanda uva Ku Karere no mu mujyi wa Ruhango werekeza I Gitwe uwo muhanda ukaba ufitiye abaturage akamaro, nawo ukaba uri mubizihutishwa mu bihe bya vuba.
Bwana Rutagengwa avuga ko abazatorwa bose bagomba kumenya ko ibanga rya mbere ribategereje, ari ugukorera umuturage, agahabwa Serivisi nziza uko abyifuza, hagaharanirwa ko ahora atekanye kandi afite ubuzima buzira umuze.
Hari kandi guharanira iterambere ry’uburezi, hongerwa kurushaho ibyumba by’amashuri ku buryo nta mwana n’umwe ugomba kuvutswa amahirwe yo kwiga n’ibindi.
Ni muri urwo rwego kandi, abagiye gutorerwa kubasimbura abamenera ibanga ry’uko bagomba kuzakorera hamwe nka Ekipe, aho bakeneye imbaraga zindi, bakagisha inama kugira ngo akazi gakomeze kagende neza, bityo nabo bazabashe kurangize inshingano bazaba batumwe nta zindi mbogamizi zindi bahuye nazo.
Ababuza cyane kuzayobora bashingiye ku duce tw’Akarere cyangwa imirenge bakomokamo banatuyemo, kwirinda ibishingiye ku bwoko n’ivangura, itonesha n’ikenewabo, ahubwo buri wese mu kazi ke, agaharanira ngo icyateza umuturage ashinzwe imbere, Akarere ke n’igihugu muri rusange.
Bwana Rutagengwa Gasasira Jerome, asoza avuga ko n’ubwo asoje ikivi cye, asoje neza bikaba bitamukuye kuzaguma ku ntego yo guhoza Akarere ka Ruhango yari abereye umuyobozi wa Njyanama ku mutima, ariyo mpamvu ngo yaba Abayobozi bazatorwa n’abaturage muri rusange azabahora iruhande. Bityo abazamukeneraho inama, ibitekerezo n’ubundi bufatanye bugamije gukomeza kugira Ruhango ikeye, akazaba ari kumwe nabo ndetse akabizeza gukomeza kubaba hafi igihe cyose no muri byose.






