Amakipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yatembereye Umujyi wa Kigali yishimira igikombe n’imidali yakuye muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Nigeria.
Abakinnyi n’abatoza bagize aya makipe batambagijwe ibice bitandukanye bya Kigali aho bakoresheje inzira ituruka kuri Classic Hotel Kicukiro – Rwandex – Kanogo – Rondpoint mu mujyi – Gereza- Nyamirambo – Kimisagara – Nyabugogo – Kacyiru – KBC – Inteko – Chez Lando – Rwahama – BK Arena – MINISPORTS – Chez Lando basoreza Classic Hotel.
Mu nzira aya makipe yanyuzemo yeretswe urukundo n’abo banyuzeho, bayashimira uko yitwaye mu mikino yahaye Ikipe y’Abagore itike yo kuzahagararira Umugabane wa Afurika mu mikino Paralempike izabera i Paris mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Aya makipe yazengurukijwe mu Mujyi wa Kigali hifashishijwe imodoka ifunguye hejuru, isanzwe ikoreshwa mu gutembereza ba mukerarugendo n’abandi, izwi ka Tembera u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Bagore bakina Sitting Volleyball yatsinze Kenya amaseti 3-0, yegukana Shampiyona Nyafurika, inabona itike y’imikino Paralempike izabera i Paris mu Bufaransa.
Iyi mikino yabereye muri Nigeria ku wa 29 Mutarama-3 Gashyantare 2024, yarangiye Ikipe y’Igihugu mu Bagabo itahanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-0 (25-18, 25-12, 25-16).
Ikipe y’Igihugu y’Abagore igiye gutangira kwitegura imikino paralempike itegerejwe kuva ku wa 29 Kanama kugeza ku wa 7 Nzeri 2024 muri North Paris Arena. Biteganyijwe ko izakorera umwiherero mu bihugu birimo Brésil, u Butaliyani n’u Budage.
Ni ku nshuro ya gatatu, Ikipe y’u Rwanda mu bagore igiye kwitabira imikino Paralempike yikurikiranya. Ku nshuro ya mbere hari mu 2016 ubwo aya marushanwa yaberaga mu Mujyi wa Rio muri Brésil, mu 2021 yabereye i Tokyo mu Buyapani aho u Rwanda rwakoze amateka rutsinda igihugu cyayakiriye amaseti 3-0 kiba icya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kibonye intsinzi mu mikino Paralempike.