Benshi mu bakristo bakunze amasengesho yaberaga ku Itorero Inkuru Nziza mu mujyi wa Kigali mu bihe bishize bakaba bamaze igihe batabasha kuyakurikirana, Ubuyobozi bukuru bw’iri torero mu Rwanda, buvuga ko umushinga wo kunoza ibigendanye n’inyubako nshya y’urusengero yamaze gukorwa, bityo mu gihe kitarambiranye ibikorwa byo kubaka bikazatangira maze abari baranyuzwe n’amasengesho yahaberaga cyane cyane mu kiruhuko cya saa Sita bakazongera gutaramira ‘Umwami Yesu’ bishimye kandi bari ahantu hagari hisanzuye.
Ni ibigarukwaho na Pasiteri Ngendahayo Juvenal Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, uvuga ko muri rusange ibikorwa bya Leta byo gusaba ivugururwa ry’inyubako z’insengero n’amadini ari igikorwa kiza kuko bizafasha abakristu kujya bateranira ahantu hafite isuku, ubwisanzure, n’umutekano uhagije.
Avuga ko ku birebana n’Itorero Inkuru Nziza ahagarariye, nabo bafite insengero zasabwe kuvugururwa, bakaba bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibisabwa byose biboneke, maze abakristu babashe guteranira hafi y’aho batuye mu buryo buboroheye.

Agira ati “Muri izo nsengero zisabwa kuvugururwa, harimo n’urusengero rwo ku kicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali. Muri kino gihe tukaba twararangije gukora inyigo yayo ku buryo abagomba kubidufashamo nabo babonetse, muri iyi minsi mike iri imbere dufite inama yo kubinoza izaba ihuje abafatanyabikorwa bo mu ngeri zitandukanye, izaba igamije ahanini kunoza umushinga w’inyubako, ku buryo twizera tudashidikanya ko mu gihe gito imirimo yo kubaka izatangira, hanyuma no mu gihe kitarambiranye tukizeza abakorera mu Mujyi wa Kigali imirimo itandukanye bakundaga kuza mu masengesho ku Nkuru Nziza yo mu gihe cy’ikiruhuko cya Saa sita, tukizera ko bazaba basubijwe cyane ko hanahuzaga abakristu baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi kandi bo mu madini n’amatorero atandukanye.”
Avuga ko hagiye kubakwa urusengero rugezweho rununini rw’amagorofa menshi ruzaba rukikijwe n’andi mazu yo gukoreramo ndetse n’agamije ibikorwa by’iterambere bigamije guteza imbere itorero muri rusange.
Itorero inkuru nziza rinafite ibikorwa bigendanye n’imibereho myiza y’abaturage, iterambere n’uburezi
Agaruka ku bikorwa bitandukananye by’Itorero Inkuru Nziza, Pasiteri Juvenal Ngendahayo, avuga ko ubusanzwe Itorero Inkuru Nziza, rigamije ahanini kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo no gukora ibikorwa by’iterambere n’imibereho y‘abaturage.
Ku bigendanye n’imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bafite ibitaro by’icyitegererezo bivura amagufwa n’ingingo biherereye mu murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, bikaba biri ku rwego rw’igihugu ku buryo byakira neza ababigana, cyane ko bifite abaganga b’inzobere bakira neza ababagana.
Ku birebana n’ibikorwa by’iterambere, avuga ko bafite amashuri yo mu byiciro bitandukanye bashinze bagamije gushyigikira gahunda ya Leta y’uburezi kuri buri wese.
Agira ati “Ku birebana n’iterambere mu burezi, dufite ibigo by’amashuri yisumbuye, amashuri abanza, amashuri y’inshuke, amashuri y’imyuga n’amashuri yigisha gusoma no kwandika. Ibyo byose ni ibigamije gufasha abantu bose kugira ngo nyuma yo gusenga hanaboneke uburyo bwo kwiga kandi neza. Tubikora kandi tugamije gutoza abantu gukora ibikorwa bibaganisha ku iterambere n’imibereho myiza kugira ngo nk’uko bivugwa Roho nzima ibashe gutura mu mubiri muzima.”
Itorero Inkuru nziza rifite ibitaro bivura indwara z’amagufwa n’ingingo ry’icyitegererezo”
Mu bikorwa by’Itorero Inkuru nziza bigendanye n’Imibereho myiza y’abaturage harimo n’Ibitaro by’Icyitegererezo bivura indwara z’amagufwa, bikaba biherereye mu Murenge wa Gikondo.
Umuyobozi wabyo Dr Jean Bosco Mpatswenumugabo, avuga ko ari ibitaro byashinzwe mu 1997 bigamije ahanini gufasha abari bafite ibikomere bikomeye basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 cyane ko habonekagaga umubare w’abantu benshi bacitse amaguru, amaboko n’ibindi bikomere by’umubiri bisabwa kwitabwaho n’abaganga b’abahanga kugira ngo baramire ubuzima bw’abo bantu.

Avuga ko mu by’ukuri batangiye kuvura mubihe byari bigoye, cyakora uko imyaka yagiye yicuma, abagana ibitaro niko umubare wabo wagiye wiyongera n’ibikorwa by’inyubako z’ibitaro ziraguka, ku buryo ibitaro by’inkuru Nziza biri mu bitaro bitatu mu gihugu bikomeye bitanga serivise zigendanye n’uburwayi bw’Amagufwa n’ingingo, muri kino gihe bakaba bakira abarwayi baturutse mu gihugu hose.
Agira ati “Buhoro buhoro ibitaro byarakomeje birakura, ababigana baba benshi, tukaba twakira akenshi abafite Transiferi zibazana zitangwa n’ibitaro bibifitiye ububasha cyane cyane abafite mituwele cyangwa ubundi bwishingizi cyakora n’abaje ku giti cyabo nabo barakirwa nta kibazo.”
Ku birebana n’Indwara zivurirwa mu bitaro by’Inkuru nziza, Dr Jean Bosco Mpatswenumugabo, avuga ko bavura indwara zikurikira:
- Imvune z’ubwoko bwose
- corrective orthopedic surgery: (Gukosora ubumuga bw’ingingo)
- Joint replacement surgery => Hips and knees (Gusimbuza ingingo zarwaye => Amatako n’amavi
- Sport injuries corrections (Imvune zo muri siporo)
- Gutanga insimburangingo n’Inyinganirangingo (Prosthesis and Orthotic)
- Rehabilitation/Physiotherapy
- Dentistry (Kuvura amenyo)
- Ophthalmology (Kuvura amaso)

Avuga kandi ko kubera gutanga serivise nziza no kugira abaganga b’abahanga mu byo bakora, byatumye umubare w’abagana ibitaro uba mwinshi, ku buryo nk’ibyumba byakira abantu bafite 32 bikaba cyakora bitakigendanye n’abaza bose babagana, ariyo mpamvu ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza bufatanyije na Leta n’abafatanyabikorwa, hari gutegurwa uko byakwagurwa hitawe cyane cyane ku ndwara zihavurirwa, abagana ibitaro nabo bakaba bamaze kurenga ubushobozi bwo kwakirwa.
Ku rundi ruhande, avuga ko hifuzwa ko hakubakwa ibitaro binini kandi bigari n’ubwo bwose bisaba ubushobozi bwinshi atanahamya ko Itorero Inkuru Nziza, cyangwa se Leta ko babibonera ubushobozi vuba, ariko umushinga ngo urahari wo kwagura ibitaro ku buryo byashobora kugira ibyumba byibura 150 bya kwakira abajya mu bitaro n’ibindi byumba byinshi byo gukoreramo serivise zitandukanye z’ibitaro birumvikana.
Ku birebana n’ingorane ibitaro byaba bihura nazo, birimo n’uko inyubako zitakibasha kwakira ababagana kuko ari benshi, Pasiteri Juvenal Ngendahayo, Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda ari naryo ribihagarariye, avuga ko mbere na mbere bashimira Leta y’u Rwanda uburyo yabafashije muri byinshi kuva byashingwa mu 1997 kugeza ubu.

Bityo akavuga ko bizeye badashidikanya bakizera ko n’Umushinga bafite wo kubyagura bazafatanya, kugira ngo abarwayi bagana ibitaro ari benshi bazakomeze kugerwaho na serivise zose bifuza bisanzuye.
Pasitoro Juvenal Ngendahayo, avuga ko ari byinshi bashimira Leta birimo n’ivugururwa riri gukorwa mu madini n’amatorero bizatuma abigisha n’abayobozi bazaba barangwa no kugira ubushobozi buhagije bwo gukorera abakristo bashinzwe neza, ndetse hakabaho n’insengero na kiliziya zirangwa n’umutekano no gukorera mu mucyo.
Ku bigendanye na zimwe mu nsengero zabo zitarabasha gukora, avuga ko abakristo bari gukorana umuhate kugira ngo zibashe kuzuza ibisabwa.
Asaba abatarabigeraho, kujya bifatanya n’amatorero y’abavandimwe baturanye, abatabishoboye bagasengera mu ngo no mu mutima cyane ko ahantu hose Imana iba iri kumwe nabo.
Itorero Inkuru Nziza rimaze kugera ku bikorwa byinshi mu Rwanda bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza no gukora ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere, ryageze mu Rwanda rizanywe n’abavugabutumwa b’abanyamerika mu 1962.
Mu 1984 Itorero ryaje kugaba amashami mu gihugu hose. Kugeza ubu harabarurwa amatorero 156. Mu Ntara ya Kigali, Iburasirazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru n’i Burengerazuba.



ANDI MAFOTO:






E.Niyonkuru