Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Nyakabanda, bavuga ko Umurenge wabo wabereyemo ubwicanyi bukabije, kugeza ubwo abari babashije kwihisha, uwari Konseye Nyirimanzi Gregoire ababeshye ko hatanzwe ihumure, maze bava mu bwihisho bigatuma bicwa n’Interahamwe bose.
Ibi ni ibyagarutsweho mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Murenge wa Nyakabanda, cyabaye kuri uyu wa 09 Gicurasi 2025, maze mu butumwa butandukanye bwatanzwe hagarukwa ku bwicanyi ndengakamere bwabereye muri uwo Murenge, aho Abatutsi batangiye kwicwa na mbere ya Jenoside.
Havuzwe kandi ibyobo byacukuwe byatawemo Abatutsi benshi b’inzirakarengane, abahunze nabo bakicirwa mu mayira kuri za bariyeri zari nyinshi, ababashije kwihisha, Ubuyobozi bukababeshya ko hatanzwe ihumure ryo kutongera kwica Abatutsi, bava mu bwihisho baricwa bose ku itariki ya 9 Mata 1994 ntihagira n’umwe urokoka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Madame Florence Ntakontagize, avuga ko Umurenge wabo wahuye n’ibyago bikomeye cyane, kuko Abatusi bahigwaga babuze ubwinyagamburiro, bitewe ahanini n’uburyo bari bakikijwe n’imirenge yuzuye Interahamwe yari ibagoteyemo hagati ya Kimisagara, Rwezamenyo, Biryogo ndetse na Nyamirambo.

Agira ati “Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Nyakabanda bwatangiye mbere ya Jenoside yo muri Mata 1994. Batotejwe bikomeye mu gihe cy’amashyaka, ku buryo abenshi banasenyerwaga izuba riva. Mu gihe cya Jenoside barahizwe baricwa karahava, bitewe ahanini no kutagira ubwinyagamburiro bwaho bahungira, ibyatumye bicirwa mu mazu yabo, abandi bicirwa kuri bariyeri bagerageza guhunga, abari bagerageje kwihisha babeshywa n’Ubuyobozi ko habayeho ihumure, basabwa kuva mu bwihisho nyamara yari amayeri y’Interahamwe kuko zabishe ntizasigaza n’umwe.
Agaya cyane abicanyi bahisemo kumara ubwoko bw’Abatutsi ngo babone uko bigarurira ibyabo nyamara bikaza kubapfubana kuko ingabo zari iza RPF zarokoye abicwaga hakimakazwa ubumwe n’amahoro, u Rwanda rukaba rurangwa n’iterambere rikomeje kugerwaho kubera imiyoborere myiza y’Abayobozi b’igihugu barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 banze guheranwa n’agahinda maze bashyira mu bikorwa gahunda za Leta zibasaba kwishakamo ibisubizo, benshi bakaba bamaze kugera ku bikorwa byinshi by’indashyikirwa, abadafite amikoro bakaba bafashwa na Leta hakurikijwe uko amikoro agenda aboneka, nko kububakira cyangwa gusana amazu ashaje ndetse no kubafasha gukora imishinga ibyara inyungu.
Mu kiganiro kerekeranye n’amateka yaranze u Rwanda kigendanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bwana Jean Leon Nyirimanzi, agaruka cyane ku macakubiri n’ivangura byaranze ubutegetsi bubi bwayoboye u Rwanda kuva muri Repubulika ya mbere n’iyakabiri, aho umututsi yatotejwe akimwa uburenganzira bwo kuba mu gihugu cye atekanye nk’abandi.

Avuga ko icyatumye Jenoside ishoboka mu Rwanda habanje ngo gucika umuco, ubumwe bw’abanyarwanda burabura haza amacakubiri, ari nabyo byorohereje abakoze Jenoside, cyane ko babanje gutesha abo bicaga agaciro bakabambura Ubumuntu.
Agira ati “Ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Nyakabanda ni kimwe n’ubwabaye n’ahandi hose mu Rwanda, cyane ko icyari kigamijwe kwari ukwica umututsi wese aho ava akagera mu gihugu hose. Mu by’ukuri uretse ubutegetsi bubi bwayoboye u Rwanda, cyera nta macakubiri yabagaho. Abanyarwanda bari bunze ubumwe, bahingirana bakagurizanya, bagasangira inzoga. Cyakora ubwo bumwe abatifuzaga ko buramba barabusenye, babiba amacakubiri muri bene kanyarwanda, kugeza ubwo hateguwe Jenoside yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni b’inzirakarengane.
Avuga ko nta bintu by’amoko byabaga mu Rwanda, uretse nk’abantu barwanaga bapfa ingoma cyangwa se ingabo zambariraga urugamba, zigamije kwagura igihugu barwana n’andi mahanga, ibigendanye n’amoko abantu bapfa ngo ntabyabagaho.
Bwana Modeste Ntaganira, warokokeye Jenoside mu Murenge wa Nyakabanda, avuga ko abavuga ko Jenoside yatewe n’urupfu rwa Habyarimana ko ari ibinyoma, kuko abicanyi batangiye gukora ibarura ry’Abatutsi na mbere y’urupfu rwe, bagamije ahanini kugira ngo umugambi wo kubica uzaborohere igihe nikigera.

Agira ati “Muri Nyakabanda habaye ubwicanyi bukabije, cyane ko twahizwe tukicwa ugerageje guhunga agatangirwa n’Interahamwe zo muyindi mirenge ikikije Nyakabanda agahita yicwa.”
Avuga ko abishe Abatutsi bikojeje ubusa, kuko n’ubwo bwose bari bazi ko babamazeho, bake barokotse bashibutse amashami, abana babo barakuze, kubwe akishimira uburyo mu minsi ya Noheli bamutaramiye bakamukikiza akuzura umunezero.
Madame Usanase Uwera Yvonne, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyakabanda, avuga ko bagize ibyago bikomeye mu Murenge wabo, cyane ko abishe bagiye baturuka impande nyinshi bakica Abatutsi bakabamaraho.

Avuga ko bari bafite umukonseye utari ushyigikiye ubwicanyi akurwaho na Leta y’Abatabazi ihita yimika uwitwa Nyirimanzi Gregoire wari ufite imyitozo ihagije y’Interahamwe, ayobora ubwicanyi kandi abushishikariza n’abandi bicanyi, bica Abatutsi bose babamaraho.
Agira ati “Bishe abantu bacu harokoka mbarwa. Gusa tubabazwa n’uburyo hari benshi banangiye, ntibatange amakuru yaho bazi bajugunye imibiri y’abacu. Cyakora ntituzongera kubinginga ngo batange amakuru. Tuzayishakira kandi turabishoboye bitewe n’ikoranabuhanga, n’ikimenyimenyi mwumvise uwafatiwe muri Amerika wo muri uyu Murenge, wari warakatiwe na Gacaca akaba agomba kubazwa ibyo yakoze.”
Avuga ko mu Murenge wa Nyakabanda, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 09 Gicurasi, bitewe n’uko kuri iyo tariki, aribwo abari barahungiye kuri Croix rouge, babasohoyemo bose barabica ari nabwo n’abari barihishe bose bishwe.
Asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagenzi be, gukomera bagashikama bagakora, cyane kuko bafite Leta nziza ibakunda, ibashakira ibyiza burigihe, kugira ngo bahore barangwa n’ubuzima bwiza.
Bityo abizeza ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi mu Rwanda cyane ko ruyobowe mu buryo bwiza, abayobozi b’igihugu bakaba bashakira ineza abanyarwanda bose.
Senateri Madame Murangwa Hadja wari umushyitsi mukuru, avuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari uburyo bwiza bwo guha icyubahiro abishwe bazira uko bavutse, bikaba n’umwanya wo kwamagana abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubireka kuko nta nyungu bateze kuzabibonamo na gatoya.

Avuga ko yishimira kuba yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda, mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi 1994. nk’abasenateri bakaba ngo bashyigikira amategeko ahana ibyaha bya Jenoside, batanga umusanzu wabo kugira ngo abantu basobanukirwe n’amategeko birinde amacakubiri, babane neza mu mahoro birinda ibyo abakoloni babashyizemo bakabisiga inyuma kuko bose ari abanyarwanda bagomba kuba umwe.
Kimwe n’uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyakabanda, avuga ko batazakomeza kwinginga abadashaka gutanga amakuru, kandi ngo uzajya agaragaza kudatanga amakuru kandi ayazi neza, ngo nta kabuza uwo nguwo azajya akurikiranwa n’ubutabera abiryozwe.
Umurenge wa Nyakabanda wibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri uyu wa 09 Gicurasi 1994, ni umwe mu Murenge ugize Akarere ka Nyarugenge, ukaba warapfushije umubare utabarika w’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Abarokotse Jenoside bavuga ko bashyize hamwe kandi ko aharanira iteka kwiteza imbere no guharanira iterambere ry’igihugu bamagana abashobora kuzongera kubakurura mu nzangano n’amacakubiri, bagaharanira Kwibuka biyubaka.


ANDI MAFOTO:










