Ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyo mu karere ka Ruhango BIG Mining Company Ltd mu myaka hafi 10 kimaze gikora, Ubuyobozi bukuru bwacyo buvuga ko bwateje imbere abaturage baho bakorera. Hari abo bahaye amashanyarazi abandi nabo batishoboye batangirwa ubwisungane bwo kwivivuza.
Bwana Thomas HUBAKIMANA, umuyobozi mukuru wa BIG Mining Company Ltd avuga ko bamaze imyaka igera ku icumi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane ko batangiye muri 2015, bakaba bagerageza gukora kinyamwuga nk’uko babiherewemo amahugurwa atandukanye n’ikigo cy’ighugu gishinzwe ibigendanye n’amabuye y’agaciro “Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board (RMB).
Avuga ko ubwo batangiraga akazi mu gace bakoreramo ko mu Byimana, abaturage baho bahuraga n’ikibazo cyo gukora ku ifaranga ariko muri kino gihe ngo abakozi barenga 400 (460) bakoresha babahemba neza uko bikwiriye, ku buryo babashije kwiteza imbere ubwabo n’imiryango yabo.

Agira ati “Muby’ukuri Kampani yacu igerageza gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro neza twisunze amahugurwa n’inama zitandukanye twagiye duhabwa n’ikigo cy’igihugu gishinwe ibigendanye n’amabuye y’agaciro “Rwanda Mine, Petroleum and Gas Board) Tubikora kandi tunisunze inama z’ubuyobozi bw’aba karere baduha kenshi, kugira ngo dukore ibitunganye twisunze amategeko ku buryo abakozi batangirwa ubwisungane mu kwivuza kandi bakagira n’amasezerano y’akazi, tukanabahembera ku gihe kuri Banki zabo ku buryo n’ufite ikibazo gitunguranye tumuguriza kugira ngo agikemure bitamugoye.”
Ikindi ni uko kugira ngo abakozi n’akazi gakorwe neza, bagerageza bakora bisunze amategeko n’inama zose bagirwa n’ababakuriye ku buryo ikigo cyabo gifite umuganga ushinzwe gutanga ubutabazi bw’ibanze kuwagirira ikibazo gitunguranye ku kazi mbere yo kumugeza kwa muganga.
Ikigo kandi gifite Enjeniyeri “Engenior” ushinzwe kugira inama ikigo ku bigendanye n’ibidukikije, bakaba bakorana neza na Kaminuza zigisha ibigendanye n’amabuye y’agaciro ku buryo abanyeshuri bahiga baza kwimenyereza umwuga “Stage” muri BIG Mining Company Ltd yabo.

Ku rundi ruhande, avuga ko abakozi baba bahabwa ifunguro rya Saa Sita kugira ngo bagire imbaraga zo gukora neza hatagize utakaza umwanya we ajya gushakira hanze y’akazi.
Andi mahirwe baha abakozi babo kandi, ni uko mu gihe hari abakozi basanzwe babana n’abafasha babo mu buryo butemewe n’amategeko BIG Mining ngo ibafasha mu bukangurambaga bwo kubagira inama yo gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo babane byemewe, umunsi mukuru wo kubishyira mu bikorwa ikigo nacyo gifatanyije n’abakozi bagenzi babo, kikabategurira ibirori byo kubakira.
Umwihariko wa BIG Mining Company Ltd ku bigendanye n’ibikorwaremezo muri rusange na none, ni uko mu rwego rwo gufashanya na Leta mu Iterambere ry’akarere bakoreramo ka Ruhango (BIG Mining) no ku ubufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu (REG) bafashije imiryango 6 kugerwaho n’ingufu z’amashanyarazi igikorwa cyatwaye Miliyoni n’igice z’amanyarwanda (1,500,000Frw).
Ikindi ubuyobozi bwa BIG Mining buvuga, ni uko bifashishije abakozi babo, bagenda bagira igihe cyo kujya gutunganya imihanda yo mu gace bakoreramo, kugira ngo abantu baza babagana, ari baje kugura umusaruro wabo w’amabuye y’agaciro cyangwa se ababasura mu buryo bw’akazi bajye bakoresha umuhanda umeze neza.

Ku birebana n’ingorane bashobora kuba bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi, Bwana Thomas HUBAKIMANA, avuga ko kubera gukora kinyamwuga, nta kibazo abakozi ba kompanyi yabo bajya bahura nazo.
Gusa avuga ko bababazwa n’uburyo hari abaturage batumva bacunganwa n’ijoro, bakajya mu birombe baba barasojemo akazi baranahatanye, noneho bakabisubiramo bagategura ibyo bikitirirwa kompanyi yabo.
Ni muri urwo rwego asaba ubuyobozi bw’inzego zibanze n’iz’umutekano, kujya babafasha kenshi kurwanya abo banzi b’ibikorwa by’amajyambere n’ibidukikije.
Indi ngorane avuga bafite ni uburyo abafite kompanyi zicukura amabuye y’agaciro, batoroherezwa n’amabanki kubona inguzanyo ngo bajye batanga ingwate z’ibyangombwa ”Uruhushya” bafite cyangwa se n’ibindi bikorwaremezo baba barakoze aho ibirombe biri.

Ama banki ngo arabananiza bakabasaba ingwate ziri ku ruhande mu y’indi mitungo bafite itagendanye n’iby’amabuye y’agaciro baba basabira inguzanyo. Bityo agasaba ubuyobozi bwa Rwanda Mines Petroleum and Gas Board bubashinzwe, hamwe n’abandi bose bireba kujya babibafashamo bakabahuza n’amabanki kugira ngo ajye aborohereza ku by’inguzanyo.
Ashimira cyane Leta y’u Rwanda yahaye agaciro ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakareka gukora bya Gakondo, igafasha abacukuzi gukora kinyamwuga bigezweho, ari nako bahabwa amahugurwa agendanye n’umwuga bakanahabwa inama kenshi n’ababishinzwe.
Aboneraho by’umwihariko gushimira nanone Akarere ka Ruhango bakoreramo, n’Urugaga rw’Abikorera mu karere, uburyo babahora hafi babagira inama ku bigendanye n’uko bagomba kubyaza umusaruro ibyo bakora, bakanabafasha babigisha uko bakora badahungabanyije ibidukikije.
Asaba abakozi bakorana gukunda akazi bagakorana umwete n’umurava, birinda gukora ibinyuranyije n’itegeko ku buryo bakora kinyamwuga, bakanarangwa n’ikinyabupfura.
BIG Company Mining Company Ltd, ni imwe mu masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Karere ka Ruhango.
Ni Company Ishimwa na benshi, cyane ko ari imwe mu masosiyeti akora neza kinymwuga kandi ifata abakozi bayo neza.
Ni company kandi ishimirwa uburyo iri kuzamura Akarere ka Ruhango ikoreramo, ikabikora iteza mbere agace ikoreramo ku buryo nk’umuturage wagize ibyago cyangwa wakoresheje igikorwa runaka bamugenera imfashanyo.
Big Mining Company Ltd ikaba kigo kiri gukora kizamuka neza mu bushobozi no gukoresha abakozi bakora kinyamwuga kandi binararibonye mu byo bakora bikagaragazwa n’uburyo cyatangiranye abakozi 50 muri 2015 ubwo cyatangiraga imirimo yacyo, mugihe muri uyu mwaka wa 2024 kimaze kugera kuri 460.






NIYONKURU Edouard