Uruganda Sogongera ltd: Ubutumwa bujyanye n’ibihe byo kwibuka 27.

admin
1 Min Read

Uruganda Sogongera ltd ruherereye mu Karere ka Bugesera, rukaba rutunganya inzoga yitwa indege, rwifatanyije n’abanyarwanda bose muri bino bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. ku nshuro ya 27

Ubuyobozi bwa Sogongera ltd buboneyeho kongera gusaba abanyarwanda muri rusange n’abakiriya barwo gukomeza kurangwa n’umuco w’ubupfura urimo gufashanya, gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetes no kwirinda amagambo y’urwango cyangwa apfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Uruganda Sogongera ltd kandi muri bino bihe rurakangurira abakiriya barwo ndetse n’abanyarwanda muri rusange cyane cyane ku baba bafite amakuru yahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ko bagira ubutwari bwo gutanga ayo makuru kugirango dukomeze gufatanyiriza hamwe komora ibikomere by’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uruganda sogongera ltd rwifatanyije n’abanyarwanda bose muri ibi bihe, twibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi ntidukwiye no kwibagirwa gukomeza guhangana na covid 19,sogongera ltd ikaba ishishikariza abakiriya bayo ndetse n’abanyarwanda muri rusange ku zitabira ibikorwa byose bijyanye no kwibuka no gukurikirana ibiganiro bizanyura mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse na social media.

TWIBUKE TWIYUBAKA

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *