Ubuyobozi bw’Ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’ iri i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru bwatangaje ko imyiteguro yo kwakira Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda igeze kure, ndetse ngo nubwo azahanyura afite urundi rugendo ariko byitezweho gutuma abanya-Pologne bahasura barushaho kwiyongera.
Mu ruzinduko Perida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda bazagirira mu Rwanda kuva tariki 6-8 Gashyantare 2024, harimo n’umwanya wo gusura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.
Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, Padiri Hakizimana François yabwiye IGIHE ko imyiteguro bayigeze kure, kuko uyu ari we mukuru w’igihu wa mbere bagiye kwakira agiye kuhasura gusa.
Ati “Azahanyura by’agahe gato uko batubwiye, ntabwo ari ho azaba aje ngo ahatinde ariko ni urugendo rufitanye isano n’igikorwa n’ubundi yaje aje gusura kuko aje gusura ririya shuri ry’abana batabona bagizemo uruhare mu gufasha ababikira baryubatse kandi na ryo barizanye hariya bakurikije ayo mabonekerwa yabereye i Kibeho, mbese ni yo yatumye baza i Kibeho n’ubundi.”
“Mu bihe byashize haje abayobozi bo muri Guverinoma ya Pologne barahasura, ariko noneho Perezida ariyiziye na Madamu we ni yo makuru dukesha Ambasade na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacu. Ubu rero imyiteguro irarimbanyije, baje kureba uko hameze no kudufasha gutegura, ari na ko kwitegura kuko ni abashyitsi bakomeye baje i Kibeho, ariko ni ubwa mbere haza umukuru w’igihugu, urumva rero twabifashijwemo n’izo nzego z’ubuyobozi cyane cyane MINAFFET.”
Padiri Hakizimana yavuze ko kuba iyi ngoro isurwa n’abayobozi bavuye imihanda yose ari ikimenyetso cy’uko yamaze kumenyekana by’umwihariko mu gihugu cya Pologne kuko hari benshi mu bakirisitu baho bajya bitabira ingendo nyobokamana i Kibeho.
Ati “Izarushaho kumenyekana kuko Pologne isanzwe ihazi, nubwo abavuye mu gihugu cya Pologne bajya baza mu rugendo nyobokamana ariko ubu noneho bizaba bizwi ku rwego rw’igihugu cyose kuko bazaba bakurikirana amakuru y’aho perezida wabo yaciye. Bikaba rero atari ukumenyekana kw’ingoro gusa ahubwo ari n’ubutumwa umubyeyi Bikira Mariya yageneye Isi yose, noneho igihugu cya Pologne kikaba kizarushaho gucukumbura impamvu n’umukuru w’igihugu yahahaye agaciro.”
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, igaragaza ko mu 2019, abanya-Pologne 1086 basuye u Rwanda, mu 2022 baba 572, mu gihe mu mwaka wa 2023 bahise bagera kuri 1403.
Mu 2022, abaturage ba Pologne bari miliyoni 38.1, mu gihe, inzego za Leta zikagaragaza ko 85% ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika.
Padiri Hakizimana ati “Perezida wa Pologne ni n’umukirisitu uko dusanzwe tumuzi, ni umukirisitu ushobora kuza agafata n’umwanya we wo gusenga.”
Yavuze ko Abapadiri bo muri Pologne bagize uruhare mu kuzana Umuryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika [Apalotini] mu Rwanda ndetse no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Hari abayobozi bahaza baje gusengera ibihugu byabo
Padiri Hakizimana yatagaje ko mu bihe bitandukanye hari abayobozi bo mu bihugu bitandukanye no mu nzego zinyuranye bajya bahasura, bagafata umwanya wo gusenga no gusabira ibihugu byabo.
Ati” Barahagenda kandi koko bagasengera ibibihugu byabo. Urabona nko gusabira amatora yo muri Kenya rwose abayobozi barinyabije baza i Kibeho, tubafasha ndetse n’iryo sengeho kandi koko ntabwo ijuru rituremba iyo dusabanye ukwemera.”
Yibukije ko mu mabonekerwa ya Kibeho, Bikira Mariya yatanze ubutumwa busaba abantu guhinduka, gukundana, kubana kivandimwe, gutinya Imana no kubaha amategeko yayo.
Ati “Uwazana twese tukamwumva kandi tukamwumvira Isi yacu yahinduka paradizo nyabyo kuko ibyiza byose burya bihera imbere. Uzagire ibya Mirenge ku Ntenyo ariko ufite umutima utanyurwa, uko byagenda kose uzahora ubiganyamo.”
Uretse ku munsi nyirizina Kiliziya Gatolika ku Isi izirikanaho amabonekerwa ya Kibeho, aho abakirisitu bavuye ku Isi yose baza kuhakorera isengesho, hari n’abahasura mu minsi yihariye bagatura Imana ibyifuzo byabo.
Muri rusange ubutaka butagatifu bwa Kibeho bwagiye busurwa n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda, abo mu bihugu bitandukanye barimo ba ambasaderi b’ibihugu byo muri Afurika n’i Burayi.
Padiri Hakizimana François, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho
Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho isurwa n’abantu b’ingeri nyinshi baza gusengera ibihugu byabo