Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, buvuga ko bwashyize imbaraga mu kugira inama abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubafasha gukora kinyamwuga kugira ngo babone umusaruro uhagije w’ibyo bakora, cyane ko byagaragaye ko ubucukuzi bukozwe neza buzamura ababukora, Akarere n’igihugu muri rusange.
Ibi ni ibitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusibirana Jean Marie uvuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako karere bwazamuye igipimo cy’imibereho myiza y’ababukora, byongeye kandi bene gucukura bakaba Abafatanyabikorwa beza, cyane ko bagira uruhare mu iterambere ry’akarere mu buryo bugaragara.
Avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ruhango bumaze gutera imbere bitewe n’uko ahanini ababukora benshi bahuguwe uburyo bikorwa bya Kinyamwuga, ari nayo mpamvu muri Ruhango nta mpanuka wahumva zakomotse kubagwiriwe n’ibirombe nk’uko hari hamwe bijya bigaragara.

Agira ati “Muri rusange kimwe no mu tundi duce dutandukanye tw’igihugu, Akarere ka Ruhango karimo ibirombe by’amabuye y’agaciro ku buryo ababikoramo babihuguriwe kenshi bityo bakaba baracitse ku bucukuzi bwa gakondo bakagendana n’ibigezweho. Muri uko guhugurwa ‘Rwanda Mining Petroleum and Gas Board’ ibibafashamo natwe nk’Akarere, tukaba dufite abakozi bahoraho babakurikirana umunsi ku wundi, kugira ngo hatagira ingorane cyangwa ikibazo icyari cyo cyose cyavuka muri ubwo bucukuzi bikaba byagira ingaruka kubabukora.”
Bwana Rusiribana, avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atari bwo bwonyine bukorerwa muri Ruhango cyane ko hari n’ubw’imicanga n’amabuye asanzwe “KARIYERI” ari nabwo bukorwa n’abantu benshi. Ni ukuvuga imicanga bacukura ikaba iba yinganje iboneke henshi mu migezi no mu nzuzi aho abacukura birirwa bawushakisha bawegeranya neza, kugira ngo abaguzi bawukeneye bawubone mu buryo bworoheje.
Ku rundi ruhande, avuga ko bafite ibirombe by’imicanga n’amabuye asanzwe bigera kuri 83 bikaba byose bifite ibyangombwa bitangwa n’Akarere, hamwe n’ibicukurwamo amabuye y’agaciro 8 byo bihabwa ibyangombwa na ‘Rwanda Mining Petroleum and Gas Board’ [RMB].

Abacukura amabuye y’agaciro, akavuga babikora kinyamwuga ku buryo umusaruro ubonetse ugira uruhare rugaragara mu Iterambere ry’Akarere bivuye ku misoro n’uburyo ababikoramo babasha kwiteza imbere.
Ikindi avuga ni uko abacukura amabuye y’agaciro ari inshingano zabo gufatanya n’Akarere mu Iterambere ryako, bitewe n’uko iyo bari gutanga imishinga yabo muri [RMB], basaba gukora akazi k’ ubucukuzi berekana umushinga wabo ukubiyemo icyo uzafasha abaturage baho bagiye gukorera, bitari ugutanga akazi gusa, ahubwo harimo n’ibigendanye n’imibereho myiza y’abaturage n’ibikorwaremezo bihegereye.
Bwana Rusiribana kandi agakomeza kuvuga mu byo basaba abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, harimo kubasaba kugirira isuku aho bazakorera ndetse bagafasha n’abaturage b’aho kurangwa n’ubuzima bwiza, ku buryo iyo abagenzuzi basanze hari ahantu hari umuturage udafite ubwiherero bwiza, cyangwa abakozi babo hari ibyo batujuje nko kwikingira no gukoresha ibikoresho byabugenewe mu mabuye y’agaciro, icyo gihe ikirombe ngo kirafungwa bakabanza bakajya kubahiriza ibisabwa byose.
Cyakora abacukura imicanga bo kubera ko akenshi bayivana mu nzuzi n’imigezi, iyo basanze ngo baratenguye inkombe z’imigezi nabo ngo barahagarikwa bagasabwa gusibanganya aho bangije, gusa ngo ibyo gutengura imigezi ntibikunze kubaho kenshi, bitewe ahanini n’abagenzuzi babahora hafi, hakaba kandi hasanzweho gahunda yo gutera imigano ku nkengero z’imigezi n’inzuzi hose.

Ikindi ni uko ubuyobozi bw’Akarere bumaze igihe busobanura birambuye ibigendanye n’itegeko rirebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri mu Rwanda, ryasohotse muri 2024 bakaba baganiriza abacukuzi ndetse n’abaturage bari mu nteko zabo cyane ko ari nabo bagurisha ibirombe na Barwiyemezamirimo bacukura mabuye y’agaciro na za Kariyeri, kugira ngo n’ihabaho kwica amategeko abigenga bagahanwa batazavuga ko batabimenye.
Ibyo kubigisha no kubasobanurira iryo tegeko bakaba babifashwamo n’ubuyobozi ba RMB, abahagarariye RMB ndetse na Porokireri w’Akarere.
Agasoza avuga ko bashimira cyane abaturage bo mu karere ka Ruhango kuba baramaze gusobanukirwa n’ububi bwo gucukura mu kajagari, bagendeye ahanini ku nyigisho zitandukanye bagiye bahabwa, ku buryo impungenge cyangwa imbogamizi ubuyobozi bwahuraga nazo birirwa basunikana n’abamamyi ngo zamaze gushira, bityo agasaba abacukuzi n’abaturage, gukomereza muri iyo nzira yo gukora bisunze amategeko Ruhango yabo igakomeza igatera imbere.

Akarere ka Ruhango kari gukangurira abacukuzi b’amabuye y’agaciro gukora kinyamwuga bagendeye ku mategeko abagenga, ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’ Amajyepfo.
Ni Akarere ubukungu bwako bushingiye ahanini ku buhinzi bwunganirwa n’abikorera bo mu byiciro bitandukanye barimo n’abakoresha ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Akarere ka Ruhango gafite ubuso bwa Km² 628,8 kakaba gatuwe n”abaturage 359,121 ku bucucike bwa 573 kuri Km², kakagira imirenge 9, Utugari 59 n’imidugudu 533.