i bimwe mu byo uru rwego ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, batangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo bari mu gikorwa cyo kwerekana itsinda ry’abantu 16, bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, bakaba bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Aberekanywe na bagenzi babo 64 bafungiwe hirya no hino mu Turere tw’Igihugu, bafashwe nyuma y’uko Leta ifashe icyemezo cyo guhagarika ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, hakanafungwa inganda zibikora, guhera ku wa 20 Nyakanga 2026, mu rwego rwo kurengera no kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda.

Abarimo gukorwaho iperereza bari mu byiciro bitanu birimo abakozi ba Leta barimo abashinzwe ubugenzuzi, abayobozi mu nzego z’ibanze, hakabamo ba nyiri nganda, abakozi bakora mu nganda zafunzwe, mu nganda, n’abandi bakoraga mu buryo butazwi ku buryo nta rwego na rumwe rubazi.

Aberekanywe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ni ba nyiri nganda hamwe n’abakozi bakoraga muri izo nganda, barimo batatu bo mu ruganda Inguvu Gin Ltd, batatu bo mu ruganda Kerry Test & Nutrition Rwanda, abandi ni abo muri Bio Hurb, Ebeneza Company na Sakaza Fruits Processing. Harimo kandi n’abo kwa Nyirangarama mu ruhande rukora ibinyobwa bisembuye.

Hari kandi abo muri Africana Buffalo, Pifani Company na Lotas Medical Group, bose bafite icyita rusange kimwe cyo guhurira ku kinyabutabire cya Ethanol, bakaba bafungiye muri sitasiyo za RIB zitandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Abafashwe bose bakurikiranyweho ibyaha bine, birimo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi, dosiye zabo zikaba zirimo gutunganywa zikashikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyagenywe n’amategeko.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko hari ubwoko bubiri bw’inganda zakozweho iperereza, harimo izari zanditse zizwi n’abandi bakoraga nk’inganda batazwi batananditse kandi bafite ibicuruzwa ku isoko.
Ati “Abo bose bakozweho igenzurwa, barafatwa barafungwa, izindi zirafungwa. Ibintu rero bagiye bahuriramo byinshi, amakosa ndetse ari yo avamo ibi byaha, ni ukudakoresha ibipimo bizwi bipima Ethanol ishyirwa mu binyobwa. Icyo ni ikintu bose bari bahuriyeho. Gukora nta ruhushya rwo gukora rwatanzwe n’ikigo cyabigenewe, ugasanga umwe arakorera ku cyarangije igihe, hakaba n’abandi bakora ntacyo bafite. Hari ugukora nta cyangombwa cy’ubuziranenge (S-Mark) kigaragaza ko ibicuruzwa byawe bifite ubuziranenge runaka.”

RIB ivuga ko ibyo byiyongeraho isuku idahagije, kutubahiriza amabwiriza, gukorera ahatarabigenewe hujuje ibyangombwa bisabwa, gukorera ahantu hihishe, gukoresha ibikoresho by’ibanze bitujuje ibyangombwa, gukoresha ibyangombwa bihimbano, gushyira ibinyobwa mu macupa yakoreshejwe n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko kimwe mubyo ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge byahagaritswe, bihuriyeho ari uko imyitwarire y’ababinywa ibangamiye aho batuye n’aho bakorera.

Ati “Aho bari babinywereye n’aho banyura hose, ituze rya rubanda rurahungabana. Mwagiye mwumva gukubita no gukomeretsa, niba hari icyaha kiza mu bya mbere mu mibare yacu igihe cyose, gukubita no gukomeretsa biza ku mwanya wa mbere. Haza amakimbirane mu ngo, noneho aya makimbirane si ya yandi yo kurwana intonganya, harimo no kwicana, umugabo akica umugore, umugore akica umugabo, umwana akica umubyeyi.”

Yungamo ati “Ariko noneho hakaza n’ibyaha byo kwicana, abantu bakarwana bagatemana bagapfa. Iperereza igihe cyose aho ryahuriraga ni uko abantu nk’aba babaga banyweye inzoga zifite aho zihuriye n’ibi, wenda zose ntabwo ziva mu ruganda rumwe, ariko zose zikozwe muri ubu buryo, ziri muri izi nganda zose zafunzwe.”
Polisi ivuga ko itazigera yihanganira imyitwarire mibi y’abantu abo ari bo bose, kuko bazayibazwa, kandi buri wese akabiryozwa ku giti cye.

















































