Kimwe mu bigo by’amashuri biherereye mu Karere ka Kamonyi ni Ecole Les Rossignols, kikaba cyagize umwana waje ku mwanya wa 2 ku urwego rw’igihugu cyose, Cyusa Mugisha Ivan wagize amanota 99.4%, ubuyobozi bw’ikigo n’uyu mwana bakaba bishimira iyi ntsinzi.
Mu gikorwa cyo gutangaza amanota y’abasoje umwaka wa 6 n’uwa 3 w’icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri 2025-2026, abasoje umwaka wa 6 batsinze ku kigero cya 81.21% mu gihe abo mu cyiciro rusange batsinze ku kigero cya 85.70%
Mu batsinze ku uwego rw’igihugu nkuko byavuzwe haruguru harimo umwana Cyusa Mugisha Ivan waje ku mwanya wa 2 we na bagenzi be 6 bo mu bigo bitandukanye wagize amanota 99,4% akaba ari uwo muri Ecole Les Rossignols.
Aganira n’Itangazamakuru Cyusa Mugisha Ivan yishimira cyane ko aje mu banyeshuri ba mbere batsinze ku urwego rw’igihugu, ashimira Ababyeyi be bamufashije muri urwo rugendo rw’imyigire ye bakamutoza ikinyabupfura no kwigana umwete akaba asoje neza, bityo asaba na bagenzi asize inyuma, kwiga neza bashyizeho umwete kugira ngo bazatsinde amasomo yose uko bikwiriye nk’uko babitozwa kenshi n’abarezi n’abayobozi babo.
Agira ati “Nshimishijwe n’uyu mwanya wa 2 mbonye ku urwego rw’igihugu. Ndashimira ababyeyi banjye bamfashije muri uru rugendo kandi nkabizeza ko nzakomeza kwitwara neza no mu mashuri yisumbuye ngiyemo. Bagenzi banjye nabo basigaye ku ntebe y’ishuri ndabifuriza kwiga neza bakazatsinda ibizamini bya Leta mu bihe bitaha bakaza tugakomeza gufatanya amasomo no mu mashuri yisumbuye.”

Avuga ko agiye mu mashuri yisumbuye kandi ko agomba gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo akomeze aheshe ishema ikigo cya Ecole Les Rossignols arangirijeho ndetse n’ababyeyi bamuhitiyemo kwiga kuri icyo kigo cyiza.
Umuyobozi wa Ecole Roignols Kamali Steve Avuga ko bafite ibyishimo byo gutsindisha umunyeshuri ku urwego rw’igihugu, bikaba ari ibintu ngo byashimisha buri wese wo ku kigo cyabo, bitewe ahanini n’umuhate bagaragaje mu kwitegura ikizamini cya Leta bategura abana neza uko bikwiriye.
Agira ati “Birashimishije kuba tubashije kuza ku urwego rw’igihugu. Tukaba rero tuzakomeza kurwana iryo shyaka tudatezuka, kugira ngo dukomeze kurangwa n’intsinzi kandi tuzakomezanya iyo ntsinzi nta kabuza. Mu by’ukuri Ikigo cyacu ni ikigo cyiza kandi gifite abanyeshuri b’abahanga n’abarimu barangwa n’ubuhanga muri byose, ari nayo mpamvu duhamagarira ababyeyi babishoboye, kuzana abana babo ari benshi kugira ngo bahabwe uburezi bufite Ireme butangirwa hariya iwacu.”
Avuga ko biteguye kuzaza ku mwanya wa mbere ubutaha, cyane ko kuba uwabaye uwa 1 yabarushije igice kimwe, nta kabuza ko umwaka utaha bazagikuramo ndetse bakazarushaho.
Ku urundi ruhande Bwana Kamali Steve avuga ko abana bose biga neza kuva muri Nursery kugera mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, abarimu babo nabo ngo bafatwa neza, bitewe n’uko iyo umwarimu afashwe neza muri byose, nawe atanga ibyuzuye ndetse n’umwana ufashwe neza, akarya neza nkuko babigenza muri Les Rossignols, ngo nta kabuza ibyo bituma yiga neza agatsinda uko bikwiriye.

Ecole Les Rossignols, Ishuri ryabonye umwana wa kabiri ku urwego rw’igihugu, ni rimwe mu mashuri yigenga ari mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni Ishuri ubuyobozi bwaryo buvuga ko rirangwa no kugira abana b’abahanga, bitewe ahanini n’uburyo bitabwaho kuva bakigera mu kiburamwaka, kugera ubwo basoje mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, bakagira akarusho ko kuba bafite n’abarimu b’abahanga bahabwa ibikenewe byose, kugira ngo babashe kwigisha bafite icyo batanga, bikaba bigaragarira mu musaruro ikigo gifite wo kugira abana b’abahanga byabahesheje no kugira uwaje mu myanya ya mbere ku urwego rw’igihugu.

Ecole Les rosssignols, ikaba iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Muganza hafi gato ya BK Ababyeyi n’abana kuhagera bikaba biborohera. Bityo Ubuyobozi bugasaba buri wese ubishoboye, kuhazana umwana we bakamubarerera bya Kinyamwuga uko babyiyemeje.


E.Niyonkuru














































