Kimwe n’ibindi bigo bicukura bikanagurisha amabuye y’agaciro mu Rwanda, Ubuyobozi bwa Big Mining Company Ltd ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ruhango. Buvuga ko ababeshya bagamije guharabika u Rwanda ko nta mabuye y’agaciro rufite ko bibeshya cyane, kuko nk’ubutaka bakoreraho imirimo yabo bubitse amabuye menshi ashobora gucukurwa mu gihe cy’imyaka 50 atarashiramo.
Ni ibigarukwaho n’ubuyobozi ndetse n’abakozi ba kampani yababigize umwuga icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana, akagari ka Mpanda, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 11 Werurwe 2025 kigamije ahanini kwerekana no gusobanura ibikorwa byabo bigendanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace.
Muri make bagaya cyane abakwiza ibyo bihuha ko mu Rwanda nta mabuye y’agaciro ahari, bakabikora bigiza nkana kandi ngo inyigo zakozwe n’abakoronije u Rwanda zerekanye mu buryo bwuzuye ko ari igihugu kiyakungahayeho mu bice bitandukanye, ubushakashatsi bwagiye bukurikiraho nabwo bukerekana bidashidikanywaho ko ibice bitandukanye bibitse umutungo kamere u Rwanda rushobora gukoresha mu gihe kirekire kitagenwe.
Bwana Eugene SHUMBUSHO, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Big Mining Company Ltd, avuga ko uretse no kuba mu bice bitandukanye byo mu gihugu hari ama kampani menshi acukura akanatunganya umusaruro mwinshi w’amabuye y’agaciro, ku birebana muri Big Mining Company Ltd, babona umusaruro w’amabuye uhagije mu gace bakoreramo, ari nabyo byatumye babasha kubona n’ubushobozi bwo guteza imbere abaturage baho bageza kuri bamwe amashanyarazi, bishyurira bamwe mu batishoboye ubwisungane mu kwivuza, guharura imihanda n’imigenderano bihuza utugari n’imidugudu, bagamije ahanini gushyigikira no guteza imbere imibereho myiza y’abaturanyi babo.

Agira ati “Tumaze igihe dutangije igikorwa cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri kano gace nyuma y’inyigo yagaragaje ko hari amabuye menshi umuntu yazacukura n’imyaka 50 atarayamaramo. Kugira ngo tugere ku musaruro twifuza tubikesha imbaraga z’abakozi bafite uburambe bashinzwe kuyacukura mu buryo bugezweho, tukagira n’abahanga mu kuyayungurura kugira ngo haboneke amabuye y’agaciro nyirizina yifuzwa, cyane ko tuba ducukura Gasegereti na Koruta ku buryo mu gihe cy’ukwezi tuba tumaze gutunganya hafi Toni 5 z’umusaruro w’amabuye y’agaciro.”
Akomeza avuga ko icyo bashyize imbere muri rusange, ari uguteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gace bakoreramo bayabyaza umusaruro, ari nako kandi bazamura akarere ka Ruhango by’umwihariko aho bakorera.
Ku rundi ruhande, avuga ko bakoresha abakozi barenga 500 barimo n’igitsinagore, bose bakaba bahabwa ibigenerwa umukozi byose birimo ubwishingizi, imisanzu ya RSSB, Ejo Heza n’ibindi.
Bwana Ange Serge MUCYO MUHIRE Enjeniyeri wa Big Mining company Ltd, avuga ko mu bikorwa byabo bya buri musi bigendanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakoresha ibikoresho bigezweho kandi bagakorana n’abakozi bafite uburambe banabihuguriwemo, kugira ngo ubucukuzi bwa kino gihe bube ubwa kinyamwuga, bitandukanye cyane n’ibya gakondo byakoreshwaga mu bihe bya cyera.

Agira ati “Dufite abakozi babishoboye kandi umusaruro uboneka urashimishije. Dukoresha uburyo bw’indani bwo kwinjira mu musozi intambike tugakora inzira itugeza aho amabuye ahereye nyirizina twifashishije umuriro w’amashanyarazi, bitandukanye n’ubutadowa n’amatara ya Peteroli byakoreshwaga mu bihe bya cyera. Ikindi twavuga ni uko ibirombe byacu biba bifite umutekano uhagije, ku buryo ntawushobora kwinjira mu gace gakorerwamo atabifitiye uruhusa. Dufite kandi aba agoronome bashinzwe kubungabunga ibidukikije bateresha ishyamba ahamaze gucukurwa hagasibanganywa n’ibisimu byamaze gukoreshwa.”
Avuga ko abakozi babo na none baba bafite ibibarinda impanuka byabugenwe, yaba abacukura n’abashinzwe gutunganya umusaruro kuva ukivangurwa n’umucanga kugeza ku bawutunganyiriza mu mashini.
REBA HANO MU BURYO BW’AMASHUSHO:
Ikindi avuga ni uko bafite ibikoresho bigezweho n’amamashini bibafasha gutunganya umusaruro w’amabuye y’agaciro kugeza ubwo agejejwe ku isoko, amabuye kandi agasohoka yuje ubuziranenge ariho n’ibirango biranga amabuye yacukuwe mu Rwanda, bihabanye cyane n’ababeshyaga ko u Rwanda nta mabuye ahagije rufite bagambiriye kurusebya gusa.
Big Mining Company Ltd yateje imbere agace ikoreramo ka Byimana
Uretse ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na Big Mining Company Ltd, ari nabyo byibanze bakora, kampani yahisemo no gufatanya na Leta ku bigendanye n’ibikorwa remezo aho ingo zigera ku 10 zahawe umuriro w’amashanyarazi, batunganyije imihanda itandukanye yo mu gace bakoreramo ndetse bafasha n’abaturage ku bigendanye n’imibereho myiza bafashwa kubona Mutuelle de Sante abandi bahabwa amatungo.
KWITONDA Darmas ni umwe mu baturage worojwe na Big Mining Company Ltd, avuga ko ashimira iyi kampani yabakuye mu bwigunge mu buryo bugaragara.

Agira ati “Bampaye inka yamfashje kubona ifumbire n’amata. Ndashima ubuyobozi bw’iyi kampani yaduhaye akazi ikanadufasha kugira imibereho myiza.”
Kimwe na Mugenzi we Kwitonda, UWAMBAJIMANA Grace ni umubyeyi wafashijwe ushima cyane Big Mining Company Ltd.

Avuga ko we n’umuryango we bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bakaba babayeho neza nta kibazo cyo kwivuza bahura nacyo.
Big Mining Company Ltd, ni kampani ikomeje guteza imbere Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ruhango ikoreramo, ikaba ikomeje gushimwa na benshi.
Ubwo ikinyamakuru IGISABO cyaganiraga n’Umuyobozi mukuru wa Big Mining Company Ltd mu minsi ishize ariwe Thomas HUBAKIMANA, yadutangarije ko bamaze imyaka igera ku 10 bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane ko batangiye ibikorwa byabo muri 2015, bakaba bakora kinyamwuga nk’uko babiherwamo amahugurwa kenshi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibigendanye n’amabuye y’agaciro “Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board (RMB)”.

Ku rundi ruhande avuga ko umukozi ukoze ubukwe akabana na mugenzi we mu buryo butemewe bakifuza kubicisha mu nzira nyazo ngo bamufasha kubitegura agafashwa mu bukwe bwe kuva butangiye kugeza busoje.
Muri icyo kiganiro ashima akarere ka Ruhango bakoreramo n’urugaga rw’abikorera (PSF) muri rusange, uburyo babahora hafi babagira inama y’uburyo bagomba kubyaza umusaruro ibyo bakora, bakanabahugura mu buryo bwo gukora neza badahungabanyije ibidukikije.





ANDI MAFOTO:



E.Niyonkuru