Abantu batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, by’umwihariko abanya Gikondo babashije gusoza impera z’umwaka wa 2024 neza, ubwo bagezwagaho igitaramo kidasanzwe cy’Umuhanzi w’Indirimbo zaririmbiwe Imana Cyprien Rwabigwi. Igitaramo cyarasojwe yigaruriye imitima ya benshi ku bari baje kumureba, bityo bamusabira ko bishobotse ubutaha yazataramira muri BK Arena bagakomeza kunyurwa n’inganzo ye bisanzuye.
Ni igitaramo cy’indirimbo zaririmbiwe Imana cy’Umuhanzi Cyprien Rwabigwi, Igitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Gikondo yitiriwe St Vincent Pallotti, kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024 hagamijwe ahanini gufasha abantu gusoza umwaka neza no gutangira undi mu mahoro, baririmbira Nyagasani Indirimbo zimukwiriye.
Ku Isaha y’i Saa cyenda z’amanywa, ahagombaga kuririmbirwa, abantu bari bakubise bamaze kuhuzura. Ibyuma nabyo byifashishwa mu kuririmba no gusakaza amajwi byamaze gutunganywa, maze nyuma y’iminota 30 yonyine Gikondo yose itangira gusakazwamo amajwi n’imihogo myiza y’abahanzi batandukanye, bari baje gushyigikira mugenzi wabo Rwabigwi Cyprien, umunezero utangira ubwo.

Mu kiganiro cye, Bwana Rwabigwi Cyprien avuga ko amaze igihe ataramira abanyarwanda bo mu bice bitanduaknye, muri kino gihe hakaba hari hagezweho Umujyi wa Kigali, aho abantu bahuriye kuri Paruwasi St Vinccet Pallotti i Gikondo kugira ngo bifurizwe gusoza umwaka no gutagira undi mu mahoro bishimira ibyagezweho no guharanira ko u Rwanda rukomeza kurangwa no kugira Abakristu barangwa n’ukuri kandi bashishikajwe ku buri muntu yabaho mu mahoro, mu mutuzo, mu byishimo n’umunezero.
Agira ati “Uyu mwaka wa 2024 tuwusoje neza. Ni ngombwa ko dushimira Imana ibyiza yatugejejeho tukayiririmbira, tukayitaramira, bityo tukerekana ko tuzi gushima bya nyabyo, tukabikora turirimba, dusenga kandi tukifatanya turi benshi. Iki gitaramo rero kigamije ibyo byose tuvuze byo gushima Imana, tunayisaba kudukomereza amahoro, ikadutsindira intambara ku isi, muri Afurika no mu Karere duherereyemo. Twishimiye cyane ko abantu baje kudushyigikira ari benshi kandi bakaryohewe. Ni ikimenyetso kitwereka ko ibyo dukora bigenda bitanga umusaruro mu buryo bugaragara.”

Avuga ko bamaze igihe bazenguruka igihugu bataramira abantu mu ndirimbo nziza zaririmbiwe Imana, inyinshi muri zo zikaba ari iziganisha ku mahoro n’urukundo Isi ikeneye by’umwihariko, bityo ashimangira ko bitewe n’ibyifuzo bya benshi, mu minsi itaha ateganya no kuzabataramira muri Bk Arena, akizera adashidikanya bazakomeza kumushyigikira ari benshi nk’uko babigenjeje i Gikondo.
Ku rundi ruhande, avuga ko binatewe n’uburyo abamaze kumenya uburyohe bw’indirimbo ze, n’abo mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bamwifuje ngo ari benshi, ku uburyo mu minsi iri imbere azataramira abaturage bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Goma n’i Bukavu, kizera ko Imana izabibafashamo kugira ngo uwo muhigo uzahigurwe neza, baririmbana n’abaturanyi Indirimbo zigamije gusaba Amahoro no gushimira Imana.
Benshi mu bitabiriye igitaramo cya Bwana Cyprien Rwabigwi, batangarije Ikinyamakuru Igisabo ko banyuzwe cyane n’uburyo ari umuhanga utangaje mu kuririmbira Imana, baboneraho gusaba n’abandi bahanzi kumufatiraho urugero ndetse bifuza ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze bwagera kuri benshi na henshi hashoboka.
Iki ni igitaramo cyari gishyushye kandi kizihiye abakitabiriye bose, cyane ko Bwana Cyprien Rwabigwi yari afashijwe n’abandi baririmbyi bamenyerewe cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana barimo, GRAND CHŒUR DES AMES DU CHRIST, CHORALE EMMANUEL-PARUWASI GIKONDO< CHORAL ST DOMINIQUE GIKONDO, HEAVEN TRUMPET GROUP, ROBERTO& SALOME, CHRISTELLE, UMUSIZI BUCECE DOMINIQUE na ORESTE NIYONZIMA bose bafashije abantu kuzasoza umwaka neza no gutangira undi mu mahoro baririmbira Nyagasani.

Cyprien Rwabigwi, Umuhanzi umaze kuba icyamamare mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, ni umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bafite indirimbo zifite ubutumwa bwubaka abantu cyane ko ari indirimo ziganjemo gusaba amahoro n’imigisha bikomoka kuna.
Abo amaze igihe ataramira bakaba baranyuzwe bose bityo bamusaba gukomeza kubategurira ibyiza, bakaba baramusabye kuzabajyana muri Bk Arena ubutaha basaba abazitabira kuzaza ari benshi kuko n’ubwo bwose ari hagati bwose bashobobra kuzisanga imyanya yabashiranye.




