Mugihe abanyarwanda bamaze kumenya no gusobanukirwa akamaro ko kunywa Ikawa, abayitegura nabo bakaba biyongera umunsi ku wundi mu bice bitandukanye by’u Rwanda, IBTC yashinze ikigo kigisha kikanongerera ubumenyi abifuza kuba abanyamwuga mu kuyitunganya, ku buryo abasoza bahita basamirwa hejuru n’amahoteli n’amaresitora yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Ibi ni ibitangazwa na Madame Perpetue Mukamusinga, umuyobozi akaba n’uwashinze IBTC, ikigo gihugura kikanigisha abifuza kugira ubumenyi mu gutegura Ikawa, uvuga ko ikigo ayoboye cyashinzwe muri 2021 kigamije ahanini gufasha abanyarwanda kumenya gutegura Ikawa neza, ibyo bikaba ngo byaratanze umusaruro, cyane ko nko mu baharangije mu mwaka wa 2024 bagera kuri 247, muribo 182 bahwanye na 74% bahise babona akazi.
Agira ati “Iki ni ikigo kimaze imyaka 4 gitangiye imirimo yacyo, cyatangiye mu kwezi kwa Kane 2021, kikaba gifite intego yo kwigisha no guhugura abifuza kumenya gutunganya Ikawa “Integrated Barista Training Centre”, tukaba dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu Rwanda no mu mahanga. Abasoje hano bakaba bakirwa muri za Hotel nama resitora yo mu gihugu hose, hakaba hari n’abamaze kubona akazi mu bihugu byo hanze nka Quatar na Dubai n’ahandi.”

Madame Perpetue, avuga ko gutegura ikawa mu Rwanda bihageze vuba, ikigo cyabo kikaba gifite ubuhanga bwo kwigisha ibigendanye ni Ikawa muri rusange, ku buryo bamaze kumenywa bakaba basigaye basurwa na benshi.
Ku rundi ruhande, avuga ko bakira abantu bose babyifuza ari abato n’abakuru, ku buryo mu kigereranyo cy’abo bakiriye harimo ufite imyaka 9 n’undi wa 12 umukuru akagira 62.
Avuga ko ubwo batangiraga kwigisha, amasomo yabaga mu gihe cy’iminsi 14, ubu bakaba bari kwiga igihe cy’iminsi 30, mu gihe gitaha bakazaba biga amezi atatu bagendeye ku nteganyagisho nshya, iri gutegurwa ku bufatanye bwa RTB, abazajya basoza bakazaba bafite ubumenyi n’ubuhanga bwisumbuyeho.
Ku bigendanye n’ibyo bakorera abasoza muri IBTC, Madame Perpetue, avuga ko muri rusange bafashwa kubona uburyo bwo kwimenyereza umwuga “INTERNSHIP”, Bagafashwa no kubona akazi. Cyane ko banafite abafatanyabikorwa baba bifuza abakozi benshi ndetse n’abashaka kwikorera bakagirwa inama z’uburyo babyifatamo, byose bigakorwa nta Komisiyo basabwe.

Madame Perpetue Mukabasinga, avuga ko ashimishwa n’uburyo abanyarwanda bamaze gusobanukirwa no kunywa Ikawa, bikagaragazwa n’uburyo ibigo, amakoperative n’ababyeyi bo mu byiciro bitandukanye, bakomeje kuzana abana babo kwihugura muri IBTC, kugira ngo bamenye uburyo bwo kuyitunganya, ku buryo no mu biruhuko bohereza abana, barimo n’abiga mu mashuri abanza.
IBTC Ltd, ni Ikigo gihugura abantu bo mu ngeri zitandukanye uburyo bugezweho bwo gutunganya Ikawa.
Nyiri kugishinga ariwe Madame Perpetue Mukabasinga, afite amahugurwa menshi muri uwo mwuga, yaherewe mu bihugu bitandukanye nko muri Amerika no muri Afurika, anakora ako kazi igihe kirekire. Bikaba ngo ari nayo mpamvu yahisemo gusangiza ubwo bumenyi afite abanyarwanda bose babyifuza.

Ubuyobozi bwa IBTC Ltd, buvuga ko bafite intego 2 z’ingenzi, ari zo : Vision, birimo kongera ubushobozi bw’abaturage bo mu Rwanda ku bigendanye n’ikawa, binyuze mu mahugurwa n’uburezi no guteza imbere imibereho myiza, ubukungu n’amarangamutima mu muco w’Ikawa mu Rwanda.
Hari kandi Goals: Birimo Intego yo gufasha abahugurwa kwiga bagatsinda, bagakurikiranira hafi ubumenyi bahawe kugira ngo babone icyo bakora bazi neza, haba kubakorera abandi cyangwa se abikorera, bakurikije ubumenyi baba bavanye muri IBTC.
Mu mwaka ushize wa 2024, muri IBTC, abasoje bageraga kuri 247, barimo abakobwa 110 bangana na 35% mu gihe abahungu bari 137 bangana na 65%.

Muri aba basoje, abagera ku 182 bangana na 74%, bahise babona akazi mu Rwanda no mu mahanga, abandi nabo bakaba barahisemo uburyo bwo kwikorera kandi bose ngo ubu bafite imishahara guhera ku bihumbi 100 kuzamura hejuru.
Ubuyobozi bw’ikigo, busoza busaba abashaka kuza kwihugura mu buryo bwo gutunganya Ikawa, kuza ari benshi kwihugura mu Murenge wa Kimironko aho bakorera, Akarere ka Gasabo, kugira ngo babone uburyo bwo kubona akazi mu mahoteli n’amaresitora bigezweho ndetse n’abashaka kwikorera, amarembo akaba akinguriwe buri wese.








E. Niyonkuru