Mu gihe abantu bakomeje kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, umuhanzi w’Iicyamamare mu ndirimbo zaririmbiwe Imana Cyprie Rwabigwi uzwi ku ndirimbo yabiciye bigacika igira iti “NKUBONE” afatanyije n’amakorari n’abandi baririmbyi batandukanye bateguriye abatuye i Gikondo n’abandi bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo mu gitaramo giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 29/12/2024 kuri Paoisse St Vincent Pallotti ya Gikondo.
Ni igitaramo Bwana Cyprien Rwabigwi azaba afatanyijemo na GRAND CHOEUR DES AMES DU CHRIST, CHORALE EMMANUEL-PARUWASI GIKONDO, CHORALE ST DOMINIQUE GIKONDO, HEAVEN TRUMPET GROUP, ROBERTO & SALOME, CHRISTELLE, Umusizi BUCECE DOMINIQUE na ORESTE NIYONZIMA.
Iki gitaramo kizatangira guhera Saa cyenda ku cyumweru kuwa 29 Ukuboza 2024 kwinjira bikaba ari UBUNTU bityo abantu bakaba batumiwe bose kugira ngo batangire umwaka neza wa 2025 bari kumwe n’Umuhanzi w’indirimbo zaririmbiwe Imana zikunzwe kandi zigezweho.
