Bitewe n’uburyo bw’imiterere yorohereza abahagenda, abahakorera n’abahatuye ndetse n’ibikorwa remezo, ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye, buhamya badashidikanya ko kuhashora imari ari ukwiteganyiriza cyane ko ari igice kiberanye n’ubucuruzi, ubukerarugendo hakaba n’igicunbi cy’Uburezi.
Ibi ni ibigarukwaho na Bwana Butera Bagabe Gervais, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Huye, uvuga ko kuva na cyera Huye yamye ari isangano ry’ubukungu bitewe ko hateye neza no kuba bahana imbibi n’ibihugu bibiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’igihugu cy’u Burundi benshi bakomoka muri ibyo bihugu bakaba barabashaga kugenda Huye nta nkomyi, ikindi hakaba ari n’agace kabumbatiye amateka menshi y’igihugu nk’ingoro y’Umurage w’igihugu, Ibisi bya Huye kwa Nyagakecuru n’ibindi.
Agira ati “Nk’abikorera, aka ni Akarere kaberanye n’ishoramari n’ubucuruzi bitewe n’ibintu bitandukanye byafasha umuntu wese gukora neza kandi akunguka kuko abakiliya bahari mu buryo bugaragara. Huye ni Igicumbi cy’uburezi.Uretse Umujyi wa Kigali ndahamya ko Huye twaza mu ba mbere aho dufite abiga muri Kaminuza y’u Rwanda basaga ibihumbi 10, abiga muri Kaminuza Gatorika i Save ndetse no muri PIASS y’Abaporotesitanti, abo bose kimwe n’abandi benshi bagana Huye ni abakiliya b’ibikorwa by’abikorera bashora imari yabo mu Karere ka Huye.”

Avuga ko ku birebana n’ubukereragendo bushingiye ku mateka uretse ingoro y’umurage n’ ibisi bya Huye hari nk’ingoro y’Umwamikazi Rosariya Gicanda, Ikawa ya MARABA, Hotel FAUCON, Umwami RUDAHIGWA yarwanirijemo ivangura rishingiye ku ruhu(nta mwirabura wageragamo ariko ategeka abazungu kubakira) ndetse akaza no kuhagira icyumba cyihariye yashoboraga no kuza akaruhukiramo.Ibi rero bikaba biri mu byafasha abikorera gushora imari muri ubu bukerarugendo bushingiye ku mateka.
Ku rundi ruhande avuga ko abikorera bakwiye gushora imari mu bukerarugendo bushingiye kuri Sport kuko Huye yifitemo umuco wo guteza imbere sport kuva cyera. Aha twavuga umupira w’amaguru(Mukura Victory Sport et Loisirs),Volley ball aho Huye yateje imbere iyi sport ku buryo hari n’amarushanwa afatiye ku bantu bacu bateje imbere uyu mukino ku buryo bugaragara. Twavuga nka Memorial Rutsindura na Memorial Kayumba.
Hari kandi umukino wo gusiganwa n’imodoka aho dufite umunyehuye nawe wateje imbere iyi sport bityo tukaba dufite n’ irushanwa rimwitirirwa kubera uruhare rwe mu guteza imbere uyu mukino (Memorial Gakwaya).

Kuri ubu aya marushanwa iyo yabaye asigira abikorera bacu amafaranga ariko twifuza bishorwamo imari ku buryo haba mu kongera ibikorwa remezo nk’amahotel (5stars)abakira ariko no gukuza aya marushanwa kuburyo aba mpuzamahanga.
Agaruka kubirebana n’ishoramari ry’inganda Bwana Butera Bagabe Gervais, ashima cyane uburyo Leta yabashyiriyeho icyanya cyazo mu Karere ka Huye inyinshi zikaba ziganjemo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi nk’urutunganya ibishyimbo, Rwanda Banana Wine n’izindi hakaba n’amakoperative ahinga ibihingwa bitandukanye bizamura ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari ry’abikorera mu Karere ka Huye.
Ku bigendanye n’amahoteli, avuga ko urwego rw’amahoteli narwo rumaze kugera ku rwego rwo gushimwa na buri wese, gusa inzira ikaba ikiri ndende kuko batarabasha kugira iziri ku rwego mpuzamahanga z’inyenyeri 5 cyakora icyizere cyo kuzigeraho kikaba gihari muri rusange.

Amwe mu mahoteli y’abikorera akomeje guteza imbere Akarere ka Huye twavugamo hari nka Mater Boni Consili, Credo, Gallileo, Casa na Barthos n’izindi.
Ku birebana n’uruhare rw’abikorera mu kuzamura iterambere ry‘Akarere kabo ka Huye, Butera avuga ko abikorerera bafite uruhare rugaragara mu kuzamura Akarere n’igihugu muri rusange hatangwa imisoro mu buryo buhoraho kandi abikorera bakaba bakangurirwa gutanga Inyemezabwishyu ya EBM buri gihe, byongeye ibikorwa byavuzwe birimo amahoteli, amashuri, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa by’abikorera byose ngo byinshi bishimangira imikoranire myiza no gushyigikira iterambere ry’Akarere rihoraho.
Ku birebana n’ingorane baba bahura nazo, avuga ko muri rusange mu kazi kose hataburamo ingorane, gusa asaba ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro RRA gushaka uko uburyo bwo koroshya EBM kuko kugira ngo facture isohoke bica mu nzira ndende. Ashima ko bagenerwa amahugurwa yo kuyikoresha ikaba yaranashyizwe mu kinyarwanda, bikaba byaba byiza ngo n’inzira zo kuyisohora abacuruzi bacamo ko zaba nkeya.
Ashimira cyane Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje korohereza abikorera mu Rwanda by’umwihariko Akarere kabo ka Huye bakaba bamaze kugera kuri byinshi bishimwa na buri wese babikesheje ubuyobozi bwiza bw’igihugu cy’u Rwanda ku isonga hakaba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Asoza ashimira kandi abikorera bagenzi be uburyo bakomeje guteza imbere Akarere kabo ka Huye bubaka ibikorwaremezo bigamije kubyara inyungu no kuzamura ishoramari.
Akarere ka Huye gafite ubukungu bushingiye ku bucuruzi nk’uko abikorera babihamya, ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo.
Ni Akarere abikorera bamaze guteza imbere bubaka Amahoteli, Inganda, amashuri banagerageza gusigasira ubukerarugendo bushingiye ku mateka bagamije ahanini kuyabyaza umusaruro nk’ingoro y’umurage w’u Rwanda “Musee National, Ibisi bya Huye kwa Nyagakecuru n’ibindi”.









IGISABO