Mu gihe hakomeje kwamaganwa inzoga z’inkorano n’inzagwa zengwa mu buryo butanoze, abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bashima cyane uburyo uruganda COHAMIRWA Ltd rubagurira umusaruro w’ibitoki byabo bakabakoreramo inzoga zigezweho zituma banywa ibyujuje ubuziranenge kandi bagakirigita n’ifaranga
Uruganda rwa COHAMIRWA Ltd rumaze umwaka n’igice rukorera mu Murenge wa Karenge, Akarere ka Rwamagana rumaze kugaragaza ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru mu kwenga inzoga zigezweho mu bitoki; Ubuyobozi bwarwo bukavuga ko bagura umusaruro mwinshi w’ibitoki by’abaturage bahatuye no mu nkengero zaho, bakaba barabaruhuye imvune bahuraga nazo, ubwo bengaga inzagwa zidatunganyije, bakanaruha baziheka ku magare bazibunza mu bice bya Kabuga na Kigali.
Bwana DUKUZUMUREMYI Donatien ushinzwe ibikorwa muri COHAMIRWA, avuga ko mu by’ukuri uruganda rwabo rwaje ari nk’igisubizo ku batuye i Karenge, cyane ko ari ahantu hera ibitoki byinshi kandi abahatuye bakaba n’abakozi cyane. Kuba bataragiraga uburyo bwo kubona urwagwa rwa kijyambere rutunganyije neza nk’urwo benga, ngo byari igihombo gikabije kuribo bakaba barapfaga kwinywera, ubundi inzagwa bakirirwa bazizererana ku magare, uruganda rwabo rukaba rubafasha kugurishiriza hafi ibitoki byabo, bakanywa n’urwagwa rutunganyije neza nk’uruzwi nk’Indatwa, Soma wumve,Tuzane na Plant Favoured Alchotic, inzoga benga ziryoshye kandi zuje ubuziranenge.
Agira ati: “Uru ni uruganda rumaze gukundwa n’abantu benshi baba abo mu Karere ka Rwamagana dukorera, Umujyi wa Kigali no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu. Muri izo nzoga zikuzwe twavuga nk’Indatwa (Umutobe w’ibitoki igizwe na 20% z’isukari, urubetezi rw’amasaka, n’amazi), Soma wumve(Umutobe w’Ibitoki ugizwe na 10% z’isukari, urubetezi rw’amasaka n’amazi), hakaba kandi Tuzane ugizwe n’umutobe w’ibitoki 30% na 40% by’isukari ndetse na Plant Favoured alchotic drink yiganjemo Tangawizi, isukari, icyayi cy’umukara n’indimu.”
Bwana DUKUZUMUREMYI Avuga ko uruganda rwabo rufite ubushobozi bwo kwenga amakaziye (CAISSES) hagati y’igihumbi n’igihumbi na Magana abiri mu kwezi, uyu musaruro cyakora ngo ukaba ukiri mukeya ku buryo batabasha kugurira abaturage bose bifuza kubaha ibitoki.
Gusa akavuga ko bafite icyizere cy’uko mu minsi itari myinshi bazabona ubushobozi bakagura ibikorwa by’uruganda ku buryo buri muntu ukeneye kugurisha ibitoki wese, azajya agurirwa nta zindi mbogamizi ahuye nazo.
Ku rundi ruhande avuga ko COHAMIRWA Ltd, yaje yari ikenewe muri ako gace ubusanzwe kiganjemo umusaruro w’ibitoki, abaturage bakaba baririrwaga bazererana inzagwa, imitobe n’ibitoki ku magare bajya gushakira amaramuko za Kabuga, Rugende, Kigali n’ahandi. Uruganda rwabo rukaba rwarabafashije cyane n’ubwo bwose batarabasha kugura umusaruro wose, bitewe ahanini n’ubushobozi butari bwaba bwinshi cyane; gusa kabizeza ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ubushobozi buboneke.
Ikindi ni uko abaturage bo muri Karenge bagize amahirwe yo guhabwa akazi n’uruganda ku buryo ifaranga ribageraho mu buryo buboroheye baba abapakurura ibitoki, ababyenga, ababitonora, aboza macupa n’abandi bakora imirimo itandukanye, ku buryo bose babona amafaranga y’ishuri ry’abana n’ubwishingizi bwo kwivuza babikesheje COHAMIRWA Ltd.
Ni muri urwo rwego avuga ko bafite abakozi 9 bahoraho n’abandi bari hagati ya 30 na 40 badahoraho, ariko nabo bakenerwa kenshi mu kazi ka buri munsi.
Muri make avuga ko uruganda ruteza imbere abaturage, Akarere ka Rwamagana bakoreramo n’igihugu, cyose muri rusangecyane ko bishyura imisoro neza ari nayo izamura iterambere ry’igihugu.
ZIMWE MU NGORANE N’IMBOGAMIZI URUGANDA COHAMIRWA Ltd YABA IHURA NAZO
Bwana DUKUZUMUREMYI avuga ko n’ubwo bwose uruganda rukora neza kandi rugatanga akazi ku baturage batandukanye, bakaba barateje imbere umusaruro w’ibitoki, ingorane n’imbogamizi nazo ngo ni nyinshi zibaca intege kandi n’undi mushoramari wese akaba yakwifuza ko byakemuka.
Icya mbere ni uburyo ibikoresho bakoresha hafi ya byose biva hanze, imisoro yabyo ikaba ihanitse cyane ndetse n’ibinyobwa bya Made in Rwanda bikaba bidasonerwa amahoro y’ibiva hanze bigendanye n’ubuhinzi nk’izindi nganda.
Icya kabiri ni umuhanda mubi Rugende-Karenge wangiritse kandi utorohereza abasura Karenge mu buryo bworoshye, ku buryo ugukodesheje imodoka ngo ujyane umusaruro ku isoko ubutaha atayiguha yanga ko yakomeza kwangirika.
Iyo bashaka kujyana umusaruro ku isoko ngo birabagora cyane ku buryo uwabahamagara awukeneye byihuta ari nk’i Kigali cyangwa ahandi bamugeraho byatinze; bagasaba Leta ko mu bushobzi bwayo yabakorera uwo muhanda cyane ko umaze igihe uri muri gahunda y’iyindi igomba gukorwa.
Ikindi ni indwara ya Kirabiranya ikunze gufata ibitoki ngo ni nyinshi ku buryo hari ibitoki by’abaturage banga bigasubirayo haba hari ibibacitse byagera mu rwina bikaba byakwangiriza ibizima; agasaba Minisiteri y’ubuhinzi, RAB n’Akarere ka Rwamagana gushaka umuti urambye watuma abaturage batagwa mu gihombo cy’umusaruro w’ibitoki byabo ndetse n’igihombo bishobora guteza uruganda.
BAMWE MU BAKOZI BA COHAMIRWA Ltd BASHIMIRA UBRYO BAFATWA NEZA KU KAZI BAHABWA IBIGENERWA UMUKOZI BYOSE
Bamwe mu bakozi bahoraho bakorera Uruganda COHAMIRWA Ltd, bavuga ko bashima cyane ubuyobozi bw’uruganda bakorera uburyo rufata abakozi barwo neza kandi rukabatega amatwi igihe cyose hari ubagejejeho icyifuzo yifuza ko bamufashamo.
NGARUWENIMANA Deo, ni umukozi ushinzwe abakozi muri COHAMIRWA Ltd avuga ko n’ubwo ahagarariye abakozi bagenzi be, muri rusange bafashwe neza mu kazi ku buryo mu gihe cy’umwaka urengaho gato amaze kwiteza imbere muri byinshi abikesheje umushahara mwiza ahembwa.
Agira ati: “Dufite abayobozi beza bita ku bakozi babo cyane ko icyo ukeneye cyose cyakunganira mu buzima bwawe uragihabwa.”
Asaba abakozi bagenzi be gukora batikoresheje kugira ngo babone umusaruro uhagije mu byo bakora, bityo n’ubuyobozi bubashimire bufite aho buhera.
Ngaruwenimana ibyo gushima ubuyobozi bwabo abihuriyeho na Mukakarangwa Claudine uvuga ko ubuyobzi bwabo bubafasha muri byinshi, ku buryo ufite urubanza runaka aba arwaje umuntu, yaba afite ubukwe byose afashwa kubikemura neza, bityo nawe agasaba bagenzi be bakorana gukomeza kurangwa n’umwete mu kazi kabo baharanira kubona umusaruro nyawo.
COHAMIRWA Ltd ni uruganda rutunganya umusaruro w’ibikomoka ku rutoki, rukaba rukorera mu Murenge wa Karenge, Akarere ka Rwamagana rwaje guteza imbere abaturage baho rukorera.
Inzoga zengwa na COHAMIRWA Ltd arizo Indatwa, Soma wumve,Tuzane na Plant Favoured Alchotic zikunzwe na benshi bitewe ahanini n’uburyohe abazinywa bavuga ko zitandukanye cyane n’izindi cyane; Ubuyobozi bw’uruganda bugasaba Leta kubafasha umuhanda werekezayo ugatunganywa kugira ngo abagana muri ako gace biborohere.
ANDI MAFOTO: