Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Kagari ka Mukande, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, barashinja Urukiko rw’Ibanze rwa Ndora kurekura uwitwa Nkuriyumwami Jonas bashinja kuba mu bitero byabiciye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, n’ubwo bwose bari baratanze ibimenyetso byose kuri RIB, banamushinja gutunga ibyangombwa bihabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batishoboye byafashije abana be kwiga nawe akajya avuzwa. Ibyo byose Urukiko rubirengaho arafungurwa runashyingura burundu ibirego yashinjwaga.
Ni bamwe mu baturage barokokeye mu Mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Mukande, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, bavuga ko bahereye cyera bageza ikibazo cyabo ku buyobozi uko bwagiye busimburana, babumenyesha ko uwitwa Nkuriyumwami Jonas yagaragaye mu bitero byabiciye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Cyakora ngo ntiyigeze akurikiranwa, ahubwo agororerwa guhabwa ibyemezo bihabwa abacitse ku icumu batishoboye, biza gutuma abana be bose biga bararangiza, nawe ubwe akajya avuzwa ari nako agenerwa ubundi bufasha bw’abatishoboye, ku nkunga y’icyahoze ari FARG.

Bavuga ko aho RIB imufatiye ngo abazwe ibyo byose, Urukiko rw’ibanze rwa Ndora n’arwo, ngo rwaguye mu mutego wa raporo zo mu nzego z’ibanze zamuvugiraga, bituma arekurwa mu minsi 30 y’agateganyo ikirego kinahita gishyingurwa burundu.
Abarokotse bakaba basaba inzego zibishinzwe, gutanga ubutabera bukwiriye, uwabiciye agahanwa nk’abandi bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyane ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Uko ikibazo giteye
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kagari ka Mukande, Umudugudu wa Nyarunyinya bavuga ko barokotse ku mahirwe y’Imana na RPF yabarokoye, cyane ko abatutsi bari bahatuye bose bashize.
Bavuga ko babazwa n’uburyo babona umwe mubabiciye ababo witwa Nkuriyumwami Jonas wagaragaye cyane mu bitero byabicaga n’ibyasahuraga akomeje kwidegembya.
Bongeraho ko mu gihe cyo gutanga amakuru muri Gacaca, kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakurikiranwe banaryozwe ibyaha bakoze, Nkuriyumwami ngo yatanzweho amakuru kenshi ashinjwa n’abo yiciye n’abo bajyanye mu bitero ariko ahimba ikinyoma ko nawe ngo yahigwaga ndetse ashaka n’ibyangombwa by’uwacitse ku icumu, abifashijwemo n’abayoboraga Ibuka mu Kagari, Umudugudu n’Umurenge batari bamuzi neza.
Abamushinja bavuga ko bakomeje kuzamura ikibazo cye ariko buri gihe abayobozi bakabyitambika, barimo n’uyobora Umurenge wa Ndora kino gihe Theogene Nsanzimana wamaganye cyane abakecuru barega Nkuriyumwami, ababaza icyo bakoraga ngo mu myaka 30 yose ishize.

Cyakora bene kurega ikibazo cyabo cyaje kumvikana, bakomeza kumushinja ko yabiciye ndetse ko yiyise uwarokotse Jenoside agahabwa ibyangombwa bya FARG, ibyo bafata nk’ubushinyaguzi bukabije no gupfobya Jenoside, byatumye atabwa muri yombi na RIB y’Umurenge wa Ndora mu ntangiriro z’ukwezi ku Ukuboza 2024, gusa Urukiko rw’ibanze rwa Ndora rutesha agaciro ibyo aregwa mu kirego RDB00327/2024/TB/NDO, nuko kuwa 23 z’uko kwezi arekurwa by’agateganyo ariko birangirira aho.
Abiciwe bavuga ko bagiye kumva urubanza rwe basohorwa hanze. Bakavuga ko n’ubuhamya bwabo bafatanyije ibyaha bakanabihanirwa bwateshejwe agaciro, ahubwo bumva abamushinjura n’ubuhamya bwatanzwe n’inzego z’ibanze, uri ku isonga kaba Gitifu Theogene Nsanzimana w’Umurenge wa Ndora.
Ikindi abashinja Urukiko, bavuga ni uburyo ngo bahise bihutira kujurira, nyamara Umushinjacyaha wo ku rwego rwisumbuye rwa Butare ngo arababuza ababwira ko Urubanza rwashyinguwe burundu.
Bene kurega, bakibaza icyashingiweho kugira ngo urubanza rusibwe mu misi 30 yonyine rutaracibwa mu mizi, mu gihe umucamanza yavugaga ko bagiye gukora iperereza, bityo bagasaba kurenganurwa.
Uregwa yakingiwe ikibaba na mbere y’uko afatwa agafungwa Urukiko rukamurekura
Abashinja Nkuriyumwami Jonas bavuga ko na mbere y’uko afungwa Umuyobozi w’umurenge wa Ndora Nsanzimana Theogene, uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Ndora Kazungu na Ruhamanya Patrice uhagarariye IBUKA mu kagari ka Mukande, uyu we akaba ngo yari i Burundi mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabaga, akaba atazi iby’uko Nkuriyumwami yishe abantu, ngo ntibyabujije ko bose bamukingira ikibaba.

Bavuga ko ubwo Nkuriyumwami yari amaze gufatwa na RIB, Gitifu Nsanzimana Theogene n’abariya bandi bavuzwe hejuru, bose ngo bifashishije n’abahoze ari inyangamugayo za gacaca, babasaba gukora inyandiko igaragaza ko Nkuriyumwami nta Dosiye ya Gacaca yakorewe.
Ibyo byose na raporo bakoze Gitifu Nsanzimana yazisinyeho zigezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Ndora, ibirego n’Ubuhamya by’abiciwe bihita biteshwa agaciro Nkuriyumwami afungurwa atyo, akaba ngo asigaye avuga ko abamureze baruhiye ubusa ko ntawe uburana n’amafaranga.
Abajyanye na Nkuriyumwami mu bitero byishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batanze ubuhamya mu rukiko ntibyahabwa agaciro
Abagera kuri batanu bavuganye n’ikinyamakuru IGISABO, bagahamya ko bajyanye na Nkuriyumwami mu bitero byishe bikanasahura, bavuga ko batunguwe no kuba uwo bafatanyije kwica yaragizwe umwere, bagahamya ko no mu gihe cya gacaca batanze amakuru yose amwerekeyeho cyakora ntiyitabwaho.
Uwitwa Musafiri twahinduriye izina agira ati “Nkuriyumwami ndamuzi neza. Twajyanye mu bitero byinshi byahize bikanica abatutsi, yewe n’ibyasahuye muri aka gace twari kumwe rwose. Ibyo bashingiraho bamushinjura, bamugira umwere bakavuga ko yacitse ku icumu jye simbizi icyo nzi cyo ni uko twari kumwe mu bitero.”
Undi nawe twahinduriye izina witwa Gaspard, avuga ko atumva na gato igituma Nkuriyumwami yidengembya kandi barakoranye ubwicanyi akabifungirwa.
Agira ati “Inzego z’ibanze na bamwe mu bahagarariye IBUKA nibo bamukingiye ikibaba. Numvise ko hari n’abo ngo yaba yaragabiye. Tuzi neza ko u Rwanda rugendera ku mategeko. Ababishinzwe bazakore iperereza neza, afatwe maze abazwe iby’ubwicanyi yakoze twiteguye gutanga ibimenyetso bimushinja.”
Ni benshi batanze amakuru kuri uyu Nkuriyumwami ko yishe abatutsi benshi akanasahura imitungo yabo, nyamara akaba ari gukingirwa ikibaba. Gusa bose bagahamya ko kuba icyaha cya Jenoside kidasaza bizashyira cyera ukuri ku kagaragara.
Abashinjwa gukingira ikibaba Nkuriyumwami Jonas barabihakana
Umwe mu bavugwa ku isonga yo gutuma Nkuriyumwami Jonas adafungwa ngo akurikiranweho icyaha cya Jenoside akekwaho, ni Ruhamanya Patrice uhagarariye IBUKA mu Kagari ka Mukande, Abarokotse Jenoside muri aka gace, bavuga ko Jenoside yabaye uyu mugabo ari i Burundi, bityo akaba atazi na gato ibyabereye muri ako gace.
Bamushinja ko yanahoze muri Komite y’inkiko gacaca akaza gutambamira ikusanyamakuru ryavugaga ku bwicanyi bwa Nkuriyumwami, kugeza n’uyu munsi Raporo urukiko rwagendeyeho rwanga kumuburanya ikaba ariye ubwe yakoze we na Gitifu Nsanzimana Theogene uyobora Ndora.
Avugana n’ikinyamakuru IGISABO, Patrice Ruhamanya, ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko yarokokeye i Mukande kandi ngo na Jonas yarahigwaga.
Agira ati ”Sinakingira ikibaba umwicanyi, Nkuriyumwami ndamuzi neza yarokotse, abamushinja barabeshya nta Jenoside yakoze ni amatiku, yayikora ate se kandi nawe yarahigwaga?”.
Abajijwe niba hari uwo mu muryango wa Jonas waba warazize Jenoside yemera ko ntawe, cyakora ngo ntibikuraho kuba yararokotse. Avuga cyakora ko hari mukuru we wiyahuye yanga ko bamwica.
N’ubwo bwose uyu Patrice ahakana, abamushinja, bavuga ko arangwa n’ibinyoma.
Bavuga ko ariwe nyirabayazana wo gutuma Jonas adafungwa, ku buryo muri kino gihe, afatanyije n’uwitwa Mukangwije Josephine wabaga ahitwa i Musha mu gihe cya Jenoside, uwitwa Musine wabaga i Ntyazo, Mukaminega Esperance wabaga i Rutonde, bose bakaba batazi ubwicanyi bwa Nkuriyumwami, bakaba birirwa batoteza abatanze amakuru kuri Nkuriyumwami, bavuga ko baruhiye ubusa abatsinda ngo ataburanye.
Ni muri urwo rwego abo barokotse Jenoside bamushinja ngo bari gutotezwa bakaba bishingana ku buyobozi, kuri RIB na Polisi, bitewe ahanini n’uko babangamiwe cyane n’abashinjura ba Nkuriyumwami, mu gihe Jenoside ubwo yabaga batabaga mu kagari ka Mukande.
Abayobozi baravuga iki? kuri Nkuriyumwami Jonas ushinjwa gukora Jenoside Urukiko rukamurekura ataburanye.
Ubwo ikinyamakuru IGISABO cyahamagaraga Nsanzimana Theogene Gitifu w’Umurenge wa Ndora, ngo avuge ku byo ashinjwa byo gukora raporo ishinjura ukekwaho gukora Jenoside bigatuma arekurwa, ntiyabashije kwitaba Telefoni n’Ubutumwa bwanditse ntiyabusubiza.
Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gisagara, Jerome Mbonirema, avuga ko yumva nta kintu yavuga ku bintu biri mu rukiko.
N’ubwo uyu avuga gutya ariko abashinja Nkuriyumwami bavuga ko ntacyo yabafashije, cyane ko nawe yumise ibyo uwitwa Patrice utaharokokeye avuga, agahita ngo abiha umugisha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga we yavuze ko ntacyo abiziho. cyakora ashimangira ko ubwo biri mu nkiko ukuri kwabyo kuzagaragara.

Ikinyamakuru IGISABO cyandikiye E-mail Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu “MINUBUMWE”, tubaza icyo bavuga ku muntu bivugwa ko yaba yarabaye Umugenerwabikorwa n’icyahoze ari FARG, inshingano zayo zikaba zarahawe iyo Minisiteri, uwo muntu akaba atarabikwiriye, ntabwo babashije gusubiza.
Cyakora umwe mu bakozi ba Minisiteri wasabye ko tutamutangaza mu nkuru, yavuze ko nabo batabasha kugira icyo bavuga ku bintu biri mu nkiko, adusaba gusobanuza IBUKA.
Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu Philbert Gakwenzire, avuga ko amaze kumva ikibazo cy’umuntu ushinjwa gukora Jenoside akarekurwa ataburanye nawe atabashije kubisobanukirwa.

Avuga ko yabajije abamuhagarariye mu Karere ka Gisagara, ariko ntibamuha igisubizo kimunyuze.
Agira ati “Sinanyuzwe n’igisubizo nahawe n’abahagarariye IBUKA mu Karere abashinja uwabiciye bakoreramo. Cyakora ikibazo ngiye ku kigira icyanjye. Turaza gushyiraho intumwa zihariye zigende zicukumbure umuzi w’ikibazo, igisubizo kizavamo tuzababwira, ndetse nibinashoboka tubashakire umunyamategeko wo kubafasha.”
Inshuro nyinshi nabwo twahamagaye Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, ngo atubwie icyashingiweho harekurwa umuntu ku rwego rw’ibanze ushinjwa Jenoside ndetse n’urubanza rugasibwa, icyaba cyarashingiweho, ntitwabashije kumubona cyane ko igihe yaduhaga tuzamuboneraho atabonekaga nabwo.

Ikibazo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Kagari ka Mukande, Umudugudu wa Nyarunyinya, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo kimaze igihe cyaraburiwe igisubizo.
Iki ni ikibazo cyakagombye gukurikiranwa kitaweho n’abo bireba hatabayeho guca ku ruhande, cyane ko abiciwe nyiri izina, uwo bashinja ashinjurwa n’abakagombye kugaragaza ukuri.
Ku rundi ruhande abafatanyije n’ushinjwa kujyana mu bitero byishe abantu benshi bakanasahurana ndetse bagahamwa n’ibyaha bagafungwa, bavuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Ndora rwagaragaje ubushake n’intege nkeya zo gukora iperereza, ahubwo rukagendera ku magambo y’uruhande rushinjura, abarega Nkuriyumwami n’ubuhamya bw’abakoranye nawe ibyaha ntibahabwe agaciro.
Abarokotse Jenoside bo muri ako gace, bahamya ko mu gihe cyose Nsanzimana Theogene, Gitifu wa Ndora yaba akomeje kuyobora ndetse n’abahagarariye IBUKA nka Patrice batazi iby’ubwicanyi bwabereye muri ako gace, ko nta cyizere na gito cyo kuzabona ubutabera bifuza, bityo bagasaba inzego zikuriye aba bayobozi, kugira icyo zakora kugira ngo abiciwe bahabwe ubutabera bifuza.




IGISABO.rw