Mu gihe Intara y’i Burasirazuba ariyo itahiwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024 muri gahunda yo gushimira abasora bitwaye neza bikozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisioro n’amahoro “Rwanda Revenue Authority”, abikorera bo muri iyo Ntara, barishimira cyane ko bamaze kugera kuri byinshi bigamije ahanini kubateza imbere birimo inganda, amahoteli, amashuri yigenga n’ibindi bibafasha gukora bunguka bakabasha gusora neza by’umwihariko bakanishimira ko batakitwa abasoreshwa nk’uko byahoze bakaba ari abasora.
Ibi ni ibigarukwaho na Bwana NKURUNZIZA Jean de Dieu, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera PSF mu Ntara y’i Burasirazuba, ushima cyane Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho umunsi w’abasora kugira ngo basabane, banagaragaze ibyo bagezeho.
By’umwihariko mu Ntara y’i Burasirazuba, bakaba bamaze kugera kuri byinshi bavuga ko bibafasha gukora bunguka bakanabasha gutanga imisoro igira uruhare mu kubaka no kuzamura igihugu.
Agira ati “Mu Ntara y’i Burasirazuba, dufite ibyanya byahariwe inganda byibura muri buri karere, bikaba bifasha cyane ba Rwiyemezamirimo gutunganya ibikorerwa muri izo nganda bikavamo binoze, kugira ngo byakirwe kandi bicuruzwe neza ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo. Ikindi ni uburyo muri buri Karere, uhasanga hafi ya hose amahoteri agezweho y’abikorera yakira neza abayagana, baba abanyarwanda n’abanyamahanga. Ibyo byose tukaba tubikesha inama nziza tugezwaho kenshi n’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Bwana Nkurunziza, avuga ko uretse n’izo nganda cyangwa se n’amahoteri biboneka mu Turere twose tw’Intara y’i Burasirazuba, hari n’amasanteri y’ubucuruzi mu Mirenge no mu byaro bitandukanye, hakaba n’inganda ziciriritse zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, amagaraje, amashuri yigenga, abatwara abantu mu ma modoka no ku mapikipiki, abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri n’ibindi, ku buryo ibi byose abantu bagerageza gukora babibyaza umusaruro, bikaba biri mu bikomeza kuzamura ubukungu bw’Intara yabo n’abaturage bagenda babona imirimo umunsi ku wundi muri rusange.
Ku rundi ruhande, avuga ko abavuga ko amasanteri y’ubucuruzi yo mu byaro yaba atagikora neza nka cyera, agahamya ko atari byo na gato, cyane ko ahenshi yavuguruwe akagendana n’igihe kigezweho, ku buryo abahakorera haba hafite isuku kandi hisanzuye, bagakora nabo bunguka ku buryo bari no mu basora neza, yaba imisoro ya Rwanda Revenue n’amahoro y’Uturere.
Ku birebana n’umubare w’abasora ubarirwa mu Ntara y’i Burasirazuba avuga ko ari benshi, cyane ko umuntu wese uba wariyandikishije mu gitabo cy’abacuruzi, afite nomero y’ubucuruzi “TIN Number”, aba nta kabuza abarirwa mu basora, abo bose ngo bakaba babikora neza uko biteganywa.

Bwana Nkurunziza Jean de Dieu ashima muri rusange ibimaze kugerwaho mu Ntara y’i Burasirazuba abereye umuyobozi ku rwego rw’abikorera.
Ni muri urwo rwego ashimira bagenzi be b’abacuruzi, imbaraga n’umwete bakorana imirimo yabo inyuranye kandi ibyara inyungu, banakuraho ubushobozi bwo gusora neza kandi ku gihe.
Ashimira cyane Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro, cyabashyiriyeho gahunda nziza y’ikoranabuhanga rigezweho ibafasha kwishyura imisoro mu buryo bworohereza abayitanga.
Ku birebana n’ingorane baba bahura nazo, avuga ko muri rusange atari nyinshi. Gusa akavuga ko hari igihe Connexion yo kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga ku Irembo iba nkeya, bityo agasaba ababishinzwe kujya bakurikiranira icyo kibazo hafi, cyane cyane mu gihe cy’amatariki yo kwishyuriraho abantu ari benshi.
Ikindi ni uko imihanda ihuza uturere n’imirenge, n’ubwo bwose ngo hashyirwamo imbaraga igakorwa, hari henshi ngo hakigorana kuhageza ibicuruzwa mu modoka nk’igihe cy’imvura, bitewe n’uko imwe mu mihanda y’aho idakoze neza, bityo nabwo agasaba abayobozi bireba, gukemura icyo kibazo gishobora kubangamira abasora.
Agira inama bagenzi be b’abashoramari n’abacuruzi yo gukomeza gukora neza imirimo biyemeje gukora ibyara inyungu, bakirinda gukora badatanga Inyemezabwishyu ya EBM, cyane ko ariyo irwanya uburiganya na magendu mu bikorwa byabo.

Intara y’i Burasirazuba izashimira abasora bitwaye neza kurusha abandi kuwa 12 Ugushyingo 2024, ni imwe mu Ntara 4 n’Umujyi w Kigali zigize u Rwanda, ikaba ifite imipaka 3 iyihuza n’ibihugu cy’abaturanyi aribyo Uganda mu Majyaruguru, Tanzania, i Burasirazuba n’u Burundi mu Majyepfo.
Ni Intara igizwe n’uturere turindwi ari two : Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Kirehe na Bugesera.
Ni intara kandi yateye imbere ku birebana n’inganda n’amahoteli cyane ko muri buri karere hari icyanya cyahariwe inganda zikora neza, ari nako zifasha abasora gusora uko bikwiriye.
Amahoteli abarizwa mu Ntara y’i Burasirazuba na yo ni menshi, ku buryo buri Karere gafite Hoteli zigezweho zakira neza abazigana, nka La Palisse Hotel na Palast Rock Hotel zo mu karere ka Bugesera, Dereva Hotel y’i Rwamagana.
Hari kandi Silent Hill Hotel na Eastern Country Hotel mu Karere ka Kayonza, Nyagatare Diplomat Hotel na Mantis Epic&Suites i Nyagatare, Sweet Stay Guest House muri Kirehe n’izindi nyinshi.






Igisabo.rw