Mu gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 cyo gushimira abasora bitwaye neza kurusha abandi bo mu Ntara y’i Burasirazuba, INITIATIVE Company Ltd; Sosiyeti icuruza ibinyobwa byengwa n’Uruganda rwa Skol yashimiwe nk’uwasoze neza mu Karere ka Rwamgana, Ubuyobozi bwayo bukavuga ko ari ku nshuro ya gatatu bahawe icyo gihembo kandi ngo Imihigo irakomeje.
Umuyobozi wa INITIATIVE Ltd, Bwana UWAYEZU Valens avuga ko batatunguwe n’igihembo bahawe kuko bari babyiteze bakurikije uburyo bakorana neza n’ikigo cy’imisoro mu Rwanda, bubahiriza ibisabwa byose bigendanye no gusora birimo guha buri muguzi wese Inyemezabwishyu ya EBM kandi nabo ubwabo aho bagura ibyo bakenera byose bakayaka, nk’uko biteganywa n’amategeko.
Avuga ko gutanga umusoro ari uburyo bwiza bugamije gukunda Igihugu kugira ngo gitere imbere, bityo nawe kiguteze imbere ugerweho n’ibikorwa remezo hafi, nk’imihanda ucishamo ibicuruzwa byawe, amashanyarazi ukenera mu kazi kawe ka buri munsi, amashuri, amavuriro n’ibindi.
Agira ati: “Twakiriye neza igihembo duhawe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro. Dushimishijwe cyane n’uburyo tukibonye ku nshuro ya gatatu, ni ibigaragaza ko bashima imikorere ya Sosiyeti INITIATIVE Company Ltd duhagarariye mu gutanga EBM nk’uko biteganywa. Turashimira cyane Rwanda Revenue Authority kandi tuyizeza ko tutazadohoka mu gukoresha neza EBM, tuyiha buri mukiliya wacu kandi natwe ubwacu aho tugura ibyo dukenera bikaba ari ihame kuyaka, kugira ngo hatagira umusoro uca ku uruhande y’ibiteganywa.”

Bwana Uwayezu Valens avuga ko yatangiye gukorana n’Uruganda rwa SKOL muri 2016, cyane ko Facture yabo ya mbere yayihawe kuwa 24 Ukuboza 2015, atangira kuyikoresha mu mwaka wakurikiyeho wa 2016 kandi kugeza uyu munsi ngo barakorana neza, akaba ageza ibinyobwa by’Uruganda SKOL muri Rwamagana, Kayonza na Gatsibo.
Asaba abacuruzi bagenzi be kujya batanga EBM buri gihe ku bakiliya babo, cyane ko uretse no kuba ari itegeko kuyitanga binagaragaza ubushake bwiza umuntu afitiye igihugu cye cy’u Rwanda.

Ku birebana n’abakozi akoresha muri INITIATIVE Company Ltd, Uwayezu avuga ko afite abakozi 39 bahoraho na 28 bakora nka ba Nyakabyizi kandi ngo bose batangirwa neza imisoro kandi buri gihe.
Asaba abakiliya bamugana barangura ibinyobwa bya SKOL babijyana mu duce dutandukanye bakoreramo, kujya bibuka gusaba EBM buri gihe kandi nabo bakayitanga ku bakiliya babo.
Abashimira ko benshi bagiye bagaragaza ubushake bwo kwiga uburyo bwo gukoresha EBM, akabizeza ko kuba bashimiwe ku nshuro ya gatatu nta kabuza bamaze no gucengerwa n’uburyo bwo gukoresha EBM, bityo akabizeza ko igihe cyose hari uwagira ikibazo mu kudasobanukirwa kuyikoresha, biteguye kumwunganira kugira ngo hatagira umukiliya wabo ucikanwa na EBM kandi nawe yari afite ubushake bwo gusora kugira ngo azamure igihugu cye.
Igikorwa cyo gushimira abasora bo mu Ntara y’i Burasirazuba cyabaye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024, Intego y’uyu mwaka igira iti “EBM yanjye umusanzu wanjye.”
Umushyitsi mukuru yari Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Pudence Rubingisa wunze mu rya Komiseri Mukuru wa RRA, avuga ko Intara ahagarariye Gutanga umusoro wa EBM mu buryo bukwiriye babigize intego, bityo asaba abacuruzi n’abaguzi gukomeza umurego wo kuyikoresha kenshi, kugira ngo umwanya wa 4 bagize ku rwego rw’igihugu, uzasimburwe n’umwanya wa 1 mu ngengo y’imari ya 2024-2025.

Ni igikorwa cyayobowe na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority), NIWENSHUTI Ronald washimiye Intara y’i Burasirazuba umuhate ikomeje kugaragaza mu kwitabira gutanga imisoro uko bikwiriye, bakaba barinjije umusoro ungana na Miliyari 48,3 mu ngengo y’imari 2023-2024.
Hahembwe Abasora 10 bagizwe n’Ibyiciro bine ari byo: Uwahize abandi muri buri Karere (ni ukuvuga abantu 7 bahagariye Uturere 7 tugize Intara y’I Burasirazuba), hari Uwishyuye neza Imisoro yo mu nzego z’ibanze, Usora watanze EBM nyinshi n’Umuturage 1 wasabye EBM zose kuri buri kintu yaguze.

Igisabo.rw