Imbere y’abahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda n’abanditsi, inararibonye mu mateka y’igihugu, Abayobozi bahagarariye za kaminuza n’abanyeshuri babo, Abayobozi mu nzego bwite za Leta n’izabikorera, Bwana Hategekimana Richard kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2024 yamurikiye abanyarwanda igitabo gishya yise “President Paul Kagame’s Journey to Victory” kivuga ubutwari bwa Perezida Paul Kagame.
Ni igitabo kije gikurikira icyo yari yasohoye mu kwezi kwa kane uyu mwaka yise ‘Kagame Paul Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda’ kirata n’ubundi ubutwari bwa Perezida Paul Kagame kikanagaruka ku byiza akomeje kugeza ku banyarwanda.
Muri iki gitabo ‘President Paul Kagame’s Journey to Victory’, umwanditsi Hategekimana, ntajya kure y’ibyo atangaza mu gitabo cyakibanjirije, maze akavuga ibigwi Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame kuva mu buto kugeza ubwo yinjiye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ari ku isonga mu 1990, yamara gutsinda intambara agahagarikana ubuhanga Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akimakaza ubumwe bw’abanyarwanda kuva icyo gihe kugeza ubu.

Agira ati “Iki ni igitabo nanditse nabitekereje, namaze kugisha umutima inama nkibaza icyo nakora ngo nshime ibyiza u Rwanda rukesha Nyakubahwa Paul Kagame Perezida warwo, maze mpitamo guterura mvuga kandi nshimagiza ibyiza bye. Ibyiza bikomoka ku rukundo akunda abanyarwanda n’u Rwanda. Urukundo rwatumye atwitangira akadukiza ingoyi y’ababisha akimakaza amahoro arambye, amahanga nayo akamushima, ari nayo mpamvu tumuha icyubahiro kimukwiriye ibihe byose.”
Hategekimana, avuga ko n’undi uwari wese, wabasha kumenya neza amateka n’ibyiza abanyarwanda bakesha Paul Kagame, nta kabuza ngo nawe yakwandika ibitabo akabigira byinshi.
Ashimira cyane abamushyigikiye mu itangazwa ry’igitabo cye bari mu ngeri zitandukanye.
Abonera no gusaba amashuri yose, guhera ku y’abanza, ayisumbuye na Kaminuza, gutoza abo barera kumenya kwandika no gusoma, by’umwihariko ururimi rw’ikinyarwanda, izindi ndimi zikaza ari inyongera.

Avuga ko igihe kigeze ngo ibyo kwigisha amateka ya Hitler, Musorini, Joseph Staline, n’abandi banyamahanga babaye ibihangange ku Isi bihagarare ahubwo, hibandwe ku mateka y’u Rwanda mashya n’abayagizemo uruhare baberewe ku isonga na Nyakubahwa Paul Kagame.
Asaba ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB), ko mu ntanganyigisho zayo, yakwibanda kurushaho guha agaciro no kwibanda ku mateka n’umuco w’abanyarwanda mbere yo kuvuga iby’ahandi.
Ku rundi ruhande, avuga ko bitumvikana na gato, uburyo mu turere hafi ya twose mu Rwanda, aho wasanga isomero cyangwa se iguriro ry’ibitabo ari hafi ya ntaho.
Avuga ko ababazwa cyane n’uburyo bakora umurimo ukomeye kandi uvunanye wo gutekereza no kwandika ibitabo, nyamara bakabura ababisoma.
Bityo asaba inzego bireba, kwikubita agashyi bagakundisha abanyarwada gusoma bihereye mu mashuri mato.
Muri icyo gikorwa cyo kumurika igitabo “President Paul Kagame’s Journey to victory”, hanahembwe abagize uruhare mu guteza imbere umuco wo gusoma bakabikundisha n’abandi barimo za Kaminuza zitandukanye, ku isonga hakabamo Kaminuza yigenga ya Kigali “ULK”, Kaminuza ya Kigali “UK” na East African Univeristy Rwanda bose bakaba baragaragaje kudatezuka gushishikariza abo barera gukunda gusoma no kwandika.
Hahembwe kandi n’abakomeje kugaragaza umuhate wo gukunda amateka y’u Rwanda no gusoma barimo IPRC Karongi, IPRC Gishari, UTAB na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera.





ABITABIRIYE IGIKORWA BARASHIMA HATEGEKIMANA RICHARD
Dr SINA Gerard, ni umwe mu banditsi b’ibitabo wandika ku birebana n’ubuhinzi n’iterambere ry’igihugu.
Avuga ko ashimira cyane Hategekimana, umuhate akomeje kugaragaza mu gukuza impano z’ubwanditsi, cyane cyane yibanda ku mateka y’u Rwanda.

Agira ati “Iki ni igikorwa cy’ingirakamaro mugenzi wacu aba agaragaje, kugira ngo ageze ku banyarwanda amateka yaranze u Rwanda ahereye ku mukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame, Intore Ibarusha Intambwe. Nta munyarwanda n’umwe wakwirengagiza ibyiza amaze kutugezaho. Niyo mpamvu iyo tubonye umuntu nk’uyu ufata ikaramu akatwibutsa ibyo byiza, nta kabuza agomba gushyigikirwa na buri wese.”
Kimwe na Hategekimana, Dr SINA Gerard, ashima umukuru w’igihugu Paul Kagame, iterambere n’ubutwari akomeje kugaragariza abanyarwanda n’Isi yose.
Yitanzeho urugero, avuga ko nta kintu yagiraga, ko yatangiriye ku busa ariko kubera inama za Nyakubahwa Paul Kagame, kumujyana mu bihugu bitandukanye by’Isi akavomayo ubumenyi bugendanye no kubyaza umusaruro w’ibihingwa ibintu by’agaciro, bigashyirwa no ku masoko mpuzamahanga nk’Akabanga, nawe ibyo ngo yabyanditsemo igitabo ashima uwagabiye Abanyarwanda Paul Kagame.
Asaba urubyiruko gukomeza gukunda gusoma bahereye ku mateka y’u Rwanda meza, bagakunda umurimo kandi bakarangwa no kuvumbura udushya tugamije kubaka no kuzamura igihugu cy’u Rwanda.
Umuyobozi wa Kaminuza ya East African University Rwanda, Prof. Kabera Callixte, akaba n’umuyobozi w’icyubahiro w’urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, kimwe na Dr SINA Gerard, ashima Hategekimana Richard, umuhate n’ubushobozi akomeje kugaragaza, mu kwandika no gukundisha abantu umuco wo kwandika no gusoma. Bityo amwizeza umuganda ushoboka, kugira ngo afashwe gukomeza inganzo ye.

Avuga ko muri Kaminuza ayoboye, umuco wo kwandika no gusoma bawushyize imbere, ku buryo ari inshuro nyishi bagiye batahana ibihembo kubera kugaragaza ubuhanga n’ubushake.
Agira ati “Muri Kaminuza yacu, dushyigikiye cyane umuco wo kwandika no gusoma. Amasomo yigishirizwamo nayo asaba ko umunyeshuri atekereza, akandika kandi akanakora ubushakashatsi.”
“Turashishikariza rero urubyiruko rw’abanyeshuri kumenya bihagije gusoma kandi bagakunda kwandika kuko icyanditswe kidasaza.”
Avuga ko mu bihe bitandukanye bizaba byiza, bakomeje kumurikirwa ibitabo bivuga ku mateka atandukanye yaranze u Rwanda nk’uko byagaragajwe na Hategekimana, bityo amusaba kudatezuka, agakomeza kwandika ari nako abitoza abandi benshi.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihug gishinzwe Uburezi Nelson MBARUSHIMANA, ashimira cyane Bwana Hategekimana ukomeje kugaragaza ubuhanga n’ubushake mu kwandika ibitabo.

Asaba urubyiruko rwiga, kumureberaho bagaharanira kugira umuco wo kwandika no kumenya amateka atandukanye.
Avuga ko bari gutegura uburyo bworoshye buzafasha abanyeshuri kumenya gusoma no kubikunda kurushaho, ku buryo mu myaka iri imbere bizera badashidikanya, kuzagira abahanga benshi kuri urwo rwego.
Agira ati “Ibyifuzo byanyu byo gufasha abiga gukunda ururimi rwabo, no kumenya kurwandika no gukunda gusoma, twacyumvise.”
Muri gahunda y’Uburezi bw’u Rwanda birakorwa n’ubusanzwe cyane ko abanyeshuri bandika kenshi ndetse bagasoma. Cyakora birasaba gushyiramo imbaraga kurushaho, kugira ngo hazagende haboneka kurushaho abanyamwuga babyitangira, bakanabibyaza umusaruro bagendeye no ku mpano zibarimo.
Hategekimana Richard washyize ahagaragara igitabo gishya yise ‘President Paul Kagame’s Journey Victory’, Ni umwanditsi w’ibitabo wabigize umwuga, akaba impuguke mu mateka y’u Rwanda.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’Uburezi ya KIE, n’amahugurwa atandukanye yagiye akorera mu Rwanda no mu mahanga.
Afite kandi icyiciro cya 3 cya Kaminuza “Master” ku miyoborere, Business na Administsration, muri kino gihe akaba ariwe uyoboye Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda.











IGISABO